Yibera mu cyaro! Icyo wamenya ku munyarwenya Dave Chappelle watigishije Kigali na Nairobi
Nyuma yo gutaramira i Abu Dhabi na Nairobi, Dave Chappelle yataramiye i Kigali ku wa 30 Gicurasi 2024, amatike ashira mbere yuko igitaramo kiba, itike igura ibihumbi maganabiri by'Amanyarwanda(200,000 RWF). Ni umunyarwenya kandi utemerera umufotorera mu gitaramo ke. Ese Dave Chappelle ni inde?
David Khari Webber Chappelle wamenyekanye nka Dave Chappelle, ni umukinnyi wa filimi akaba n’umunyarwenya uri mu bakomeye cyane muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika no ku isi mu gusetsa mu bitaramo, ibiganiro na filimi.
BBC yanditse ko uyu mugabo w’imyaka 50 aganira atebya ku bintu birimo ivanguramoko, imico y'abantu, imibonano mpuzabitsina, ibiyobyabwenge, politike no kwamamara.
Abakunzi be muri Africa bamuzi ahanini kubera filimi zitandukanye yagaragayemo n’ibiganiro bya Netflix. Yakinnye muri filime zirimo; Robin Hood: Men In Tights yagiye hanze mu mwaka wa 1993, A Star is Born yagiye hanze mu mwaka wa 2018 naho The Closer yagiye hanze mu mwaka wa 2021.
Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, 29 Gicurasi 2024, nibwo bwa mbere yakoreye igitaramo muri Kenya, aho amatike y’icyo gitaramo yashize mu masaha abiri gusa ashyizwe ku isoko. Yahise akomereza i Kigali ahakorera igitaramo ku mugoroba karahabutaka cyahuje abantu 200, kandi na ho amatike yashize mbere y’igitaramo. Itike ya make yaguraga ibihumbi maganabiri (200,000RWF).
Ikigo cy’ibigendanye n’umuco cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika kizwi nka Kennedy Center kivuga ko Dave Chapelle ashobora kuba ari we munyarwenya wazungurutse henshi mu bitaramo byo gusetsa abantu kuko yitabiriye ibirenga 1,600 ahatandukanye ku isi kandi amatike y’ibitaramo bye ashira mu gihe gito.
Kennedy Center ivuga ko Chappelle akibona ko afite impano yo gusetsa yahise yiha intego. Ku myaka 14 gusa ari umunyeshuri mu ishuri ry’ubugeni ry’i Washington DC, umujyi yakuriyemo, yatyaje impano ye hakiri kare.
Nubwo yatangiye mbere yaho, guhera mu ntangiriro z’imyaka ya 2000, Dave Chappelle nibwo yatangiye kwamamara mu mashusho ya za byendagusetsa yerekanwaga kuri za televiziyo muri Amerika.
The Chappelle Show cyo mu 2003 ni kimwe mu biganiro bye byakunzwe cyane, ndetse bivugwa ko ari kimwe mu biganiro bya Televiziyo byagurishijwe cyane kurusha ibindi kuri DVD muri Amerika.
Mu 2017, ubwo we yavuze ko yizihizaga imyaka 30 akina urwenya, Dave yasohoye uruhererekane rw’ibiganiro byo gusetsa rwari rutegerejwe cyane kuri Netflix. Niko kandi yakoraga ibitaramo byahuruzaga imbaga y’abantu mu mwanya muto cyane bigitangazwa.
Ni umunyarwenya ubitse ibihembo bikomeye cyane ko kugeza ubu afite Emmy Awards esheshatu (6) na Grammy Awards eshanu(5).
Nta bikoresho bifata amajwi cyangwa amashusho byemerwa mu bitaramo bye.
Chappelle yabaye umwe mu bahanzi ba mbere batangiye gukoresha uburyo bwifashisha ikoranabuhanga bugatuma uwaje mu gitaramo cye adashobora gufata amajwi cyangwa amashusho.
Mu buryo buzwi nka ‘no-phone policy’, Chapelle akorana n’ikigo cy’ikoranabuhanga kitwa Yondr, iki kivuga ko gitegura ahantu umuntu adashobora gukoresha telephone kandi nta wuyimwambuye.
