Perezida Emmanuel Macron aragera I Kigali kuri uyu wa kane, Louise Mushikiwabo na Miss France Sonia Rolland azaba ahari

Kuri uyu wa kane perezida w’ubufaransa Emmanuel Macron aragera I Kigali I saa tanu za mu gitondo aho azasura urwibutso rw jenoside rwa Gisozi. Mu bo bazazana hari Sonia Rolland wabaye miss France mu 2000. Madame Louise Mushikiwabo uyobora umuryango mpuzamahanga uhuriweho n’ibihugu bivuga igifaransa azaba ahari.

May 26, 2021 - 17:28
May 26, 2021 - 17:32
 0
Perezida Emmanuel Macron aragera I Kigali kuri uyu wa kane, Louise Mushikiwabo na Miss France Sonia Rolland azaba ahari

Kuva bwana Emmanuel Macron yafata inkoni yo kuyobora ubufaransa yakunze kwerekana ubushake bwa politiki bwo kubanisha ibihugu byombi. Intandaro yo kurebana ay’ingwe ifite imizi ku mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994. Aha rero u Rwanda rushinja ubufaransa kugira uruhare muri iyo jenoside. Mu bigaragara kuva hasohoka raporo ya Duclert ikaza guca amazimwe ku bategetsi bari barabanjirije Emmanuel Macron yo yemeye ko habayeho jenoside yakorewe abatutsi nyamara abaperezida bamubanjirije bari barataye ibiti mu matwi batesha agaciro ayo mateka. Ku itariki 16 uku kwezi perezida paul kagame yagize uruzinduko rw’akazi mu Bufaransa. Yabonanye na mugenzi we Emmanuel Macron. Nta minsi iciyeho none twamaze kubona inyandiko zikubiyemo gahunda yose izubahirizwa ku munsi w’ejo kuva perezida Emmanuel Macron ahagurutse I Paris akagera I Kigali ndetse na buri hantu hose azajya namaze kubona icyo azahakora.

Ni inyandiko ya page ebyiri ifite umutwe uri mu rurimi rw’igifaransa ifite umutwe ugira ‘’ France-Rwanda : ce que va faire (et dire) Emmanuel Macron à Kigali. Ushyize mu Kinyarwanda Ubufaransa n’u Rwanda, icyo perezida Emmanuel Macron azakora n’imbwirwaruhame azatanga.

