Abenshi batangajwe n' icyo Afroman yakorera abaturage b' Amerika baramutse bamutoye nka perezida wabo

Amatora y' umukuru w' igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z' Amerika aregereje, ni nako abifuza kwiyamamariza uwo mwanya bakomeje kwigaragaza. Umuraperi Afroman na we yavuze ko aziyamamariza uwo mwanya aboneraho gutangaza icyo yakorera Abanyamerika baramutse bamutoye.

Apr 21, 2023 - 19:39
Apr 21, 2023 - 19:47
 0
Abenshi batangajwe n' icyo Afroman yakorera abaturage b' Amerika baramutse bamutoye nka perezida wabo

Mu mwaka utaha niho hateganyijwe amatora ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z' Amerika. Perezida uyiyoboye ubu, Joe Biden azongera yiyamamaze ariko hari abari kwigaragaza ko bazahatana na we. Muri abo harimo uwitwa Joseph Foreman uzwi nka Afroman mu buhanzi. Yatangaje ko na we yamaze kwitegura guhatana kuba Umukuru wa Leta Zunze Ubumwe z' Amerika aho afite umushinga wo guha rugari icuruza n' ikoreshwa ry' urumogi.

Uyu Afroman w' imyaka 48 waririmbye indirimbo zirimo "Because I got High", na " Crazy Rap," yahishuye ko afite gahunda yo kuba Perezida w' igihugu cy' igihangange, kandi ngo ariyumvamo ubushobozi bwo kuyobora gitwari.

Yavuze kandi ko afite ikintu gikomeye cyane yakorera Abanyamerika. Ati;" Nge ikintu nakorera Abanyamerika ni ukubareka bakidagadura mu icuruzwa n'ikoreshwa ry' urumogi. Amerika izahita iba igicumbi cy' urumogi."

Uwo mushinga we watumye abantu batari bake bavuga amagambure. Bavuze ko uwo mushinga udakwiye kuko urumogi rwinshi cyangwa rwakoreshejwe nta gitangira, rwangiza umubiri abantu ntibatere intambwe ijya mbere.

Abamushyigikiye bo bavuze ko yaba ari iturufu ikomeye cyane, byateza imbere ubukungu bw' Abanyamerika. Bakangurira abandi kumushyikira muri ayo matora azaba mu mwaka utaha.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.