Nyamagabe: Inzu batujwemo na Leta zatangiye gusenyuka nta myaka ibiri zimaze

Abasigajwe inyuma n’amateka batujwe mu Mudugudu w’Uwanyakanyeri ho mu Kagari ka Mujuga mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe, barishimira inzu batujwemo kuko ngo ari nziza, icyakora ngo zatangiye gusenyuka nyamara nta gihe kirekire zimaze zubatswe.

Jul 3, 2022 - 13:02
 0
Nyamagabe: Inzu batujwemo na Leta zatangiye gusenyuka nta myaka ibiri zimaze

Nk’uko aba basigajwe inyuma n’amateka babyivugira, izi nzu zatujwemo imiryango 16 ngo bazitashye mu mpera z’umwaka wa 2020. Zarabanejeje kuko mbere ntaho kuba bagiraga.

Umusaza Sylvain Hatungimana agira ati “Nshima Leta y’ubumwe n’amahoro yaturinze kunyagirwa n’imvura. Twararaga mu miganda, idushyira ahantu heza, tubona aho turerera urubyiruko rwacu. Baduhaye n’ishema ryo kujyana abana ku ishuri, bakajya bavoma ubwenge aho abandi babuvoma”.

Christophe Manirakiza na we ati “Twabaga mu nzu twinjiragamo dusesera, mu kuryama nturambye, imvura ikunyagira, utaba ufite umutaka witwikira ugasanga uraye mu mazi. Ariko Leta y’Ubumwe ubu yatwubakiye amabati, turakoropa, turyama neza. Leta y’Ubumwe iragahoraho”.

Manirakiza anashima kuba izi nzu barazibahanye n’ibitanda, imifariso n’amashuka ndetse n’ibiringiti, ariko na none ngo babahaye igitanda kimwe cyonyine, kandi kuri bo ntigihagije.

Ati “Baduhaye inzu z’ibyumba bibiri n’uruganiriro, baduhana n’ibikoresho by’icyumba kimwe, icy’abana kiribagirana. Bituma usanga turarana n’abana ku cyo baduhaye, kandi si byiza”.

Ikindi atishimira ni ukuba nyuma y’umwaka umwe n’igice gusa batuye muri ziriya nzu, ubu zaratangiye guhomoka, agaterwa impungenge n’uko zishobora kuzagera aho zikagwa.

Agira ati “Aya mazu, rwiyemezamirimo wayapatanye ashobora kuba yarakunze inyungu ze cyane, agashyiramo sima nkeya, none zatangiye guturagurika. Leta idafatiye hafi, nko mu mwaka uri imbere yakongera kubaka bushyashya. Ndifuza ko bafatira hafi zitaragwa, ngo batangire bundi bushyashya”.

Kuwa gatatu tariki 23 Werurwe 2022, Umuyobozi Nshingwabikora w’Umuryango w’ababumbyi bo mu Rwanda (COPORWA), Vincent Bavakure, yasuye aba basigajwe inyuma n’amateka, bamugaragariza ibi byishimo ndetse n’impungenge bafite.

Yabagendereye agamije kubegera no kumva ibyifuzo byabo ngo bikorerwe ubuvugizi, mu rwego rw’umushinga PPIMA baterwamo inkunga na NPA (Norwegian People’s Aid).

Yabijeje ko COPORWA igiye gukora ibishoboka iki kibazo kigakorerwa ubuvugizi kigakemuka ndetse n’ibindi bagaragaje birimo kutagira amashanyarazi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza, Agnes Uwamariya, avuga ko ziriya nzu zubatswe mu gihe cy’imvura, bahita bazitera umucanga zitaruma, akaba ari yo mpamvu zigenda zihomoka.

Cyokora ngo umufatanyabikorwa CARITAS wari wazubatse yabemereye kuzazisubiramo, noneho bakazihoma neza.

safari Garcon Multiskilled Journalist