Rutsiro: Abasigajwe inyuma n’Amateka baratabaza Ubuyobozi, Inzu zigiye kubagwaho

Abasigajwe inyuma n’amateka bo mu karere ka Rutsiro, Umurenge wa Nyabirasi ho mu kagari ka Terimbere, umudugudu wa Karongi baratabaza Ubuyobozi bavuga inzu bubakiwe zishaje zatangiye gusenyuka ndetse ni abandi zigiye kubagwaho, ikindi bavuga ni uko babayeho mu buzima bushaririye kubwo kutagira ikibatunga. Ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko ikibazo cy’aba baturage bukizi ndetse hari nabo baziko baba mu nzu zangiritse bikabije zitabasha gusanwa ahubwo zizubakwa bundi bushya, ndetse ko bagiye kugobokwa mu gihe cya vuba.

Jul 3, 2022 - 13:07
 0
Rutsiro: Abasigajwe inyuma n’Amateka baratabaza Ubuyobozi, Inzu zigiye kubagwaho

Bamwe muri aba batujwe muri uyu mudugudu bavuga ko bawumazemo imyaka irenga 10 ariko ntabyo kurya bafite inzara yirirwa ibatema amara, ndetse n’inzu zigiye kubagwaho nk’uko bagenzi babo zabaguyeho bagahungira mu yindi mirenge muri bene wabo.

Beriya Shanguti watujwe muri uyu mudugudu agira ati “Tumaze imyaka 10 dutuye hano, ariko inzu ni ikirangarizwa irava ku buryo iyo imvura iguye mu ijoro inyagira ikancikiraho, turifuza ko bakongera kudusakarira kuko igikoni cyaravuye imvura iguye kirasenyuka, badatabaye n’inzu nini yangwaho.”

Beriya akomeza avuga ko no kurya ari ukubara ubukeye, agakazana ke niko kaba kagiye guca inshuro ngo barebe ko bwacya kabiri, iyo kataronse inzara barara ibatema amara.

Uwamahoro Njekeri ati “Amazu yarashaje kubera ubukene, Ubuyobozi nta kintu budufasha no mu buryo bw’imibereho kuko kubona ikidutunga ari uguca inshuro, tukaba dusaba ko natwe abafite imbaraga b’urubyiruko twajya duhabwa akazi muri VUP tukabasha kubona udufaranga two guhahira abana.”

Njekeri akomeza avuga ko batunzwe no kurya baciye inshuro, bashakirwa ibikorwa bibateza imbere ku buryo abafite imbaraga bava mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe barimo.

Aba bose icyo bahurizaho ni uko aya mazu yatangiye kubagwaho kubera ko isakaro ryaboze kubwo gucana mu nzu, abo yasenyukiyeho bakaba barahungiye ahazwi nko mu Bitenga kujya kwiturira mu biraro.

Niyodusenga Jules, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabirasi avuga ko ikibazo cy’abaturage bivugwa ko amateka yabasigaje inyuma amazu bubakiwe amenshi muri yo arimo gusaza ndetse yiganjemo ayo mu mudugudu wa Karongi bakizi harimo ni ayo bateganya kongera kubaka bundi bushya.

Ati “Nibyo koko amazu menshi muyubakiwe abatishoboye bo mu mudugudu wa Karongi biganjemo abasigajwe inyuma ni amateka arimo gusaza, nk’Ubuyobozi ntabwo twicaye kuko turimo kugenda twubakira abadafite amacumbi uko ubushobozi bugenda buboneka”.

Niyodusenga avuga muri uyu mudugudu wa Karongi watujwemo abasigajwe inyuma ni amateka ubwo bawusuraga hari amazu basanzemo adakeneye gusanurwa kuko yamaze kwangirika bikabije bizasaba ko yongera kubakwa bundi bushya. Ndetse ko n’ikibazo bamaze kukigaragariza Ubuyobozi bw’Akarere ku buryo bitarenze iminsi ibiri baraba bamaze kureba uburemere bw’iki kibazo abo baturage bakaba bakodesherejwe aho bakinga umusaya hatekanye hato Ibiza by’imvura tugiye kwinjiramo bitazatuma hari uwo inzu yagwaho, mu gihe hategerejwe ko yazahabwa indi nzu ikwiriye Umunyarwanda.

Twari dufite abaturage benshi badafite aho kuba ariko tumaze gusakarira no gukingira abaturage 5 muri bo ndetse turizera ko uyu mwaka wa 2022 uzasiga abasigaye bose bafashijwe.

Mu murenge wa Nyabirasi habarurwa abaturage 48 badafite aho bakinga umusaya. Hanabarurwa amazu agera kuri 20 ameze nka Nyakatsi nk’uko imibare itangwa n’Ubuyobozi bw’Umurenge ibigaragaza.

safari Garcon Multiskilled Journalist