Kayonza: Inzu ya miliyoni 750 Frw izafashirizwamo abana b’abakobwa igiye kuzura

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza ku bufatanye na Komera bagiye kuzuza inzu ya miliyoni 750 Frw yitezweho gufashirizwamo abana b’abakobwa kwiga imyuga itandukanye no kugirwa inama ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere nk'uko abenshi baba bari mu gicuku kuri iyi ngingo

Jul 6, 2022 - 08:38
Jul 6, 2022 - 08:34
 2
Kayonza: Inzu ya miliyoni 750 Frw izafashirizwamo abana b’abakobwa igiye kuzura

Ni inzu iri kubakwa mu Murenge wa Rwinkwavu ku muhanda ujya muri Pariki y’Igihugu y’Akagera. Iri kubakwa n’umuryango Komera mu gihe Akarere ariko katanze ikibanza cyo kuyubakamo.

Ni inzu yubatswe ku buso bungana na hegitari imwe n’igice izatangirwamo amahugurwa anyuranye arimo imyuga y’ubudozi, ikoranabuhanga, ubukorikori n’ikoranabuhanga.

Hazakorerwamo kandi ibijyanye no gufasha urubyiruko rufite impano zitandukanye, aho ruzashakirwa abarufasha kuzikuza, biteganyijwe ko nibura izatangirana n’abakobwa 500 barimo 50 bazaba biga imyuga.

Umuhuzabikorwa w’umuryango nyarwanda ufasha abana b’abakobwa badafite ubushobozi Komera, Mukamusonera Dativa, yavuze ko iyi nzu izaba ari ahantu hazakorerwa ibikorwa bitandukanye biteza imbere umwana w’umukobwa n’umuryango Nyarwanda muri rusange.

Yavuze ko intego yabo ari ugutanga amahirwe ku bana b’abakobwa kuburyo babagarurira icyizere bakanagira uruhare mu iterambere ryabo.

Yakomeje agira ati “ Hazabaho ubujyana bwihariye ku mwana w’umukobwa kuko dufite ikibazo cy’abana batwara inda zitateganyijwe bakiri bato, twabonye ko abakobwa rero bakeneye umwanya wihariye wo kugirwa inama niyo mpamvu twashyizemo icyumba cyihariye cyo kubagira inama mu buryo bwihariye, ubuzima bw’imyororokere ndetse n’ibijyanye no gupima indwara zitandura.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yabwiye IGIHE ko iyi nzu bayitezeho gufasha abana b’abakobwa baba baratewe inda imburagihe no gufasha ababa bahohotewe.
Ati “ Ikindi ni ubujyanama ku batewe inda, ababyaye hakiyongeraho kubafasha mu mibereho myiza aho hari abazafashwa kuhigira imyuga kuburyo biteza imbere mu buryo bugaragara.”

Kuri ubu Komera iri gufasha abana b’abakobwa barenga 450 babyariye iwabo biteganyijwe ko iyi nzu izatahwa kumugaragaro muri Kanama aho izahita yakira abakobwa 500.