Australian Open 2021: Mu marira menshi Serena Williams yakoze agashya nyuma yo gusezererwa n'umwangavu w'imyaka 23 - AMAFOTO

Nyuma yo gusezererwa muri 1/2 mu irushanwa rya Australian Open 2021, Umunyabigwi Serena Williams byamunaniye kwiyakira asohoka mu kiganiro yagiranaga n'itangazamakuru kitarangiye arira cyane, ubwo yabazwaga ahazaza he mu mukino wa Tennis.

Feb 18, 2021 - 17:07
 0
Australian Open 2021: Mu marira menshi Serena Williams yakoze agashya nyuma yo gusezererwa n'umwangavu w'imyaka 23 - AMAFOTO

Umunyamerikakazi Serena Williams w'imyaka 39 yatsinzwe n'Umuyapanikazi Naomi Osaka w'imyaka 23 seti 2-0 (6-3, 6-4) ahita asezererwa mu irushanwa.

Nyuma yo gutsindwa, Serena yasezeye abafana bari bitabiriye uyu mukino wabereye ku kibuga the Rod Laver Arena iherereye mu mujyi wa Melbourne, ubwo yazamuraga ikiganza akabapepera ababwira ati tuzasubira, ndetse afata ikiganza cye agishyira ku mutima mu rwego rwo kubashimira uko babanye mu rugendo rwe rw'iri rushanwa rurangiriye muri 1/2.

Ubwo yabazwaga niba ariyo nshuro ya nyuma yitabiriye iri rushanwa yegukanye inshuro zirindwi, Serena Williams yagize ati "Ntabwo mbizi, niba narigeze mvuga ibyo gusezera, sinaba narabibwiye buri wese, ubwo rero...".

Mbere yo gusohoka mu cyumba cyaberagamo ikiganiro yihanagura amarira, Serena yasabwe gusubiza ikibazo cyoroshye yabajijwe, agira ati "Ntabwo mbizi. Njye nasoje".

Nyuma abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Serena yagize ati: "Abafana banjye bo muri Australia by'umwihariko muri Melbourne, uyu munsi ntabwo nitwaye neza uko byari bikwiye gusa bibaho, byari iby'agaciro gakomeye kubasha gukinira imbere yanyu""

"Uburyo mwanshyigikiye mukamba inyuma, nagakwiye kuba nabahaye ibyishimo uyu munsi, mbagiyemo ideni ry'igihe cyose, ndashimira buri wese". "Ndabakunda". Naomi Osaka uhabwa amahirwe yo kwegukana irushanwa ry'uyu mwaka yahise abona itike yo kujya ku mukino wa nyuma.

Wari umukino ukomeye hagati ya Serena Wlliams na Naomi Osaka

Umukino warangiye Naomi atsinze seti 2-0

Serena Williams yasezerewe mu irushanwa

Kamukama Fred Self Employed Professional Videographer Chief Operating Officer at Thefacts.rw