Bahavu ibye ngo azabibona yiyushye akuya

Ibintu biracyadogereye hagati y' umukinnyikazi wa Filimi, Bahavu na Rwanda International Movie Awards. Burya hari umukuku wari mu muhanda atabwiwe none wakajije ibintu.

Apr 19, 2023 - 07:04
Apr 19, 2023 - 07:05
 0
Bahavu ibye ngo azabibona yiyushye akuya

Mu ijoro ryo ku wa 1 rishyira ku wa 2 Mata nibwo havuzwaga umurishyo wa nyuma w' itangwa ry' ibihembo by' abagize uruhare muri sinema nyarwanda ndetse n' iz' amahanga, ni ibihembo bizwi nka RIMA (Rwanda International Movie Awards).

 Igihembo nyamukuru cyari ucy' umukinnyi ukunzwe muri sinema kurusha abandi (People's Choice Awards), cyari imodoka iri mu bwoko bwa KIA K5, ifite agaciro ka miliyoni 13 Rwf, cyegukanwe na Bahavu Jeannette wo muri filimi y'uruhererekane yitwa "Impanga Series." Uwari gutanga iyo modoka yanze kuyitanga kubera ibyo bataranoza. Inama zikomeje kubahuza zanzuye iki?

Ku wa 17 Mata hateranye inama yahuje Rwanda International Movie Awards, Bahavu na Ndoli Safaris ugomba gutanga iyo modoka. Abo bombi bafashe umwanzuro wo gucocera icyo cyibazo hagati yabo, mbere yuko bemera ko RIB iza ikabafatira umwanzuro, dore ko na yo yamaze kwitabazwa.

Bakoze iyo nama ya rukokoma bafatiramo imyanzuro ikakaye ariko bananizwa n'ingingo yavuzwe mbere ariko ntiyamenyeshwa Bahavu.

Ngo ni uko Bahavu yari gutwara iyo modoka ariko ikagumana ikirango cya Ndoli Safaris, kompanyi igomba gutanga iyo modoka, mu gihe kingana n'umwaka. Bahavu we yavuze ko atabyemera cyereka ngo nibamuha amasezerano yo kubamamariza, ibyo bigakorwa nk'akazi.

Uyu Bahavu Usanase Jeannette watsindiye imodoka mu itangwa ry' ibihembo bya RIMA akayemererwa yishimye ariko akaba arikuyiruka inyuma, yavuze ko ngo bagomba kumuha imodoka ye ntabyo kumubwira ngo abamamarize ku buntu.

Uwo mukuku watumye barangiza inama badafashe umwanzuro nyawo, hakomeje gutegurwa izindi nama.

Bahavu Usanase Jeannette ni umukinnyikazi wa filimi ufite izina rikomeye muri sinema nyarwanda. Yamenyekanye cyane muri filime yiswe "City Maid" na " Impanga Series." 

Uyu mugore ubahagazemo hagati ni we Bahavu Jeannette, ufite ubwiza butigisa sinema nyarwanda. Aha yaramaze kwegukana icyo gihembo, (photo; Igihe)

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.