Ibyemezo by'inama y'Abaminisitiri yo ku wa 20 Mata 2023

Ku wa Kane tariki ya 20 Mata 2023, Inama y'Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame.

Apr 21, 2023 - 03:20
Apr 21, 2023 - 03:25
 0
Ibyemezo by'inama y'Abaminisitiri yo ku wa 20 Mata 2023
Ku wa Kane tariki ya 20 Mata 2023, hateranye inama y'Abaminisitiri.

Ku wa Kane tariki 20 Mata 2023, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro hemezwa ibirimo imishinga y’amategeko n’ibindi.

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 24 Werurwe 2023.

2. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira:

• Umushinga w’Itegeko rihindura itegeko rishyiraho umusoro ku musaruro

• Umushinga w’Itegeko rihindura itegeko rishyiraho umusoro ku byaguzwe

• Umushinga w’itegeko rishyiraho umusoro ku nyongeragaciro

• Umushinga w’itegeko rihindura itegeko rigena inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego z’imitegekere zegerejwe abaturage

• Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza ko u Rwanda ruba kimwe mu bihugu bihuriye ku masezerano ya Budapest yerekeye iyemezwa mpuzamahanga ry’ibikwa by’ingirabuzima ntoya ku mpamvu z’ibikurikizwa mu gusaba impamyabuvumbuzi

• Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo hagati ya Agence Française de Dévelopement na Guverinoma y’u Rwanda yerekeranye n’inguzanyo igenewe umushinga wo gutunganya imiturire mu Mujyi wa Kigali

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka akurikira:

• Iteka rya Perezida rigenga Urwego rushinzwe Mine, Peteroli na Gaz mu Rwanda

• Iteka rya Perezida rigena amafaranga yo gutunga uwari ingabo wamugariye ku rugamba utishoboye

• Iteka rya Minisitiri ryekeye amategeko ngengamikorere ashyirwaho n’Inama Njyanama y’Akarere

• Iteka rya Minisitiri ryemerera Mount Kigali University gutangira gukora rikanayiha ubuzimagatozi

4.Inama y’Abaminisitiri yemeje politiki, porogaramu n’ingamba zikurikira:

• Imbanzirizamushinga w’itegeko ry’ingengo y’imari ya leta y’umwaka wa 2023/2024 hamwe n’ingamba z’igihe giciriritse (2025/2026).

• Politiki ivuguruye y’ishoramari rya leta

• Politiki y’igihugu yo kwihutisha ikoranabuhanga (National Artificial Intelligence Policy)

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Bwana Jeong Woo-Jin ahagararira Repubulika ya Koreya mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi;

6. Mu bindi:

• Minisitiri wa Siporo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ibikorwa bya siporo bikurikira biteganyijwe kubera mu Rwanda no mu mahanga:

- Guhera ku itariki ya 15 Mata kugeza muri Kamena 2023, mu Rwanda hazabera amarushanwa yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

- Guhera ku itariki ya 24 kugeza ku ya 30 Mata, Ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 17 muri Handball izitabira amarushanwa y’akarere ka gatanu (Zone V) azabera i Dar es Salaam muri Tanzania.

- Guhera ku itariki ya 25 kugeza ku ya 29 Mata, ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 16 muri Tennis izitabira amarushanwa azabera muri Algerie.

- Guhera ku itariki ya 21 kugeza ku ya 27 Gicurasi 2023, i Kigali muri BK Arena hazabera imikino ya nyuma y’irushanwa rya Basketball Africa League (BAL)

- Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko guhera ku itariki ya 15 kugeza ku ya 19 Gicurasi 2023, I Kigali hazabera Inama Mpuzamahanga y’Umurimo izaba ibaye ku nshuro ya 19.

- Minisitiri w’Uburezi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko guhera ku itariki ya 17 kugeza ku ya 18 Gicurasi 2023, i Kigali hazatangizwa ihuriro ryitwa Grand Challenges Rwanda rigamije guteza imbere ubushakashatsi mu rwego rw’Ubuzima.

Inama nk’iyi yaherukaga guterana kuwa 24 Werurwe 2023.