East Africa: Abahanzi bakize kurusha abandi
Abahanzi bakomoka muri Afrika y' Iburasirazuba na bo bafite agatubutse ku rwego rwabo. Twateye akajisho ku rutonde rwabo, turuzana rukoze neza cyane.
Umuziki ni imwe mu nguni y'imyidagaduro ishimisha benshi ikanagaburira abatari bake. Abahanzi bawukora na bo bakama izo baragiye, bakura ikibatunga n'icyibazamurira iterambere ryabo. Afrika y' Iburasirazuba ifite abahanzi bari kuzamuka ku rwego rutanga icyizere ko uzagera kure cyane, abahanzi baho bagatwara n' ibikombe bikomeye bitangwa mu muziki. Thefacts.rw yacishije amaso mu bitangazamakuru bitandukanye byakoze urutonde rwabo n' ayo batunze.
Bobi Wine
Umuhanzi akaba n' Umunyapolitike w' Umunya-Uganda Bobi Wine ni we wa mbere ku rutonde rw' abahanzi b' abagwizatunga bo muri Afrika y' Iburasirazuba, akaba atunze agera kuri miliyoni 9 z' Amadolari y' Amerika.
Diamond Platinumz
Naseeb Abdul Kahali uzwi nka Diamond Platinumz ni we muhanzi wa kabiri ukize cyane wo mu karere k' Afrika y' Iburasirazuba, akaba atunze agera kuri miliyoni 8.2 z' Amadolari y' Abanyamerika.
Jose Chameleon
Umuhanzi uza ku mwanya wa gatatu mu bahanzi bakize cyane mu karere k' Afrika y' Iburasirazuba ni Umugande Jose Chameleon, atunze agera kuri miliyoni 8 z' Amadolari y'Amerika.
Akothee
Uri ku mwanya wa kane ni Umunya- Kenyakazi Akothee, atunze agera kuri miliyoni 7.6 z' Amadolari y' Amerika.
Professor Jay
Ukurikira Akothee, akaza ku mwanya wa 5 ni Umuraperi wo muri Tanzania, Professor Jay n' agera kuri miliyoni 7.5 z' Amadolari y' Amerika.
Ali Kiba
Uyu Ali Kiba ni we uri ku mwanya wa 6 akaba atunze agera kuri miliyoni 7.2 z' Amadolari y' Amerika.
Jaguar
Twongera kubona Umunya-Kenya ku mwanya wa 7 aho tuhasanga uwitwa Jaguar utunze agera kuri miliyoni 7z' Amadolari y'Amerika.
Harmonize
Umwe mu bahanzi bakomeye muri Tanzania, Harmonize ni we uri ku mwanya wa 8, afite agera kuri miliyoni 5.9 z' Amadolari y'Amerika.
Sauti Sol
Itsinda ry' abanyamuziki rikomeye mu karere k' Afrika y' Iburasirazuba rizwi nka Sauti Sol ni ryo riri ku mwanya wa cyenda na miliyoni 5.8 z' Amadolari y' Amerika.
Bebe Cool
Umugande Bebe Cool ni we ufunga abahanzi bari mu icumi ba mbere batunze agatubutse. Uyu Bebe uri ku mwanya wa cumi atunze agera kuri miliyoni 5.62 z' Amadolari y'Amerika.
Nta muhanzi nyarwanda ugaragara mu icumi ba mbere bakize baherereye mu karere k' Afrika y' Iburasirazuba, bo baracyiyubaka kugira ngo bazicare kuri iyo ntebe.
Bigenda bigaragara umunsi ku wundi ko umuziki umeze nk' ikirombe uko umuhanzi awukora ni ko awukuramo agatubutse, agatunga agatunganirwa.