Ufitanye isano n' uwo Yesu yabambweho! Umusaraba uzakoreshwa mu kwimika Umwami Charles wa III

Mu kwimika umwami cyangwa se umwamikazi mu Bwongereza hakorwa imihango itandukanye, ibitangazamakuru byo mu Bwongereza byahishuye aho umusaraba uzifashishwa muri uwo muhango wakomotse.

Apr 21, 2023 - 06:16
Apr 21, 2023 - 06:23
 0
Ufitanye isano n' uwo Yesu yabambweho! Umusaraba uzakoreshwa mu kwimika Umwami Charles wa III
Umwami Charles wa III asuhuzanya n' Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, (photo; People)

Imyiteguro irarimbanyije y'ikirori cy'akataraboneka cyo kwimika Umwami w' Ubwongereza Charles wa III, ni umuhango uzaba tariki ya 6 Gicurasi uyu mwaka. Impano z'ikirenga zinyuranye ziri gutangwa zishyikirizwa umwami. Papa Francis na we yatanze impano y' umusaraba wiswe Umusaraba wa Wales (Wales ni igihugu giherereye mu bwami bw' Ubwongereza). Ni umusaraba bivugwa ko ufite inkomoko ku wabambweho Umwami Yesu mu myaka 2000 ishize.

Byamenyekanye ko uwo musara wiswe uwa Wales ari wo uzifashishwa mu kuyobora umuhango wo kwimika  Umwami mushya w' Ubwongereza ari we Mwami Charles wa III.

Igitangazamakuru "People Magazine" cyanditse ko uwo musaraba kandi watanzwemo nk' impano utanzwe n' Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis ufite icyicaro i Vatican mu Butaliyani. Wakoranywe ubuhanga ngo kuko wakozwe hifashishijwe bimwe mu bice byari bigize uwo  Umwami Yesu yabambweho mu myaka 2000. Bivuze ko hari ibyakuweho kuri uwo yabambweho, bishyirwa kuri uwo uzifashishwa mu kwimika umwami i Westminster Abbey mu Bwongereza.

Nkuko bigaragara mu ifoto yakoreshejwe n'iki gitangazamakuru "People Magazine" ni umusaraba ubaje neza cyane. Uko gukorwa neza biwongerera agaciro. N'uko kugirana isano n' Uwo Yesu yabambweho, bituma wubahwa cyane.

Umwami Charles wa III azimikwa ku wa 6 Gicurasi, mu bwami bw' Ubwongereza, ni umuhango utegerejwe n' abatari bake hirya no hino ku Isi.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.