Rayon Sports yatangiye ibiganiro byo gusesa amasezerano y'umukinnyi wari umucunguzi wa Rayon Sports

Rayon Sports yisanzw itangiye ibiganiro byo gusesa amasezerano n'umwe mu bakinnyi bakina bataka izamu kubera umusaruro nkene yabahaye Kandi bari bamwitezeho kumuzukiraho.

Nov 4, 2022 - 18:08
Nov 4, 2022 - 18:10
 0
Rayon Sports yatangiye ibiganiro byo gusesa amasezerano y'umukinnyi wari umucunguzi wa Rayon Sports

Hashize amezi abiri n'igice umwaka w'imikino wa 2022-2023 utangiye, ikipe ya Rayon Sports ikaba imaze gutsinda imikino yose uko ari itanu ya shampiyona y'Icyiciro cya Mbere.

N'ubwo nta mukino wa shampiyona iyi kipe yari yatsindwa ariko bigaragara ko ifite ikibazo mu busatirizi bigendanye n'uko Moussa Camara atari yatangira kwitwara neza ngo atange umusaruro ushimishije yari yitezweho cyo kimwe na Boubacar Traore wamaze kugaragaza ko urwego rwe rw'imikinire ruri hasi.

Amakuru yizewe twamenye ni uko umutoza Haringingo Francis Christian aheruka gusaba ubuyobozi bwa Rayon Sports ko niba bishoboka muri Mutarama umwaka utaha bazasesa amasezerano ya Boubacar Traore kuko nta kintu azamufasha bakaba bahita bashaka undi rutahizamu waza kongera imbaraga.

Kugeza ubu rutahizamu Boubacar Traore ukomoka muri Mali asigaranye amasezerano y'amezi 9 mu ikipe ya Rayon Sports, kuba batandukana ntabwo byoroshye gusa yamaze kuba igihombo gikomeye kuri iyi kipe.

Ikipe ya Rayon Sports imaze imyaka itatu yikurikiranya idatwara igikombe cya shampiyona y'Icyiciro cya Mbere, muri uyu mwaka w'imikino ikaba ari imwe mu makipe ahabwa amahirwe menshi yo kuzacyegukana ku nshuro yayo ya 10.

Chekhov Journalist ✅