Bruce Melody ni nk’urutugu ruri gusumba ijosi cyangwa ni ukwigiza nkana?

Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melody mumuziki ni umwe mubaharawe kandi banagezweho cyane muri iyiminsi, biragoye kuzatega amatwi radio iyariyoyos mu rwanda ngo hatambukeho indirimbo eshatu haburemo iyuyu muhanzi umaze imyaka irenga Umunani mu muziki w’Urwanda.

Mar 13, 2021 - 10:26
Mar 13, 2021 - 10:27
 0
Bruce Melody ni nk’urutugu ruri gusumba ijosi cyangwa ni ukwigiza nkana?

Kuwa kabiri wiki cyumweru, kumbuga Nkoranyambaga hasakaye amajwi bivugwa ko ari aya Melody yikomanga mugituza avuga ko ariwe muhanzi ugezweho kani ko ari mubihe bye ntamunu bakwiye kumugereranya nawe.

Ati"Buriya rero igihe kirageze ko ibintu bisobanuka, abo batipe banyu baba sani [Abahanzi] ntakintu na kimwe cyatuma ungereranya nabo,kuko iki ni igihe cyange erega, kandi si ibintu byo kwikina, kwikina burya ni ukwivuga ibintu bitari byo"

Melody kandi akomeza atanga impamvu zitandukanye zishobora gushingirwaho numuntu uwariwe wese wajya ujya kugereranya uyu muhanzi nabandi bahanzi babanyarwanda muri rusange.

Ati" Icyambere gituma utangereranya nabo niki, aba batipe [Abahanzi] icyambere cyo ni abanebwe abanebwe kandi babi, basohora akaririmbo rimwe mu mwaka, icyamamare ndakora, ngewe mba numva binambabaje"

Ntamunu numwe wigeze usobanukirwa umuntu cyangwa abantu Bruce melody yatungaga agatoki, gusa abenshi bahuriye mukwemeza ko ari Meddy na The ben bamaze imyaka irenga icumi mumuziki, kandi no mumajwi bivugwa ko ari aya Melody haraho avuga ijambo Diyasipora, bigatuma benshi bemeza ko aribo yavugaga nta shiti.

IBYAMAMARE BITANDUKANYE BYAGIZE ICYO BITANGAZA KURI AYA MAJWI

Dr. Muyumbo Thomas benshi bazi nka Tom Close, umwe mubamaze igihe kinini muri uyu muziki kandi uzi byinshi bijyanye nawo, yibukije Melody ko har akazi kenshi agifite gukora kugirango abe yagera aho yigereranya naba bahanzi.