Ku itariki 27 Gicurasi 2021 perezida Emmanuel Macron azasura u Rwanda mbere yo kwerekeza muri Afurika y’epfo. Ikinyamakuru dukesha iyi nyandiko ni Jeune Afrique kinasobanura ko uru rugendo ari urwa amateka. Amatariki ya 27-kugeza kuri 29 Emmanuel Macron azaba ari mu kirere cy’Afurika mu Rwanda no muri Afurika y’epfo. Uru rugendo ibiro bya perezidansi y’ubufarana yitwa Champs Elysee byamaze kuruha inyito yo gushyira ku iherezo umubano mubi waranze ibihugu byombi. l’étape finale de la normalization. Amateka ya vuba yerekana ko perezida w’ubufaransa waherukaga gukandagira ku butaka bw’u Rwanda ari bwana Nicolas Sarkozy mu 2010 akaba yaranakomeje kuba inshuti ya hafi ya perezida kagame. Ibitegerejwe kubazwa perezida Emmanuel Macron ni ibijyanye n’uruhare rw’abafaransa muri jenoside ndetse no kongera kuzahura umubano nyuma y’ayo mateka.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane bwana Emmanuel Macron azagera I Kigali ahite ajya gusura urwibutso rwa Genoside yakorewe Abatutsi rwo ku Gisozi. I saa tanu za hano I Kigali Emmanuel Macron azageza ijambo kubazaba bari kuri urwo rwibutso. Ni ubwa mbere hazaba habayeho perezida w’’ubufaransa uvugira ijambo kuri urwo rwibutso kandi rero birumvikana ko azagaruka ku ruhare rw’igihugu cye muri genoside yakorewe Abatutsi. Hari amakuru ava imbere mu biro bya perezida Macron yerekana ko azasangira na mugenzi we perezida paul Kagame mu biro bye, ubw nava ku Gisozi azerekeza muri Village urugwiro aho azafatira amafunguro ari kumwe na mugenzi we w’u Rwanda. Nibamara gusangira uko ari babiri bazaganira ku mufaransa ushobora kuba ambasaferi w’ubufaransa mu Rwanda. Nyuma hazakurikiraho inama n’itangazamakuru bombi baza bitabiriye kandi bakazasubiza ibibazo bizahabarizwa biganisha ku mubano mushya hagati y’ibihugu byombi. Hari andi makuru yerekana ko perezida Emmanuel Macron nasoza ibiganiro n’itangazamakuru azasura ’Institut polytechnique de Tumba, ubwo ni IPRC Tumba ahari umushinga w’abafaransa witwa Agence française de développement (AFD), ukaba ugamije kubakira ubushobozi abiga imyuga n’ubumenyingiro. Perezida Emmanuel Macron nava aho I Tumba azahita aza gufungura ku mugaragaro Centre culturel français, ikigo cyubatse mu mujyi wa Kigali kigamije guteza imbere umuco w’abafaransa mu Rwanda. Madame Louise Mushikiwabo azaba ahari kuko ni we uyoboye OIF, wa muryango mpuzamahanga w’ibihugu bivuga igifaransa. Muri uyu muhango rero hazaba hari abayobozi bakomeye bazaherekeza perezida Emmanuel Macron. Mukasonga Scholarstique wavutse mu 1960 hafi y’umugezi wa Rukarara, akaza guhungira mu Bufaransa mu 1992 nyuma y’uko umuryango we wiciwe mu Bugesera. Muri genocide yakorewe Abatutsi abo mu muryango we basaga 37 barishwe. Ubu ni umwanditsi w’ibitabo we na Annick kayitesi na we wandika ibitabo , uyu akaba yarahungiye mu Bufaransa mu 1994 mu 1996 agasaba ubwenegihugu akabuhabwa ubu na we ni uwanditse w’ibitabo, bombi ejo saa cyenda kugeza saa kumi n’imwe za nimugoroba bazaba bari kuganira n’abanditsi bo mu Rwanda. Hervé Berville ni umudepite mu nteko ishinga amategeko y’ubufaransa ariko afite amamuko mu Rwanda, azaba ahari ejo, Umunyarwandakazi Sonia Rolland Uwitonze wabaye Miss France mu mwaka wa 2000 aza ahari mu bazasura u Rwanda. Generali Jean Varret wayoboraga misiyo za gisirikare mu Rwanda ku ruhande rw’ubufaransa hagati ya 1990 na 1993 akaba yarabanabonye na Perezida Kagame mu ruzinduko ruheruka .Ejo azaba ari I Kigali.

 

 

U Rwanda n’u Bufaransa bibanye neza  nk’inhsuti z’akadasohoka nyuma yo kujya ku butegetsi kwa Perezida Emmanuel Macron wagaragaje impinduka muri byinshi muri politiki y’u Bufaransa ukurikije imyitwarire y’abamubanjirije.

Mu myaka yakurikiye Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, aho Umunyarwanda yanyuraga Umufaransa yashoboraga kuhanyuza umuriro, ku Munyarwanda naho bikagenda gutyo kubera inzigo yari hagati y’ibihugu byombi ishingiye ku ruhare icyo gihugu cyagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu bakuru b’igihugu bane babanjirije Macron uhereye mu 1994, nta n’umwe wigeze yemera uruhare rw’igihugu cye rwagaragariraga n’impumyi, mu mateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Abenshi babyirindaga kuko babaga bafite uruhare rutaziguye muri ayo mateka cyangwa se baranywanye n’abanyapolitiki b’u Bufaransa bagize uruhare muri yo.

Mu 2017 haje Emmanuel Jean-Michel Frédéric Macron, umugabo w’imyaka 43, Jenoside yabaye ari ingimbi y’imyaka 16 yiga mu mashuri yisumbuye.

Ku bw’amahirwe, Macron yatsinze ntaho abogamiye atsindira ku itike y’ishyaka rye En Marche! ryari rishya mu Bufaransa, ntaho rihuriye n’amashyaka y’aba- Républicains n’aba-Socialiste yasimburanye ku buyobozi bw’icyo gihugu guhera mu myaka ya 1960.

Macron yazanye amatwara mashya mu bubanyi n’amahanga bw’u Bufaransa, ku ikubitiro asobanukirwa kandi agaragaza ubushake mu kwemera uruhare rw’igihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri Mata 2019, yanditse amateka ashyiraho Komisiyo y’inzobere yari iyobowe na Prof Vincent Duclert, ngo icukumbure uruhare rw’icyo gihugu mu mateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Duclert yashyize hanze raporo ya Komisiyo ye muri Werurwe uyu mwaka, agaragaza ko u Bufaransa bwagize uruhare rukomeye mu mateka yagejeje kuri Jenoside.

