Intambara iratutumba hagati y’u Rwanda na DR-Congo, ibiganiro by’i Luanda ni gasopo ya nyuma

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yaburiye u Rwanda ko mu gihe rwakomeza gufasha umutwe wa M23, igihugu cye kitazarebera ahubwo bishobora kurangira habaye intambara yeruye.

Jul 6, 2022 - 10:35
 0
Intambara iratutumba hagati y’u Rwanda na DR-Congo, ibiganiro by’i Luanda ni gasopo ya nyuma

Yabigarutse mu kiganiro yagiranye na Financial Times, mbere gato y’uko akorera urugendo muri Angola rugamije gushakira umuti ibibazo by’u Rwanda na RDC.

Ati “Ibyo ntitwakwirengagiza ko bishoboka [intambara]. Ubushotoranyi bw’u Rwanda nibukomeza, ntabwo tuzicara ngo turebere. Ntabwo turi ibigwari, nta gushidikanya na guto ko u Rwanda rudashyigikiye M23, turashaka amahoro ariko nidukomeza gusunikwa tuzagera aho dufata umwanzuro.”

Perezida Tshisekedi yakomeje avuga ko afite amakuru yizewe ko u Rwanda ruri muri Congo ndetse arushinja gushaka gusahura umutungo kamere w’iki gihugu.

Ati “U Rwanda ruri mu ntambara muri RDC mu izina rya M23 yatsinzwe mu 2013, u Rwanda rufite inyungu mu by’ubukungu muri RDC binyuze mu bucuruzi butemewe. Igihe cyose mu Burasirazuba hatagarutse amahoro u Rwanda ruzabyuririraho.”

Perezida Tshisekedi yageze muri Angola kuwa 5 Nyakanga 2022 aho yitabiriye ibiganiro agirana na Perezida Kagame, ku buhuza bwa mugenzi wabo wa Angola, João Lourenço.

Ibi biganiro bigamije gushakira hamwe umuti w’ikibazo cy’umwuka mubi umaze igihe hagati y’ibihugu byombi, aho RDC ishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23 ariko rwo rukaba rwarakomeje kubihakana ndetse rukagaragaza ko nta nyungu rwaba rufite mu guteza umutekano muke muri RDC.

U Rwanda rwo rushinja RDC gushyigikira umutwe wa FDLR washinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’ubushotoranyi bukorwa n’ingabo z’iki gihugu zirasa ku butaka bw’u Rwanda.

Nubwo ibi biganiro bigamije gushakira hamwe igisubizo cy’ibi bibazo, ibyatangajwe n’Umuyobozi wungirije ushinzwe itangazamakuru mu biro bya Perezida wa RDC, Giscard Kusema bigaragaza ko Perezida Tshisekedi abyinjiranyemo umutima winangiye.

Kusema yavuze ko ibi biganiro Perezida Tshisekedi arabikoresha nk’amahirwe yo gusaba u Rwanda guhagarika gushyigikira M23 bwa nyuma.

Ati “ubufasha bwa gisirikare u Rwanda ruha M23 burigaragaza, aya ni amahirwe ya Perezida wa Repubulika (Tshisekedi) yo kubwira iki gihugu cy’igishotoranyi amaso ku maso guhagarika ubu bufasha.”

Yakomeje avuga ko nubwo Perezida Tshisekedi yemeye ibiganiro bitazahagarika ibikorwa bya gisirikare nubwo u Rwanda ruherutse kugaragaza ko atariho umuti w’ikibazo cya M23 uri.

Ati “Perezida wa Repubulika yiyemeje gushaka igisubizo kirambye kuri iki kibazo cy’umutekano muri burasirazuba bwa RDC. Twakumva umujinya buri wese afite kubera ibi bikorwa by’ubushotoranyi, ariko kugira ngo turangize iki kibazo Perezida Tshisekedi yahisemo inzira ya dipolomasi n’iy’igisirikare, iyi nama y’i Luanda iri muri iyo nzira ya dipolomasi.”

Mu kiganiro Perezida Kagame aherutse kugirana n’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), yavuze ko ibirego RDC ishinja u Rwanda byo gushyigikira Umutwe wa M23 nta shingiro bifite ahubwo iki gihugu gishyigikira FDLR ihungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ati “Ntabwo ari byo, nta shingiro bifite ahubwo RDC ishyigikira FDLR kandi ikibabaje ni uko Monusco, ingabo za Loni ziri muri Congo zibizi. Ni na ko byagenze ijya kurasa ku butaka bw’u Rwanda. Hari ibyagiye biba kuva mu 2019 ubwo FDLR yinjiraga ku butaka bwacu mu Kinigi ariko ikaza guhashywa n’ingabo zacu, yari yaturutse muri RDC ndetse barahawe intwaro na RDC.”

Yakomeje avuga ko nyuma y’ibyo bitero hongeye kubaho ibikorwa byo kurasa ku butaka bw’u Rwanda ubugira gatatu.

Ati “Nyuma y’ibyo habayeho kurasa ku butaka bw’u Rwanda ubugira gatatu hakoreshejwe intwaro ziremereye, bishe abantu, basenya ibintu. Ibi byose twabiganiriye na RDC, ibyo ni byo navuga. Ku rundi ruhande kuki twagira uruhare mu bibazo biri kubera muri RDC muri ubwo buryo ? Ariko bakoze ibishoboka byose ngo badushyire mu bibazo byabo.”

U Rwanda rugaragaza ko mu gukemura ikibazo cya M23 mu 2012 hakozwe ikosa ryo kwibwira ko umuti wacyo uzanyuzwa mu nzira za gisirikare mu gihe igikwiye ari ukwitabaza inzira za politiki.

Perezida Kagame yavuze ko bidakwiye ko abantu bamwe bafatwa nk’aho atari abaturage b’igihugu kuko n’iyo bibaye bituma abantu bashaka guharanira uburenganzira bwabo. Yagaragaje ko kuvuga ko Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda ari Abanyarwanda ari ukwibeshya.

Perezida Kagame na mugenzi we wa RDC baherukaga guhurira muri Kenya mu nama yari yatumijwe na Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta akaba n’umuyobozi wa EAC, umuryango ibihugu byombi bihuriyemo. Iyi nama nayo yari igamije kurebera hamwe uburyo mu Burasirazuba bwa RDC hagarurwa amahoro.

safari Garcon Multiskilled Journalist