Abagabo 95 basambanyije abana bagiye kubakona

Guverinoma ya Kazakhstan yafashe umwanzuro wo gukona abagabo 95 bahamwe n’icyaha cyo gusambanya abana b’abakobwa bakiri bato nyuma yo kuburira benshi bakinangira.

Apr 5, 2021 - 10:01
 0
Abagabo 95 basambanyije abana bagiye kubakona

Ikinyamakuru Dailystar cyatangaje ko biteganyijwe ko abagabo 95 bagomba kuzaterwa urushinge rwo kubakona muri uyu mwaka mu gihugu cya Kazakhstan.

Minisitiri w’umutekano mu gihugu, Alexey Milyuk,yavuze ko kuva iri tegeko ryashyirwaho muri 2018,imibare y’abagabo basambanya abana yagabanutse igera kuri 15.4 %.

Iki gihugu cyizera ko kugabanyiriza ubushake bwo gutera akabariro abagabo bishobora kugabanya irari bagira bakajya gusambanya abana ariyo mpamvu uyu mwanzuro ugiye gutangira gushyirwa mu bikorwa.

Bwana Milyuk yagize ati “Ubu butabera bwashyizweho mu gushyira imbaraga mu kugabanya ubusambanyi bukorerwa abana no kurinda ubusugire bwabo.

Korohereza abasambanya abana ubu byarahagaze.Ibyaha byo gusambanya abana no gufunga ababikoze byariyongereye cyane mu myaka 12 ishize.’

Kazakhstan ifungira abasambanyije abana muri gereza zirinzwe cyane.Ibyo gukona abagabo abagabo basambanyije abana bbyagiye byamaganwa ariko muri iki gihugu basanze ariyo nzira nziza yatuma bigabanuka.

Umwe mu bakonwe yagize ati “Ni ibintu bikomeye cyane.Ntabwo nabyifuriza n’umwanzi wanjye.Ndasaba ubufasha kandi ndashaka kubwira uwo ariwe wese washyizeho imiti yo gukuna abagabo kuyihagarika.”

Umuganga ushinzwe ibyo gukona abagabo basambanyije abana muri Kazakhstan yavuze ko n’ibindi bihugu byakwigana iwabo bigahagarika iki cyaha kimaze kuba icyorezo hirya no hino ku isi.

Bwana Zoya Manaenko w’imyaka 69 yagize ati “Bariya bantu bagomba guhagarikwa mu buryo ubwo aribwo bwose.Bakorera ibyaha biteye ubwoba abana.Ni ngombwa ko itegeko rikurikizwa.”

Bwana Zoya Manaenko w’imyaka 69 yagize ati “Bariya bantu bagomba guhagarikwa mu buryo ubwo aribwo bwose.Bakorera ibyaha biteye ubwoba abana.Ni ngombwa ko itegeko rikurikizwa.”

Mu rwego rwo kutihanganira abasambanya abana,Leta ya Kazakhstan inamanika amatangazo y’amazina y’abasambanyije abana ahantu hose n’igihe bavuye muri gereza

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175