Akon yageze muri Uganda aho ari buganire na perezida Museveni bari buganire ku ishoramari rya miliyoni $12
Umuhanzi, rwiyemezamirimo Akon agiye gushora miliyoni $12 muri Uganda mu uruganda rw'imyidagaduro
Biteganyijwe ari buganire na perezida Yoweri Kaguta Museveni. Aliaune Thiam Badara Akon yamaze kugera I Kampala mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu. Uyu muhanzi wari kumwe n’itsinda rye big ey.ug yanditse ko bakiriwe na Eddy Kenzo usanzwe ari brand ambassador w’ubukerarugendo bwa Uganda. Umujyanama wa perezida witwa Abbey Walusimbi, ushinzwe ubucuruzi n’ishoramari mu biro bya perezida Isaac Kigozi n’abandi bayobozi bari babukereye mu kumwakira.
Akon agiye gushora imari mu ruganda rw’imyidagaduro muri icyo gihugu aho agomba gushora miliyoni $12 mu gihe cy’imyaka itanu. Akon kandi agomba guhura na Mufti wa Uganda witwa Sheikh Shaban Ramadan Mubaje. Isaac Kigozi yabwiye itangazamakuru ko uruzinduko rwa Akon ari urwa agaciro kandi nta gihugu cyakwanga kumwakira. Akon ufite ibihembo byinshi mu muziki azashora imari no muri Kongo, RDC aho azashinga sosiyete icukura amabuye y’agaciro. Akon azubaka umujyi aziyitirira uzatwara miliyali $6