Ukraine: Nyuma yo gufata Lysychansk, Putin ngo nta gahunda afite yo guhagarika intambara

Putin yatangaje ko agomba gukomeza intambara yashoje muri Ukraine.

Jul 6, 2022 - 07:06
Jul 6, 2022 - 07:05
 0
Ukraine: Nyuma yo gufata Lysychansk, Putin ngo nta gahunda afite yo guhagarika intambara

Umwanditsi: Kamuzinzi William

Perezida Vladimir Putin yasabye ingabo ze gukomeza urugamba mu ntambara bamazemo iminsi bahanganyemo na Ukraine. Ubu bafashe agace ka Lysychansk. Kuva ku wa 24 Gashyantare 2022, ni bwo Uburusiya bwagabaga ibitero kuri Ukraine buvuga ko budashaka ko Ukraine ishyirwa mu muryango w'ubufatanye mu byo gutabarana w'ibihugu by'uburengerazuba OTAN/NATO, kuko inzego z'ubutasi z'Uburusiya zari zavuze ko America ishaka gushyira ibirindiro by'ingabo zayo hafi y'umupaka w'uburusiya, bidacana uwaka.

Nkuko tubikesha ikigo cy'itangazamakuru cy'ubwongereza BBC, perezida Putin yagaragaye ku nsakazamashusho y'igihugu asaba abasirikare be gukomeza urugamba!

Umunya Ukraine, Serhiy Haidai yatangarije BBC ko ari ibintu bibabaje gutakaza Lysychansk bivuze ko intara ya Ruhansk yose iri mu maboko y' Uburusiya. Ariko kandi avuga ko aka gace bakavuyemo birinda ko abasirikare b' Uburusiya bagasenya. Ubu ingabo zimukiye mu bindi birindiro bishya.

Perezida Volodymyr Zelensky arizeza ingabo ze ko zizasubira i Lysychansk zigahita zihafata kuko intwaro nyinshi nshya kandi zigezweho ziri guturuka mu burengerazuba bw'isi zigana muri Ukraine gufasha ingabo z'icyo gihugu.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.