Perezida Tshisekedi yasezeranyije abaturage be kwivuna umwanzi yitsa ku Rwanda

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, yasezeranyije abaturage b’igihugu cye, ko mu gihe bizihiza ubwigenge, azakora ibishoboka byose akirukana ku butaka bw’igihugu cye ababangamiye umutekano wacyo, yongera kwitsa cyane ku Rwanda.

Jul 3, 2022 - 11:56
 0
Perezida Tshisekedi yasezeranyije abaturage be kwivuna umwanzi yitsa ku Rwanda

Yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku baturage b’igihugu cye ryatambutse kuri Televiziyo y’Igihugu ku munsi cyizihizaho ubwigenge. Buri tariki 30 Kamena, RDC yizihiza umunsi w’ubwigenge.

Tshisekedi yavuze ko kuri iyi nshuro, ibyo birori bibaye mu bihe bigoye by’umutekano muke mu Burasirazuba.

Ni ibibazo yashimangiye ko bibangamiye igihugu, byatewe “n’u Rwanda rwihishe inyuma y’umutwe w’iterabwoba wa M23” rukarenga ku masezerano n’amahame mpuzamahanga yose.

Yavuze ko azakomeza guharanira ubwigenge bwa RDC nk’uko Itegeko Nshinga ribivuga, akarengera ubusugire n’ubumwe by’igihugu.

Ati “Ndizeza abaturage ba RDC, ko nzakoresha imbaraga zose kugira ngo amahoro n’umutekano biganze. Kandi ko abadushotora bazakurwa ku butaka bwacu.”

Yasabye abaturage b’igihugu cye kumva ko ubusugire bw’igihugu cyabo, ari ingenzi. Ngo Abanye-Congo ntibashobora kwemera guhora iteka bashotorwa.

Ati“Uyu munsi, amahoro n’umutekano ni byo biza ku isonga kuri twe. RDC yahombye byinshi, birimo n’impfu zirenga miliyoni 10 mu gihe abandi bantu barenga za miliyoni bavuye mu byabo bagahunga kubera ibyaha byakozwe n’imitwe irimo n’iturutse mu mahanga ikura ubufasha hanze y’igihugu.”

Mu gukemura iki kibazo, Tshisekedi yavuze ko Guverinoma ye yiyemeje kurwana urugamba rwo guharanira amahoro n’umutekano ibinyujije mu nzira ebyiri, harimo iya dipolomasi n’iya gisirikare.

Ku nzira ya dipolomasi, yavuze ko yifashishije Umuryango w’Abibumbye ndetse n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba. Mu byumweru bibiri bishize, yahuriye i Nairobi n’abakuru b’ibihugu ba EAC mu nama ya Gatatu igamije gushakira amahoro arambye agace k’Uburasirazuba bwa RDC.

Yaganiriwemo imyanzuro yafashwe n’Abagaba b’Ingabo bo mu Karere bari bahuye ku munsi wabanje, ku Cyumweru tariki 19 Kamena, bakemeranya uburyo bwo kohereza Ingabo muri RDC.

Muri iyo nama, Umugaba Mukuru w’Ingabo za FARDC, Gen Célestin Mbala, yabwiye bagenzi be ko mu ngabo zizajya mu Burasirazuba bw’igihugu cye, hatagomba kuba harimo iz’u Rwanda kuko ngo rufasha umutwe wa M23.

Iyo ngingo yagiweho impaka nyinshi mu nama yakurikiyeho, Perezida w’u Rwanda n’uwa RDC ntibayivugeho rumwe.

Gukumira Ingabo z’u Rwanda ntibyamaganywe n’u Rwanda gusa ahubwo na Uganda, yagaragaza ko kuba Ingabo zarwo zajyayo byatanga umusaruro ufatika binyuze mu bunararibonye bwarwo mu kurwanya FDLR.

Ku rundi ruhande, RDC yari ishyigikiwe n’u Burundi mu ibanga hamwe na Kenya. Byaje kurangira byemejwe ko Ingabo z’u Rwanda zitazajya muri RDC gusa ko zishobora kugira uruhare mu gusangiza abazaba bariyo amakuru.

Tshisekedi yasobanuye ko ingabo zizoherezwa muri RDC, zizaba ziturutse mu bihugu bimwe by’inshuti bya RDC. Gusa, ngo yaharaniye ko iz’u Rwanda zitazakandagiza ikirenge ku butaka bw’igihugu cye.

Ati “Naharaniye kandi mbigeraho, ko u Rwanda rutabigiramo uruhare. Kubera uruhare rwarwo mu gufasha umutwe w’iterabwoba wa M23”.

Kohereza izi ngabo byemejwe ko bizakorwa mu kwezi gutaha kwa Nyakanga cyangwa se mu ntangiriro za Kanama.

Igihe zigomba kumara mu Burasirazuba bwa RDC ari amezi ane kandi ko ibihugu bizajya bigabana uduce bikoreramo. Kuko Uganda isanganywe ingabo muri RDC mu butumwa zifatanyije n’iza FARDC, zemerewe gukorera mu gace ka Beni na Ituri mu gihe Kenya yo izaba ikorera mu bice bya Goma no muri teritwari ya Rutshuru hanyuma u Burundi bujye muri Kivu y’Epfo.

Sudani y’Epfo yahawe gukorera mu gace ka Haut-Uélé. Tanzania yo iracyari mu rujijo. Ingabo zayo zisanzwe mu butumwa bwa Monusco, aho bivugwa ko zishobora kugira uruhare mu gusangiza abandi amakuru.

Ku rundi ruhande, RDC yo ivuga ko Ingabo za Tanzania zishobora koherezwa mu buryo butandukanye n’izisanzwe mu butumwa bwa Loni.

safari Garcon Multiskilled Journalist