JZyNo yahishuye impamvu yasubitse gusohora EP ye
Umwe mu bahanzi bakomeye bo mu gihugu cya Liberia, JZyNo yavuze ko impamvu yasubitse gushyira hanze umuzingo muto w'indirimbo (EP) we ngo ari uko Khaid arwaye.
Umuhanzi Jonathan Lee Pratt wamenyekanye nka JZyNo yavuze ko impamvu yasubitse igikorwa cyo gushyira hanze umuzingo muto w'indirimbo (EP) 'Liberian Boy' aherutse gutangariza indirimbo zawo, ari uko mugenzi we Khaid arwaye.
Uburwayi bw' umuhanzi Khaid bukomeje kubabaza abahanzi benshi barimo Adekunle Gold uherutse kumusura, avuga ko yazize ihohotera ryo mu rugo, ngo yakubiswe n'umukunzi we bimuviramo kuvira imbere.
Kugeza ubu, uyu musore Khaid aracyarwaye. Ni ibintu byatumye umunya-Liberia JZyNo ahitamo gusubika gushyira hanze EP, ikindi cyamukoze ku mutima nuko uyu Khaid yagaragaye kuri iyo EP aho yakoranye na we indirimbo ya kane yitwa "Mood."
Yagize ati:"Tubabajwe no kubamenyesha ko twasubitse isohorwa rya EP 'Liberian Boy' kubera ibyatubayeho. Ubu turi kwita ku buzima bw'umuhanzi mugenzi wacu Khaid wagaragaye kuri iyi EP ku ndirimbo ya kane."
"Hagati aho, itsinda ryacu ryafashe umwanzuro wo kuzasohora indirimbo imwe iri kuri iyo EP mu byumweru bike biri imbere."
Indirimbo zizagaragara kuri iyo EP ni 6: Joy, 360, Babe, Mood, Finally, na Trust Issues.
JZyNo wamenyekanye mu ndirimbo 'Butta My Bread' mu mezi abiri ashize yari yaciye kuri Instagram avuga ko EP ye igomba kujya hanze mu gihe kitarambiranye, ariko abakunzi be barategereje amaso ahera mu kirere.
