EID Mubarak: Mufti w'u Rwanda Sheihk Salim Hitimana yasabye Abayisilamu gukomeza kurangwa n'umuco w'urukundo

Iki gisibo cyahuriranye n’ibihe byo kwibuka ku nshuro ya 29 jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mufti w’u Rwanda yasabye abayisilamu kudatererana abarokotse jenoside yakorewe abatutsi badafite amikoro bakabafasha.

Apr 21, 2023 - 18:27
Apr 21, 2023 - 18:50
 0
EID Mubarak: Mufti w'u Rwanda Sheihk Salim Hitimana yasabye Abayisilamu gukomeza kurangwa n'umuco w'urukundo

Mu byishimo byinshi by'abayoboke b'idini ya islam hirya no hino ku isi ariko byumwihariko mu Rwanda, nyuma yuko hasozwaga igisibo gitagatifu cy'ukwezi kwa Ramadhan, kuri Kigali Pere stadium i Nyamairambo kuri uyu wa gatanu tariki ya 21 Mata 2023, abari bahahuriye barangwaga n'akanyamuneza dore ko hari n'abayoboke bashya binjijwe muri iri dini kubwo amahitamo yabo.

Ni umunsi udasanzwe nyuma yo kuwutegereza hafi ukwezi kose, hari n'abatangaza ko ari umunsi w'ibyishimo kuri buri wese,cyane iyo babonye bahahuriye n'abandi bayoboke baturuka mu bindi bihugu bibagaragariza isura y'igihugu cy'u Rwanda igaragaza umutekano urangajwe imbere n'imiyoborere myiza.


Nk'abayisiramu iki gisibo bari bamazemo iminsi 30 cyabasigiye isomo ryo kwicisha bugufi no gukomeza kwibanda ku muco basanganwe w'urukundo nkuko Musengimana Hawa waturutse i gikondo yabitangarije Thefacts.rw.

Aba bayoboke b'idini ya isilamu barishimira ko uyu munsi mukuru uzwi nk'iraidi ubaye mu bwisanzure bitandukanye no minsi yashize ubwo icyorezo cya covid-19 cyabakomaga mu nkokora nkuko bisobanurwa na Mufti w'u Rwanda,Sheihk Salim Hitimana.

Yagize ati " Ibikorwa by'urukundo Abayisilam dusanganwe ntibihagararire aha, ahubwo bikomeze kuko dukwiye kurangwa n'umuco wacu kandi ndashimira umunsi mukuru umuyoboke w'idini ya isilam ku Isi kandi turanashimira igihugu cyacu cy'u Rwanda kiba cyaduhaye umwanya n'agaciro".

Sheikh Salim Hitimana Mufti w’u Rwanda yashimye abayisilamu bose uko bitwaye muri iki gisibo cya Ramadhan cyamaze iminsi 30.

Iki gisibo cyahuriranye n’ibihe byo kwibuka ku nshuro ya 29 jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mufti w’u Rwanda yasabye abayisilamu kudatererana abarokotse jenoside yakorewe abatutsi badafite amikoro bakabafasha.

Uretse kubaba hafi mu kubamenyera ubufasha ku batishoboye, Mufti w’u Rwanda yanashimangiye ko ari ukurinda ubwigunge ku barokotse jenoside yakorewe Abatutsi.

Yibukije ko bagomba gukomera ku mahame n’imyemerere bigenga Abayisilamu, Muri iki gisibo gitagatifu cya Ramadhan, umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda utangaza ko wafashije imiryango isaga 7500 mu kuyibonera ibiribwa hirya no hino mu gihugu.

Uyu muryango wemeza ko nyuma yo gusoza igisibo gitagatifu cya Ramadhan hari indi miryango itishoboye igera mu 2000 yageneye ibiribwa bibisi kuri uyu munsi.

Mu gusoza igisibo kandi Mufti w’u Rwanda Sheikh Hitimana yatangaje ko mu kwezi kwa Karindwi uyu mwaka abayisilamu babarirwa muri 80 ari bo bazajya mu mutambagiro mutagatifu i Maka. Ubusanzwe hagendaga ababarirwa muri 450 mbere y’umwaduko w’icyorezo cya COVID-19 ku isi.

Biteganyijwe ko niba nta gihindutse uyu mwaka hazaba amarushanwa ya Korowani ku nshuro ya 10. Ayo akazabera hano i Kigali mu Rwanda akazahuza ibihugu bigera kuri 40 n’u Rwanda rurimo.

Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda ugakomeza gushishikariza abana bo muri iri dini kuzitabira ayo marushanwa wemeza ko ari ingirakamaro. Kugeza ubu harabarurwa abagera muri 300 b’abayisilamu mu Rwanda bamaze kwitabira ayo marushanwa.

MANIRAHARI Jacwues, umunyamakuru ukorera kuri BTN TV na Bplus TV cyane cyane uzwi mu kiganiro BTN Morning Live kiba mu gitondo kuva ku isaha ya saa moya kugeza saa Tatu no mu ishami ry'amakuru anabereye umuyobozi kuri Bplus Tv igaragara kuri channel ya 127 kuri STARTimes, Atangaza ko nk'abayisilam uyu munsi hari byinshi ufasha birimo gukomeza gusigasira umuco basanganwe w'urukundo gusa ariko akanavuga ko bisaba umutima ukomeye.

Yagize ati " Uyu ni umunsi twubaha kandi tuba dutegereje. Mu byukuri rero iki gisibo muri rusange kidufasha byinshi birimo gukomeza kuzirikana umuco wacu w'urukundo no gufasha gusa ariko bisaba umutima ukomeye".

Kuri uyu munsi mukuru kandi kuri Kigari Pele Stadium i Nyamirambo hari abayoboke bashya binjijwe muri iri dini nyuma y'amahitamo yabo bitewe nuko basanze iri dini hari imico bafite n'ibikorwa by'urukundo utasanga ahandi nkuko bisobanurwa na Ntirenganya Vital wahawe izina rishya rya Ally.

Yagize ati " kugirango nge mu idini ya Islam byatewe na byinshi birimo kugira umutima mwiza n'inyoigisho ziganisha ku rukundo, gufasha no kubaha".

Ku munsi mukuru usoza igisibo gitagatifu cy'ukwezi kwa Ramadhan, abayisilam basabwe gukomeza kurangwa n'ibikorwa byiza.

Dushimimana Elias My Names Dushimimana Elias, I'm Journalist, NEWS Repoter and Radio Presenter. He writes investigative stories on Violances, politics, science, Entertainment, Documentary, Sport, international diplomacy.and Culture. More you Contact me on Email: dshmmnelias@gmail.com or call:+250-784-283-635/ +250-725-385-366