Amakuru ku Basirikare b’u Rwanda n’Abarwanyi ba M23 bivugwa ko bishwe n’Ingabo za Congo

Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo zigambye ko mu mirwano yazihuje na M23 mu gace ka Ntamugenga mu minsi ibiri zishe abarwanyi 27 ba M23. Umuvugizi wa M23 yavuze ko ari ukubeshye ko bitabayeho ahubwo ko bambuye FARDC ibikoresho byinshi bya gisirikare.

Jul 3, 2022 - 11:13
 0
Amakuru ku Basirikare b’u Rwanda n’Abarwanyi ba M23 bivugwa ko bishwe n’Ingabo za Congo

Imirwano irakomeje muri Teritwari ya Rutshuru aho impande zombi zihanganiye ku dusozi dutandukanye, bamwe bafata umusozi uyu munsi abandi ejo bakawisubiza binyuze mu kibatsi cy’umuriro w’amasasu.

Umuvugizi wa Sokola 2, Lt Col Guillaume Ndjike ku wa Gatanu tariki 1 Nyakanga, 2022 yabwiye itangazamakuru ko ingabo za Leta ya Congo, FARDC zishe muri rusange abarwanyi 27 b’umutwe wa M23, yongeyeho ko mu bishwe harimo“Abasirikare b’u Rwanda.”

Ni mu mirwano ikaze yabaye hagati yo ku wa Kane tariki 30 Kamena n’uwa Gatanu tariki 01 Nyakanga, 2022 ahitwa Ntamugenga.

Yagize ati “Umwanzi yaratsinzwe. Twishe abantu 27 ku ruhande rwa M23 n’u Rwanda. Twakuye kandi intwaro ku mwanzi, harimo intwaro 5 zo mu bwoko bwa AK-47, ariko kandi n’ibicuruzwa bikoreshwa mu bya farumasi, radiyo ya Motorola, ingofero n’imyenda ya gisirikare “Made in Rwanda.”

Umuvugizi w’umutwe wa M23 mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 02 Nyakanga, 2022 yabwiye Umuseke ko ibyatangajwe n’ingabo za Leta ya Congo ari ibinyoma.

Abajijwe ibyerekeye iyicwa ry’abarwanyi 27 ba M23 mu minsi ibiri gusa yagize ati “Mensonge!” barabeshya.

safari Garcon Multiskilled Journalist