Musanze: Abaturage bubatse ikigo cya Dian Fossey ntibahembwe baravuga ko bafungiwe ku Murenge ubwo cyatahwaga barindishwa Abapolisi

Abakozi barenga 60 bubatse ku kigo cy’ishuri cya Dianna Fossi ntibishyurwe baravuga ko bahohotewe n’ubuyobozi bafungirwa mu cy’umba cy’Umurenge wa Kinigi ubwo icyo kigo cyatahwaga ku mugaragaro. Ubuyobozi bw’umurenge burabihakana, bukavuga ko butari bwabafunze ahubwo ko ari inama bwabakoreshaga.

Jul 3, 2022 - 11:28
 0
Musanze: Abaturage bubatse ikigo cya Dian Fossey ntibahembwe baravuga ko bafungiwe ku Murenge ubwo cyatahwaga barindishwa Abapolisi

Aba baturage bavuga ko bafungiwe mu cyumba cy’Umurenge wa Kinigi bavuga ko mbere bari babwiwe ko baza ku biro by’umurenge bagakemurirwa ikibazo cy’amafaranga basigawemo ubwo bubakaga iyi Dian Fossey yubatswe na MASS Design.

Aba baturage banavuga ko ubwo bahageraga umwe ku wundi yagendaga yinjizwa muri Salle ndetse n’ukeneye kujya kwihagarika agaherekezwa mu mutekano uhagije nkuko babivuga.

Umwe yagize ati: “Narindi mu rugo numva ngo bari kubatumaho hano ku Murenge kandi bari batubwiye ngo ibibazo byacu birakemukira hano”.

Undi ati: “Bahise bavuga ngo bari baje kutwishyura amafaranga nuko bamwe bahita babafata ngo nibagende mu Murenge kandi twari tuzi yuko tuje gushikira amafaranga yacu. Dore nari nazanye n’akabido n’agafuka nziko ndahaha. None byanze bayatwimye!”

“Ku muryango hari hari abapolisi babiri! Ibaze kuba twari turataha ahantu twubatse nuko bakadutumizaho kugira ngo tuze badufunge!” “wajyaga kuri W.C bafashe imbunda ngo nta kintu yavuga, ngo ntacyo yatubwira batazongera kumufunga”.

Ibi aba baturage bavuga ko ari ukubahohotera kuko bakozwe mu gihe iki kigo cyatahwaga ku mugaragaro. Bavuga ko batekereje ko byakozwe mu rwego rwo kubakumira kujya kwishyuza amafaranga yabo basigawemo mu bashyitsi bitabiriye uwo muhango.

Ati: “Ngo kwari ukugira ngo batajya aho ibirori biri bakabona ko banze kubishyura! Bati none reka tubashyire hano kugira ngo abanyamahanga batababona kuko baba basebya igihugu”.

Icyakora Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinigi buhakana ibivugwa n’aba baturage. Buvuga ko butabafunze nk’uko babivuga cyane ko hari uburyo bwinshi bari kubazamo amafaranga yabo, ahubwo ko yari inama kandi yajemo ushaka.

Ati: “Bahageze baganira n’abayobozi ariko haje ushaka. Nonese ko bari abantu 200, haje 200! Baganiraga n’ubuyobozi kugira ngo byumve ibibazo byabo”.

Iki kigo cy’ishuli cya Dian Fossey cyatashwe ku mugaragaro rizajya rikora ubushakashatsi ku rusobebe rw’ibinyabuza. Iri shuli ryubatsweho n’abakozi barenga 200, ariko muri bo 60 nibo bagaragaza ko batishyuwe, nk’impamvu yo gufungwa kwabo kuko bakunze kugaragaza ko iyi kompanyi yabahaye akazi ariko hari imishahara itabahaye, mu gihe abandi bagiye birukanwa nta nteguza bahawe, ibintu binyuranyije n’amategeko agenga umurimo.

safari Garcon Multiskilled Journalist