Leta iri gushaka uko Gaz Methane yo mu Kivu yavamo ifumbire mvaruganda

U Rwanda rugiye gutangira ubushakashatsi bugamije kureba niba Gaz Methane yo mu Kiyaga cya Kivu ishobora gukorwamo ifumbire ya Urée, nk’imwe mu ngamba zigamije kugabanya ingano y’ifumbire ituruka hanze mu gihe n’igiciro cyayo cyatumbagiye.

Jul 6, 2022 - 09:06
Jul 6, 2022 - 09:05
 2
Leta iri gushaka uko Gaz Methane yo mu Kivu yavamo ifumbire mvaruganda

Urée ikorwa havangwa ammoniac n’ibindi binyabutabire. Guverinoma y’u Rwanda irateganya gutangira kuyikorera ndetse yagennye miliyoni 100 Frw mu bushakashatsi bugamije kureba niba byashoboka.

Ni umwanzuro washyigikiwe n’Inteko Ishinga Amategeko aho Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe kugenzura Ingengo y’Imari, Omar Munyaneza, yavuze ko ubu bushakashatsi bugamije kwimakaza gahunda y’u Rwanda y’iterambere rirambye.

Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi, Charles Bucagu, yabwiye The NewTimes ko ubwiyongere bukabije bw’ibiciro by’ifumbire biturutse kuri Covid-19 no ku ntambara ya Ukraine n’u Burusiya, bwagize ingaruka nyinshi.

Iri zamuka ryatumye ifumbire itumizwa mu mahanga igera mu Rwanda ihenze cyane, bitewe n’izo mpamvu ziyongera ku kuba ibikomoka kuri peteroli byarahenze.

Nka NPK mu 2020 yageraga mu Rwanda ihagaze ku gaciro ka 710 Frw ku kilo kimwe ariko kuri ubu ikaba igera mu Rwanda ifite agaciro ka 1307 Frw. Ni izamuka rya 91% mu gihe kitageze ku myaka ibiri.

Ikilo cy’ifumbire ya Urée cyageraga mu Rwanda gifite agaciro ka 639 Frw mu 2020 ubu isigaye igera mu gihugu ifite agaciro ka 1280 Frw. Ni ukuvuga ko yo yazamutse hafi ku 100%.

DAP yageraga mu gihugu igura 739 Frw ku kilo kimwe mu 2020, ubu ihagera igura 1435 Frw. Nayo yazamutse hafi kuri 94%.

Bucagu ati “Dufite ikibazo cy’ibiciro by’ifumbire mvaruganda bikomeje kuzamuka ku buryo budasanzwe. Kandi Gaz Methane yo mu kivu ishobora kwifashishwa mu gukora ifumbire. Mu gihe ibiciro biri kwiyongera, gahunda yo gukemura iki kibazo, ni ukwikorera iyacu.”

Yavuze ko bagiye gukora ubushakashatsi bw’ibanze buzarangira bugaragaje niba ishobora gukorerwa mu gihugu imbere.

Ubusanzwe u Rwanda rukenera toni 84.308 z’ifumbire mvaruganda buri mwaka, aho ruyitangaho miliyari 43 Frw mu kuyitumiza mu mahanga. Iyo iba irimo toni 23.376 za Urée, toni 32.371 za DAP, toni 20.507 za NPK n’izindi toni 8.054 z’inyongeramusaruro zitandukanye.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, aherutse gutangaza ko u Rwanda ruteganya gushyiraho inganda zikora ibyo igihugu cyajyaga gikura mu mahanga mbere.

Yabigarutseho ubwo yari yitabiriye umuhango wo gutangiza Inama ya 57 y’Inteko Rusange ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB). Ni umuhango wabereye mu Murwa Mukuru wa Ghana, Accra, muri Gicurasi.

Mu bijyanye n’urwego rw’ubuhinzi, Dr Ngirente yagaragaje ko u Rwanda rutahibagiwe kuko hagiye hashyirwaho gahunda zitandukanye zigamije gufasha abarurimo.

Ati “Nk’uko mubizi tumaze igihe dushishikariza urubyiruko kwinjira mu buhinzi ariko kugira ngo bube urwego rukurura abantu ugomba kubereka ko harimo inyungu. Icyo twakoze ni ugushyiraho uburyo abari muri urwo rwego babona amafaranga.”

Aha yavuze ko hari gahunda ihari kandi yatangiye no gushyirwa mu bikorwa yo kugabanya inyungu ku nguzanyo zakwa ku mishinga y’ubuhinzi.

Yakomeje ati “Ubundi bufasha twashyizeho mu buhinzi ni ubujyanye no gutubura imbuto, twihaye intego y’uko bizagera mu 2021 u Rwanda

ruzaba rutagikura mu mahanga imbuto, ubu twabigezeho ku buryo dutunganya imbuto zose mu Rwanda kandi byagabanyije amafaranga byadutwaraga kugira ngo umusaruro uboneke kuko buri gihe cy’ihinga twakoreshaga miliyari 8Frw mu gutumiza imbuto mu mahanga.

Leta iherutse gushyiraho Nkunganire kugira ngo abahinzi badahendwa cyane. Urée ikunze gukoreshwa cyane n’abahinzi ikilo kitunganiwe ni 1280 Frw, Leta yiyemeje kuzishyura 512 Frw avuye kuri 192 Frw bivuze ko umuhinzi azishyura 768 Frw.

DAP ikoreshwa cyane mu gihe cyo guhinga imyaka itandukanye mu gihe itunganiwe izajya igura 1435 Frw, Leta yemeye kuzishyura nkunganire ingana na 603 Frw nyamara mu mwaka ushize yari 259 Frw bivuze ko umuhinzi azishyura 832 Frw.

Kuri NPK 17, 17, 17 ikilo cyaguraga 1357 Frw ariko Leta yashyizemo nkunganire yavuye kuri 107Frw agera kuri 475 bivuze ko igiciro ntarengwa ku muhinzi ari 882 na ho KCL/MOP yaguraga 965 Frw izajya igurwa 647.

Uretse izi fumbire zo mu cyiciro cya mbere hari n’izindi zo mu cyiciro cya kabiri nazo zashyiriweho nkunganire bigendanye n’uko zikenewe aho iri hagati ya 5% na 39%.