Mu gitaramo yakoreye i Nairobi mu ijoro ryo ku wa gatatu, abakitabiriye nyuma ku mbuga nkoranyambaga batangaje ko winjiraga bakaguha “agakapu gato” ugashyiramo telefone yawe n’ikindi gikoresho cyose gishobora gufata amajwi cyangwa amashusho, maze ugakomeza.
Ikinyamakuru Fox5 kivuga ko umuntu wese ujya mu gitaramo cya Dave Chapelle telephone ye ishyirwa muri ako kantu gafungurwa gusa n’itsinda rya Yondr.
Gusa ushaka gukoresha telefone ye hagati mu gitaramo ajya ahantu habugenewe ako ‘gakapu’ kagafunguka akayikoresha, yarangiza akabona gusubira mu gitaramo.
Ibinyamakuru byo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bivuga ko abandi bahanzi nka Alicia Keys, na Tracy Morgan na bo batangiye gukorana na Yondr abantu bakaza mu bitaramo byabo ariko ntibakoreshe telephone.
Hano ikiba kigamijwe ahanini ni ukurengera ibihangano by’aba bahanzi kugira ngo bidasakazwa ku mbuga nkoranyambaga, bitiganwa, cyangwa ngo bicuruzwe n’abandi.
Ikigo Yondr kivuga ko ku bahanzi biba byiza cyane gutaramira abantu bahari byuzuye, aho kuba barimo kwandika ubutumwa cyangwa bafata amashusho yawe.
Mama we yakoreye muri Afurika
BBC yahishuye ko nyina wa Chappelle, Yvone Seon, inzobere akaba n’umwarimu mu bijyanye na Africa n’imibereho y’Abanyamerika b’Abanyafurika, ni umwe mu banyamerika bakoreye leta ya minisitiri w’intebe Patrice Lumumba muri Congo imaze kubona ubwigenge.
Dave Chapelle ni umuherwe, umutungo we ubarirwa muri miliyoni zirenga 70 z’amadorari ya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika nk’uko bivugwa na Forbes Magazine. Ariko uyu mugabo winjiye mu idini ya Islam ataragira imyaka 20 abayeho ubuzima budashashagirana nk’ubw’ibyamamare byo ku rwego rwe.
Avuga ko aba mu rugo rwo mu cyaro muri leta ya Ohio muri Amerika, aho abana n’umugore we Elaine Chappelle. Bivugwa ko aba bombi bashakanye mu 2001 ariko nta birori bizwi by’ubukwe bwabo byabonetse mu binyamakuru bikomeye.
Muri kimwe mu biganiro bye byo gusetsa, Dave yavuze ko kuba i Ohio bimuha amahoro kurusha kuba i Hollywood. Dave akiri muto avuga ko yajyaga kuba muri Ohio kwa se nyuma y'ubuzima bw'amashuri i Washington DC aho yabanaga na nyina.
Umugore we Elaine abayeho ubuzima bwite cyane, ni gacye aboneka ari mu bitaramo by’umugabo we, kandi we n’umugabo we ntibakunda gutangaza imibereho yabo.
People Magazine ivuga ko Dave na Elaine bafitanye abana batatu; abahungu babiri Sulayman na Ibrahim, n’umukobwa wabo Sanaa Chappelle.
Chapelle yigeze kunengwa ko mu byo yavuze no mu gusetsa kwe yibasiye abantu b’amahitamo njyabitsina atandukanye n’amenyerewe, abazwi nk'abatinganyi ( LGBTQ).
Mu 2021, mu kiganiro kuri Netflix kitwa ‘The Closer’, yabwiye abagikurikiye ko “igitsina (gabo cyangwa gore) ari ndashidikanywaho”, mu gihe mu kindi kiganiro ‘Sticks and Stones’ yavuze ko abantu bahinduye ibitsina byabo “bateye urujijo”.
Ibi bitekerezo bye byarakaje cyane abaryamana n’abo bahuje ibitsina (abatinganyi) batandukanye.
Mu 2022 bimwe mu bitaramo bya Dave Chappelle muri Amerika byahagaritswe mbere gato y’uko biba kubera ibyo yatangaje.
Ibyo ariko ntibyabujije abakunzi b’urwenya bari i Abu Dhabi, Nairobi na Kigali kugura amatike agashira ku isoko mbere yuko igitaramo kiba.
