i Kinyinya hagiye kubakwa ahantu ho kwidagadurira hagezweho!

Jul 6, 2022 - 18:07
Jul 7, 2022 - 08:56
 0
i Kinyinya hagiye kubakwa ahantu ho kwidagadurira hagezweho!

i Kinyinya ho muri Gasabo hagiye kubakwa ibikorwa remezo bizafasha abantu bahatuye n'abahasura kwidagadura!

Ikigo Futuristic Design Group Africa gikora Imishinga itandukanye y'ubwubatsi kikanakora ibishushanyo mbonera by'inyubako zijyanye n'igihe gifite icyicaro mu Rwanda cyatangiye umushinga 'THE DREAM' wo gutunganya ahantu ho kwidagadurira mu murenge wa Kinyinya uherereye mu karere ka Gasabo.

ImageStade yakira abantu ibihumbi 12 izubakwa i Kinyinya/Gasabo

Iki kigo cya FDG-Africa nkuko kibitangaza, aha hantu hahoze ari ahantu hacukurwa umucanga hatawe hatagikoreshwa gusa ubu bakaba bari kuhatunganya ngo habe ahantu hagezweho hari ibikorwa remezo byafasha abahaturiye n'abahagenda, muribyo bikorwa harimo Ishuri rya ruhago, ahantu ho gukorera siporo yo kwiruka, hoteli, inyubako zo kubamo zafasha abashaka kuharuhukira, Icyuzi ndetse n'ibibuga by'imikino itandukanye abantu bazajya bahasura bashobora gukoresha bidagadura.

ImageUbusitani buzajya bufasha abantu kuruhuka

Iki cyanya nyaburanga kigiye gutunganywa i Kinynya cyaje ari inkuru nziza ku banyarwanda, umuyobozi w'ikigo cy'igihugu cy'iterambere ,RDB, Clare Akamanzi asubiza uwarumubajije niba iki gikorwa ntakuntu bagishakira abaterankunga yagize ati "Nibyo, dufite itsinda ryita kubijyanye n'ishoramari rigiye kubikurikirana." ijambo ryunga muryo umuyobozi w'iki kigo cy'ubwubatsi Johnson M Bigwi yavuze agira ati biracyashoboka ko ushaka gushyiramo amafaranga muruyu mushinga yakwemererwa.

ImageInzu zo kubamo by'igihe gito kubazajya baza kuharuhukira 

umuyobozi wa FDG-Africa, Johnson, akomeza agira ati, iki ni igikorwa cyiza kandi kizaba icy'ingenzi ku mibereho y'abatuye i Kinyinya ndetse n'abahagenda kandi n'abanyarwanda muri rusange kuko hazaba ari ahantu hazajya habera ibikorwa bitandukanya bifasha abaturage dore ko hazubakwa na Stade ishobora kwakira abantu 12000 nkuko abitangaza.

ImageUko imbere muri stade hameze ku gishushanyombonera

Aha hantu himyidagaduriro kandi hazaba hafite ahantu abana bato bashobora kujya bagakina bisanzuye.

ImageIcyanya cy'abana cyo gukiniramo

Umuyobozi wa Futuristic Design Group Africa akaba ahamagarira abashoramari gushora Imari yabo muriki gikorwa cyatangiye gushyirwa mu bikorwa mu mpera z'umwaka ushize wa 2021, ngo kizabashe kugenda neza nkuko byateguwe mu gishushanyo mbonera, ubwo butumwa yabunyujije k'urubuga rwe rwa Twitter arirwo @bigwijohn agira ati uwunva yashoramo imari yanyandikira.