Sri Lanka: Abigaragambyaga 'bazigarurira ingoro kugeza abayobozi bagiye.'

Abigaragambyaga bavuze ko bazakomeza kwigarurira inzu ya perezida na minisitiri w’intebe wa Sri Lanka kugeza igihe abayobozi bombi beguye ku mugaragaro.

Jul 10, 2022 - 21:49
Jul 12, 2022 - 13:26
 0
Sri Lanka: Abigaragambyaga 'bazigarurira ingoro kugeza abayobozi bagiye.'

Sri Lanka: Abigaragambyaga 'bazigarurira ingoro kugeza abayobozi bagiye.'


Perezida Gotabaya Rajapaksa yavuze ko azegura ku ya 13 Nyakanga, nk'uko byatangajwe n'umuvugizi w'inteko ishinga amategeko ku wa gatandatu.Ariko perezida ntiyigeze aboneka cyangwa ngo agire icyo atangaza ku mugaragaro.Amakuru aturuka mu gisirikare yabwiye BBC ko kuri ubu ari mu bwato bwa Navy mu mazi ya Sri Lankan. Ku wa gatandatu, abaturage  bakwirakwiye i Colombo basaba ko yegura nyuma y’imyigaragambyo.

perezida yashinjwe imicungire mibi y’ubukungu mu gihugu, yateje ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa, lisansi n’imiti  mugihe kirenze ukwezi.

Minisitiri w’intebe uriho ubu, Ranil Wickremesinghe na we yavuze ko azava ku butegetsi nyuma y’imyigaragambyo yo ku wa gatandatu, aho inzu ye bwite yatwitse.Ariko abigaragambyaga bakomeje gushidikanya ku byifuzo by'abayobozi.
Imbere mu ngoro ya perezida ubu huzuye abaturage ndetse ni Imbaga nyamwinshi yateraniye mu rugo rwa Perezida Rajapaksa, baririmba kandi bazunguza ibendera ry'igihugu. Abigaragambyaga kandi batwitse inzu bwite ya Minisitiri w’intebe Wickremesinghe yariherereye muri Colombo.

Ku wa gatandatu, yari yavuze ko yiteguye kwegura kugira ngo umutekano w’abaturage urusheho kubaho ndetse no gushyiraho inzira ya guverinoma y’amashyaka menshi, ariko nyuma gato yuko itangazo rye ritangiye gukwirakwira inzu ye yaka umuriro.