Netflix yateguje ikindi gice cya 2 cya filimi yakinwemo na Diamond Platinumz na Zari

Umuhanzi karundura Diamond Platinumz akomeje kwisanga muri sinema. Ubu agiye kugaragara mu kindi gice cya filime yiswe "Young, Famous &African" kizaca kuri Netflix. Azakinana kandi na Zari The Boss Lady.

Apr 19, 2023 - 08:33
Apr 19, 2023 - 08:34
 0
Netflix yateguje ikindi gice cya 2 cya filimi yakinwemo na Diamond Platinumz na Zari

Umuhanzi Naseeb Abdul Juma uzwi nka Diamond Platinumz yatangajwe mu bazagaragara mu gice cya kabiri cya filimi yiswe "Young, Famous &African,""(Umunyafrika w' icyamamare kandi ukiri muto)," cyizasohoka mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka. Azongera kandi guhuriramo na Zari Hassan.

Kompanyi yatangiye ndetse igikora kuri uyu mushinga mugari wa filimi, yatangaje ko nyuma yuko baryohewe n' igice cya mbere cy'iyo filimi, bamaze igihe bakora ku mushinga w' ikindi gice cya 2 cyayo.

Bahishuye ko icyo gice kizasohoka ku wa 19 Gicurasi (Ukwezi kwa Gatanu), kikaba kizanyuzwa ku rubuga rukunda gutambutsa filimi rwitwa "Netflix."

Ubu hakomeje gucicikana imbanzirizafilimi yayo (trailer), igaragaza ko Diamond na Zari bazayikinamo. Bamwe mu bakinankuru bayikinamo kandi bagaragara bavuga ko bitoroshye kuba uri Umunyafrika w' icyamamare ukiri muto ukaba uri n' umuherwe.

Igice cya mbere cy' iyo filimi "Young, Famous& African" cyashyizwe hanze ku wa 19 Werurwe (Ukwezi kwa Gatatu)2022. Ni filimi yasamiwe hejuru kubera abakina nkuru bagaragayemo barimo umuhanzi Diamond Platinumz n'uwahoze ari umugore we Zari Hassan The Boss Lady. 

Yagaragayemo kandi uwitwa Nadia Nakai wari umukunzi wa nyakwigendera AKA Forbes akaba yari umuraperi ukomeye cyane wo muri Afrika y' Epfo, yitabye Imana ku wa 10 Gashyantare 2023.

Biragaragara ko Diamond Platinumz w'imyaka 33 yamaze kuryoherwa no gukina filimi. Azongera agaragare mu gice cya kabiri cya "Young, Famous &African"

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.