Ni ubwa mbere raporo yakozwe bigizwemo uruhare n’urwego rw’ubuyobozi mu Bufaransa yari yemeye ko icyo gihugu cyagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

U Bufaransa bwatoje Interahamwe, butanga intwaro ku gisirikare cy’u Rwanda haba mbere no mu gihe cya Jenoside, bufasha abakoze Jenoside guhunga n’ibindi.

Yaruse Mitterand wapfuye atemera ko mu Rwanda habaye Jenoside

François Maurice Adrien Marie Mitterrand yayoboye u Bufaransa kuva muri Gicurasi 1981 kugeza Gicurasi 1995. Ku butegetsi bwe umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa warasagambye, atanga inkunga y’uburyo bwose haba mu iterambere n’ibindi.

Mitterrand wari mu ishyaka ry’abasosiyaliste yari nk’umubyeyi wa batisimu wa Perezida Habyarimana kuko ubwo ingabo za FPR Inkotanyi zatangizaga urugamba rwo kubohora igihugu, yamubaye hafi cyane.

Umugambi wo gutegura Jenoside Mitterrand yawumenye mbere ariko yica amatwi, akomeza gufasha Leta ya Habyarimana. Ibyo na Raporo Duclert ntibica ku ruhande kuko inyandiko z’ibyaberaga mu Rwanda buri mugoroba zamugeragaho.

Kubera ubufasha bwose yatanze mu gihe cya Jenoside, Mitterrand yarinze apfa mu 1996 ataremera ko mu Rwanda habaye Jenoside ndetse n’ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi ntiyigeze abwemera.

Hashize amezi ane Jenoside ihagaritswe, François Mitterrand yanze gutumira abari abayobozi bashya b’u Rwanda mu nama ya 18 yahuje u Bufaransa n’ibihugu bya Afurika bikoresha Igifaransa yabereye muri Biarritz.

Muri iyo nama abanyamakuru babajije Mitterrand icyo avuga kuri Jenoside mu Rwanda, asubiza yumvikanisha ko hatabaye Jenoside imwe.

Ati “ Muravuga iyihe Jenoside banyakubahwa, muravuga iriya abahutu bakoreye abatutsi cyangwa iyo abatutsi bakoreye abahutu?”

Tariki 13 Mutarama 1998, ikinyamakuru The Independent cyanditse ko hari ubwo Mitterrand yigeze kuvuga ngo “Mu bihugu nka kiriya (u Rwanda) Jenoside si ikintu kidasanzwe.”

Mu magambo atandukanye Mitterrand yagiye avuga ku Rwanda, nta na hamwe yigeze agaragaza kwicuza ku ruhare rw’igihugu cye.

Jacques Chirac, umwigishwa wa Mitterrand

Muri Gicurasi 1995, Mitterrand yasimbuwe na Jacques Chirac wo mu ishyaka ry’aba-Républicains. Ku butegetsi bwe bwarangiye mu 2007, aho gutera ibiremo umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa bwarushijeho kuwuhuhura. Urashwanyagarika.

Kubana neza n’u Rwanda Chirac byamusabaga kubanza kwemera uruhare rw’igihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibyo ntiyashoboraga kubikora kuko ayo mateka mabi na we yayagizemo uruhare. Uyu mugabo wapfuye mu 2019, yakoranye na Mitterrand amubereye Minisitiri w’intebe kuva mu 1986 kugeza mu 1988.

Chirac agifata ubutegetsi yahise agaragaza uruhande ariho kuko mu nama yahuje u Bufaransa n’ibihugu bya Afurika bikoresha Igifaransa yabereye muri Bénin mu 1995, yanze gutumira u Rwanda ahubwo inama ifungurwa n’umunota wo kwibuka Perezida Habyarimana.

Kuva mu 1994 kugeza mu 2000, abayobozi batandukanye bo mu bihugu byo hirya no hino bagiye baza mu Rwanda bamwe bagasaba imbabazi zo kuba ntacyo bakoze ngo bahagarike Jenoside. U Bubiligi bwarabikoze, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Loni bose barabikoze ariko nta muyobozi w’u Bufaransa ukomeye wigeze abikora muri iyo myaka.

Mu 1997 hashyizweho Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko yagombaga gucukumbura uruhare rw’u Bufaransa mu Rwanda. Iyo Komisiyo yayobowe n’umudepite wo mu ishyaka ry’abasosiyaliste rya Mitterrand, Paul Quilès.

Abanyarwanda cyane cyane abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bari biteze ko iyo Komisiyo igiye kugaragaza ukuri ku ruhare rw’u Bufaransa mu Rwanda ariko si ko byagenze.

