Akon yageze muri Uganda aho ari buganire na perezida Museveni bari buganire ku ishoramari rya miliyoni $12

Umuhanzi, rwiyemezamirimo Akon agiye gushora miliyoni $12 muri Uganda mu uruganda rw'imyidagaduro

Apr 2, 2021 - 13:21
 0
Akon yageze muri Uganda aho ari buganire na perezida Museveni bari buganire ku ishoramari rya miliyoni $12

Biteganyijwe ari buganire na perezida Yoweri Kaguta Museveni. Aliaune Thiam Badara Akon yamaze kugera I Kampala mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu. Uyu muhanzi wari kumwe n’itsinda rye big ey.ug yanditse ko bakiriwe na Eddy Kenzo usanzwe ari brand ambassador w’ubukerarugendo bwa Uganda. Umujyanama wa perezida witwa Abbey Walusimbi, ushinzwe ubucuruzi n’ishoramari mu biro bya perezida Isaac Kigozi n’abandi bayobozi bari babukereye mu kumwakira.

Akon agiye gushora imari mu ruganda rw’imyidagaduro muri icyo gihugu aho agomba gushora miliyoni $12 mu gihe cy’imyaka itanu. Akon kandi agomba guhura na Mufti  wa Uganda witwa Sheikh Shaban Ramadan Mubaje. Isaac Kigozi yabwiye itangazamakuru ko uruzinduko rwa Akon ari urwa agaciro kandi nta gihugu cyakwanga kumwakira. Akon ufite ibihembo byinshi mu muziki azashora imari no muri Kongo, RDC aho azashinga sosiyete icukura amabuye y’agaciro. Akon azubaka umujyi aziyitirira uzatwara miliyali $6

 

 

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175