Rwanda: Mu gihe u Rwanda rwizihizaga ku nshuro ya 28 umunsi wo kwibohora, Abanyarwanda batuye mu mu Buhinde nabo ntibatanzwe

Abanyarwanda batuye mu gihugu cy'Ubuhinde bizihije ku nshuro ya 28, umunsi wo kwibohora, n'ibirori byitabiriwe n'umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Umuco muri Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga mu Buhinde, Meenakshi Lekhi.

Jul 5, 2022 - 21:13
Jul 5, 2022 - 23:13
 0
Rwanda: Mu gihe u Rwanda rwizihizaga ku nshuro ya 28 umunsi wo kwibohora, Abanyarwanda batuye mu mu Buhinde  nabo  ntibatanzwe

Ibyo birori byo kwizihiza umunsi wo kwibohora byabaye tariki 4 Nyakanga 2022,i New Dheli mu Buhinde, aho Abanyarwanda n’inshuti zabo bari bateraniye bishimira imyaka 28 ishize igihugu kibohowe

ubutegetsi bubi bwaranzwe n'ivangura ndetse n'amacakubiri, bukanavutsa bamwe uburenganzira bwo kukibamo.

Umushyitsi Mukuru muri ibi birori ari na we wari uhagarariye Leta y’u Buhinde, Meenakshi Lekhi, akaba ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Umuco muri Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga. Hari kandi abahagarariye ibihugu byabo mu Buhinde, abayobozi bakuru mu nzego za leta, abahagarariye ibigo by’ubucuruzi, za kaminuza n’amashuri makuru, ibinyamakuru n’abandi.

Ibirori byabereye muri Hotel The Lalit, bikaba byitabiriwe n’abantu bagera muri 350, harimo abahagarariye ibihugu byabo mu Buhinde bagera kuri 90.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde, Mukangira Jacqueline, yasobanuriye ababyitabiriye amateka y’Urugamba rwo Kubohora u Rwanda byakozwe na FPR Inkotanyi n’Ingabo zayo zari ziyobowe na Maj Gen Paul Kagame, ubu ni Perezida w’Igihugu.

Yavuze ko kwizihiza Ukwibohora k’u Rwanda byibutsa gutsindwa kw’ingoma y’igitugu n’intangiriro ya demokarasi nyayo.

Yagize ati “Umunsi wo Kwibohora tariki 4 Nyakanga uzirikanwa kubera ko wibutsa iherezo ry’ubutegetsi bw’igitugu ukaba n’intangiriro yo kwibohora ikandamizwa. Ni itariki yibutsa indunduro y’ingoma yaranzwe no kurenganya abaturage, ikaba n’itariki yibutsa ubuyobozi bubereye abenegihugu.”

Ambasaderi Mukangira yakomeje ashimira Abanyarwanda bemeye kwitanga igihugu ndetse n'Abanyarwanda bari bamaze imyaka myinshi babayeho mu gihugu bakandamizwa.

Ati “U Rwanda kandi rwibuka rukanazirikana abana barwo, abasore n’inkumi batanze ubuzima bwabo barwanya ubutegetsi bwari bwarimakaje amacakubiri mu gihe cy’imyaka myinshi na politiki mbi y’abakoloni yo gucamo ibice abenegihugu.”

Yakomeje agira ati “Mu gihe bari bayobowe ku rugamba n’intwari Paul Kagame, izo ngabo zaharaniye ukwishyira ukizana, zaba iziriho n'izitakiriho, zagaragaje ubumuntu ku rwego rw’indashyikirwa mu gihe zarwanaga n’abicanyi bakoraga Jenoside ari nako zikiza abicwaga n’izo nkoramaraso ruharwa”.

Yagaragaje ko kwibohora k’u Rwanda gufite ingingo zifatika zishingiye ku miyoborere myiza, kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu, politiki ihuza Abanyarwanda kandi igaha buri wese agaciro n’iterambere rishyira umuturage ku isonga.

Ambasaderi Alem Tsehaye Woldemariam uhagarariye Eritrea mu Buhinde, akaba n’Umukuru w’Abahagarariye ibihugu byabo muri iki gihugu, yashimye uburyo u Rwanda rwiyubatse rukaba rumaze kuba igihugu giteye imbere mu ruhando rw’amahanga kubera ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Nyakubahwa Paul Kagame.

Meenakshi Lekhi, umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Umuco muri Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga mu Buhinde, wari umushyitsi mukuru yifurije u Rwanda Umunsi Mwiza wo Kwibohora, avuga ko ibihugu byombi bifitanye umubano mwiza cyane ko Ministiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi amaze guhura inshuro nyinshi na mugenzi we w’u Rwanda.

Yagize ati “Uyu ni umunsi uhamagarira Isi yose kuwizihiza. Twemera ko abantu twese kuri iyi si turi umuryango mugari umwe. Igihe cyose u Buhinde bwatanze inkunga ku Rwanda, nta yindi mpamvu yari ibyihishe inyuma. Ni ubucuti nyabwo.”

Ubuyobozi bwa Ambasade y’u Rwanda mu Buhinde bwagaragarije abitabiriye ibi birori ko kwibohora k’u Rwanda kwarugejeje ku bushobozi bwo kuba igihugu gikomeye ku ruhando mpuzamahanga.

Ambasaderi MUKANGIRA yabwiye abari aho ko urugero rwiza rwo kwerekana ubushobozi bw’u Rwanda ari uburyo rwateguye inama ya CHOGM2022 iherutse kubera mu Rwanda ku wa 20-25 Kamena, ikaba yaragenze neza cyane bigashimwa na benshi.

Yanagarutse ku mubano mwiza urangwa hagati y’u Buhinde n’u Rwanda, ashima ubutwererane bwawuranze kuva mu bihe byakurikiye Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni ibirori byaranzwe n’indirimbo n’imbyino gakondo za Kinyarwanda, video zihamagarira abashoramari gushora imari mu Rwanda na ba mukerarugendo kurusura hamwe n’Itorero rigizwe n’Abahinde n’abanyeshuri b’Abanyarwanda ryabyinnye urusobe rw’imbyino za Kinyarwanda n’iz’Igihinde.