Umugabo yafatiwe mu cyuho agiye kugurisha umuhungu we

Umugabo w' imyaka 29 yamaze gutabwa muri yombi akekwaho umugambi mubisha wo kugurisha umwana w' umuhungu w' imyaka 10.

Jan 8, 2022 - 22:10
Jan 8, 2022 - 22:09
 1
Umugabo yafatiwe mu cyuho agiye kugurisha umuhungu we
BBC photo

Kuri uyu wa 08 Mutarama 2021, hasakaye inkuru ivuga ko umugabo wo mu gihugu cya Sierra Leone yafatiwe mu gihugu cya Liberia, akekwaho  kugurisha umuhungu we w' imyaka 10 kugira ngo abone amafaranga yo kugura moto.

BBC itangaza ko uwo mugabo yari yagambiriye kugurisha uwo mwana we amadolari ya Liberia angana n' ibihumbi ijana na mirongo ine na bitandatu(146,000). Ayo angana n' amadolari y' Amerika 1000$(asaga miliyoni y' amanyarwanda).

 Amakuru ava muri Sierra Leone agaragaza ko uwo mugabo yaraherutse kwibwa moto. Nyuma yaje gutekereza ko yakongera gutunga moto ari uko agurishije umuhungu we. Amafaranga yamuteganyagamo yari kuvamo moto n' ibindi bintu akennye.

Polisi ya Liberia yatangaje ko yamaze kumuta muri yombi nyuma yo gukekwaho kugurisha uwo muhungu. Ni umugabo w' imyaka 29 wo muri Sierra Leone.

Uwo mugabo yahamirije abapolisi bo mu murwa mukuru, Monrovia ko yibwe moto, bayikuye mu rugo iwe. Yakomeje avuga ko yarakeneye amadolari y'Amerika agera ku 1000$. Yagize ati;" Nge mperutse kwibwa moto, ibisambo byayikuye iwange. Nkeneye amadolari y'Amerika agera 1000$ kugira ngo nongere ngure moto."

"Ni yo mpamvu yanteye gushaka kugurisha umuhungu wange w' imyaka 10."

" Nta yandi mahitamo nari mfite yo kubona amafaranga mu buryo bwihuse uretse kugurisha umuhungu wange."

Amakuru atangazwa na BBC avuga ko icyo gikorwa cyari cyarateguwe guhera cyera. Yatangaje ko mu kwezi kwa cumi na kabiri ariho yize uwo mushinga. Abantu bamubwira ko byaba byiza abikoreye hakurya y' umupaka w' igihugu cye, Sierra Leone. 

Muri uko kwezi niho yagiranye ibiganiro byimbitse  n' umugabo wari kumuhuza n' umuguzi(umuhuza w' ugurisha n' ugura; commissionaire) muri Liberia. Ibiganiro bagiranye byagaragaje ko uwo muhungu bamwitaga inkoko kugira ngo igipolisi cyitabatahura.

Byagaragaye ko uwo muhungu yarusimbutse. Uwo mugabo yatawe muri yombi igihe umuguzi w' uwo muhungu yarageze hafi y' umujyi wegeranye n' umurwa mukuru Monrovia, Liberia, aje kumutwara.

Uyu muhungu yahise ashyikirizwa Minisiteri y' Uburinganire muri Liberia, ubu ari kwitabwaho na yo.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.