East Africa: Abahanzi bakize kurusha abandi

Abahanzi bakomoka muri Afrika y' Iburasirazuba na bo bafite agatubutse ku rwego rwabo. Twateye akajisho ku rutonde rwabo, turuzana rukoze neza cyane.

Apr 18, 2023 - 23:06
Apr 18, 2023 - 23:12
 0
East Africa: Abahanzi bakize kurusha abandi

Umuziki ni imwe mu nguni y'imyidagaduro ishimisha benshi ikanagaburira abatari bake. Abahanzi bawukora na bo bakama izo baragiye,  bakura ikibatunga n'icyibazamurira iterambere ryabo. Afrika y' Iburasirazuba ifite abahanzi bari kuzamuka ku rwego rutanga icyizere ko uzagera kure cyane, abahanzi baho bagatwara n' ibikombe bikomeye bitangwa mu muziki. Thefacts.rw yacishije amaso mu bitangazamakuru bitandukanye byakoze urutonde rwabo n' ayo batunze.

Bobi Wine

Umuhanzi akaba n' Umunyapolitike w' Umunya-Uganda Bobi Wine ni we wa mbere ku rutonde rw' abahanzi b' abagwizatunga  bo muri Afrika y' Iburasirazuba, akaba atunze agera kuri miliyoni 9 z' Amadolari y' Amerika.

Diamond Platinumz

Naseeb Abdul Kahali uzwi nka Diamond Platinumz ni we muhanzi wa kabiri ukize cyane wo mu karere k' Afrika y' Iburasirazuba, akaba atunze agera kuri miliyoni 8.2 z' Amadolari y' Abanyamerika.

Jose Chameleon

Umuhanzi uza ku mwanya wa gatatu mu bahanzi bakize cyane mu karere k' Afrika y' Iburasirazuba ni Umugande Jose Chameleon, atunze agera kuri miliyoni 8 z' Amadolari y'Amerika.

Akothee

Uri ku mwanya wa kane ni Umunya- Kenyakazi Akothee, atunze agera kuri miliyoni 7.6 z' Amadolari y' Amerika.

Professor Jay

Ukurikira Akothee, akaza ku mwanya wa 5 ni Umuraperi wo muri Tanzania, Professor Jay n' agera kuri miliyoni 7.5 z' Amadolari y' Amerika.

Ali Kiba

Uyu Ali Kiba ni we uri ku mwanya wa 6 akaba atunze agera kuri miliyoni 7.2 z' Amadolari y' Amerika.

Jaguar

Twongera kubona Umunya-Kenya ku mwanya wa 7 aho tuhasanga uwitwa Jaguar utunze agera kuri miliyoni 7z' Amadolari y'Amerika.

Harmonize

Umwe mu bahanzi bakomeye muri Tanzania, Harmonize ni we uri ku mwanya wa 8, afite agera kuri miliyoni 5.9 z' Amadolari y'Amerika.

Sauti Sol

Itsinda ry' abanyamuziki rikomeye mu karere k' Afrika y' Iburasirazuba rizwi nka Sauti Sol ni ryo riri ku mwanya wa cyenda na miliyoni 5.8 z' Amadolari y' Amerika.

Bebe Cool

Umugande Bebe Cool ni we ufunga abahanzi bari mu icumi ba mbere batunze agatubutse. Uyu Bebe uri ku mwanya wa cumi atunze agera kuri miliyoni 5.62 z' Amadolari y'Amerika.

Nta muhanzi nyarwanda ugaragara mu icumi ba mbere bakize baherereye mu karere k' Afrika y' Iburasirazuba, bo baracyiyubaka kugira ngo bazicare kuri iyo ntebe.

Bigenda bigaragara umunsi ku wundi  ko umuziki umeze nk' ikirombe uko umuhanzi awukora ni ko awukuramo agatubutse, agatunga agatunganirwa.

 

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.