Nyabihu: Umuturage ubana n’umuryango we mu nzu yasenyutse ashinja Ubuyobozi Kumutererana

Mu Murenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu hari umuturage uvuga ko igice kimwe cy’inzu ye cyasenywe n’ibiza ubuyobozi bwanga kumufasha kuyisana kandi ari mu kiciro cya mbere cy’ubudehe.

Jul 3, 2022 - 12:06
 0
Nyabihu: Umuturage ubana n’umuryango we mu nzu yasenyutse ashinja Ubuyobozi Kumutererana

Ubuyobozi bwo buvuga ko uriya muturage n’umuryango we (afite umugabo n’umwana umwe) bafite ahandi inzu bityo ko butumva impamvu atsimbarara mu kuba muri iyo yasenyutse!

Umugore wagejeje iki kibazo cye mu itangazamakuru yitwa Dusengimana Edida.

Afite umugabo witwa Samuel Muhawenayo babyaranye umwana umwe.

Yabwiye bagenzi bacu bakorera Rwanda News 24 ko abagize umuryango we babarirwa mu kiciro cya mbere cy’Ubudehe bityo ko batashobora kubona uko basana inzu yabo yasenywe igice kimwe n’ibiza biherutse kwibasira Akarere ka Nyabihu, Ngororero n’ahandi.

Edida avuga ko ikibazo cye yakigejeje ku buyobozi bw’ibanze ariko buramutererana.

Ati “Ibiza by’imvura bimaze amezi abiri byarayisenye ariko kubera ko nta bufasha twari dufite ngo tujye gukodesha ahandi cyangwa ngo tuyisane dukomeza kuyibamo uku imeze. Ubuyobozi bw’Umudugudu buzi ikibazo cyanjye, tukaba tuyibamo n’Umugabo n’umwana umwe.”

We n’umuryango we batuye mu mudugudu wa Kinyengagi, Akagari ka Gasizi mu Murenge wa Jenda.

Kubera ko igice kimwe cy’inzu yabo cyasenyutse k’uburyo utabona uko ukingaho n’agasambi, Dusengimana n’umuryango we bavuga ko bararana ubwoba bw’uko n’igice gisigaye cy’iriya nzu kizabagwira.

N’imibereho yabo ntiyoroshye kuko ngo barya ari uko babonye aho baca inshuro.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jenda witwa Ingabire Claude ndetse n’uyobora Akagari ka Gisizi babwiye itangazamakuru ko bitumva ukuntu umuntu ahitamo kuba mu nzu yasenyutse kandi hari indi afite yuzuye.

Kuri telefoni Ingabire yavuze ko ikibazo cy’uyu muryango ‘atakizi’ ariko ko ubwo bamuhamagaraga yari ari mu Kagari no mu Mudugudu umuryango wa Dusengimana atuyemo.

Yafashe telefoni ye ayihereza gitifu w’ako kagari kuko bari bari kumwe hanyuma uyu muyobozi abwira itangazamakuru ko uriya muryango ufite indi nzu yuzuye, igisigaye ari ukuyimukiramo.

Ati “Uwo muryango muvuga ko uba mu nzu yasenyutse ufite indi nzu wubatse, igisigaye ni ukuyimukiramo. Gusa turaje tubasure turebe uko iyo nzu babamo imeze”.

Abaturage bo mu mudugudu wa Kinyengagi bavuga ko ubuyobozi bukunze kubatererana cyane cyane iyo hajemo ibibazo bikeneye ubufasha kandi buri ngombwa, dore ko bakunda kugira Ibiza birimo n’inkangu.

safari Garcon Multiskilled Journalist