Rusizi: Umupolisi yirutse ku mwana wari uri gucuruza ibisheke yikubita hasi arapfa, Ababyeyi be banze kumushyingura

Mu kagari ka Gatsiro mu murenge wa Gihundwe mu karere ka rusizi, ku wa 18 Kamena, umwana w’umukobwa witwa Therese yitabye Imana ubwo umupolisi yazaga kuri moto aho we na bagenzi ba bacururizaga ibisheke akabirukaho, muri uko kwiruka bikarangira Therese aguye hasi agahita ashiramo umwuka nk’uko bivugwa na bagenzi be bari kumwe kimwe n’abaturage babibonye.

Jun 24, 2022 - 10:55
 0
Rusizi: Umupolisi yirutse ku mwana wari uri gucuruza ibisheke yikubita hasi arapfa, Ababyeyi be banze kumushyingura

Uyu mwana w’umukobwa wari ufite imyaka 19 abari kumwe nawe bavuze ko uyu mu polisi witwa Mbanda yaje yambaye imyenda isanzwe itari iy’akazi aza abirukaho aribwo uyu Therese yaguye hasi ahita apfa. Uyu mukobwa bamubajije uko bamenye ko ari umu police kandi yari yambaye imyenda isanzwe, yasubije avuga ko bari basanzwe bamuzi kubera ko kuwa gatatu nabwo yari yaje abanyaga ibisheke byabo akaba yari anagarutse kuri uwo wa gatandatu.

Umukobwa bari kumwe yagize ati”twahise duterura Therese ariko yanga guhaguruka, tujya hirya turarira, tujya kureba umukobwa wabo mu isoko tumubwira ko Therese yaguye yanga guhaguruka, niwe wahamagaye nyina amubwira ko yapfuye”.

Nyina w’uyu mwana wapfuye yavuze ko umwana we nta burwayi nta n’igicurane yari arwaye, kubw’iyo mpamvu yanze ko bamushyingura kugeza igihe azabonera ubutabera ati” njyewe rero uriya mwana nari mwitezeho ibintu byinshi cyane, nari ntegereje inkwano, yampahiraga umunyu akampahira amavuta niwe nari nsigaranye kuko njyewe ndi umupfakazi, niwe nari nsigaranye ahangaha, none namwe mwagira ikintu mungenera cyerekeranye n’inkwano n’ibindi nari mwitezeho byose”.

Bamwe mu baturage baganiriye na TV1 dukesha iyi nkuru bavuze ko uwo mu Polisi nta kintu na kimwe yigeze afasha uwo mwana nyuma yo kugwa hasi ndetse na nyuma yo gupfa ntabwo yaje gufata mu mugogongo umuryango wa nyakwigendera.

Bavuga ko n’ubuyobozi bw’umurenge bwageneye umuryango wa nyakwigendera amafaranga ibihumbi 50 byo kugura isanduku yo kumushyingura ngo ibindi bazabyimenyere ibintu bavuga ko bitari bikwiriye gukorwa n’ubuyobozi.

Aba baturage baranenga iyi myitwarire y’uyu mu polisi witwa Mbanda bavuga ko rwose ubutaha igihe agiye gukurikirana ibibazo by’abaturage byaba byiza agiye abikora mu buryo bwiza ku buryo atabahutaje, umwe yagize ati” turasaba polisi y’igihugu ko niba yohereje umupolisi mu kazi nimwambike imyenda y’igihugu, kubera ko igihe aje gutyo ugasanga ateje akaduruvayo abaturage nabo bashobora kumufata bakamugirira nabi, cyane ko Atari byiza kugira icyo gitinyiro kandi nubundi ari mu kazi ashinzwe’’.

Ubwo Itangazamakuru ryageragezaga guhamagara umuvugizi wa polisi y’igihugu ntago yabashije kwitaba, ndetse n’umuvugizi wa polisi muri iyi ntara nawe ntiyitaba, bagerageza guhamagara n’ubuyobozi bw’umurenge wa Gihundwe uyu muryango utuyemo nabwo ntibwitaba. Ngo uyu mu polisi yari asanzwe aza aho abana bacururiza ibisheke agategeka abo ahasanze mubyitwarira bakabirya ngo ashinja abo bana kuhasiga umwanda.

safari Garcon Multiskilled Journalist