Raporo y’iyo Komisiyo yasohotse mu Ukuboza 1998 ivuga ko nta ruhare rugaragara u Bufaransa bwabigizemo uretse ‘amakosa yo kudashishoza’.

Hubert Védrine wahoze ari umunyamabanga mukuru wa Perezida Mitterand akaba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga kuva mu 1997 kugeza mu 2002, ubwo yaganiraga na Komisiyo ya Paul Quilès yavuze ko nta kosa igihugu cye cyakoze mu gufasha Habyarimana.

Yagize ati “Kuba Perezida Habyarimana yari umuhutu ntabwo byari ikibazo kuko abahutu bagize 80 % by’abaturage. Ubwo u Bufaransa bwari gushingira kuki bushyigikira abashaka kumuvanaho?

Umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa wari usanzwe ucumbagira wahumiye ku mirari mu 2006 ubwo umucamanza Jean-Louis Bruguière yasohoraga impapuro zita muri yombi abayobozi bakuru b’u Rwanda abashinja kugira uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Habyarimana.

Byarakaje cyane u Rwanda ruhita rucana umubano n’u Bufaransa. Mu 2010 hari amakuru yasohowe na Wikileaks avuga ko Jean-Louis Bruguière mbere yo gusohora izo mpapuro yabanje kubyumvikanaho n’abayobozi barimo Perezida Chirac.

Sarkozy yimwe amaboko

Ubutegetsi bwa Nicolas Sarkozy mu 2007 bwaje umubano mubi ukomeje. Sarkozy yagaragaje ubushake bwo gutsura umubano n’u Rwanda ariko abura ubwinyagamburiro dore ko benshi mu bikomerezwa byo kwa Mitterrand byari bikiri mu buyobozi, abandi bavuga rikijyana.

Sarkozy yakomeje guhanyanyaza, mu 2009 umubano w’ibihugu byombi wongera kubyutswa. Byakurikiwe n’uruzinduko rwa mbere rudasanzwe rwa Perezida w’u Bufaransa mu Rwanda nyuma ya 1994, Sarkozy aza mu Rwanda muri Gashyantare 2010 asura urwibutso rwa Jenoside anemera ‘amakosa’ igihugu cye cyakoze.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru ari i Kigali yagize ati “ Ntabwo twaje kwinezeza hano no gukina n’amagambo. Ibyabaye aha ntibikwiriye kandi birahamagarira umuryango mpuzamahanga n’u Bufaransa burimo, gutekereza ku makosa yakozwe yatumye hatabaho gukumira cyangwa guhagarika iki cyaha ndengakamere.”

Muri Nzeri 2011, Perezida Paul Kagame na we yagiriye uruzinduko rwa mbere mu Bufaransa, bishimangira ubushake hagati y’ibihugu byombi mu kuzahura umubano.

François Hollande yahoraga yibombaritse

Ubutegetsi bwa Sarkozy bwarangiye mu 2012 ibintu bitangiye kujya mu murongo hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa ariko byongera gukonja ubwo yasimburwaga na François Hollande.

Uyu Hollande yagiye ku butegetsi ku iturufu y’ishyaka ry’abasosiyaliste ari naryo ryari ku butegetsi ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yakorwaga. Birumvikana ko Hollande atari kwimena inda.

Uyu mugabo iby’u Rwanda n’igihugu cye yabigendeye kure, akajya aruma ahuha. Icyakora mu 2014, urukiko rwo mu Bufaransa rwakatiye Capt Simbikangwa Pascal igifungo cy’imyaka 25 kubera uruhare rwe muri Jenoside. Ni urubanza rwa mbere rwari rubereye muri icyo gihugu rurimo ushinjwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu 2016, ubutabera bw’u Bufaransa bwatangiye gukurikirana Octavien Ngenzi na Tito Barahira bahoze ari ba burugumesitiri mu gihe cya Jenoside. Bakatiwe burundu kubera ibyaha bya Jenoside.

Ubundi bushake bwa Hollande bwagaragajwe no gushyira ahagaragara inyandiko z’u Bufaransa zifite aho zihuriye n’u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Nubwo izo nyandiko zasohowe ari nke, zagaragaje amakuru y’uburyo icyo gihugu cyagiye gishyigikira Leta yateguraga Jenoside.

Umubano wakomeje kugenda biguru ntege no mu buryo bwa dipolomasi kuko mu 2015 Michel Flesch wari ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda yasoje igihe cye ariko kugeza n’ubu ntarabona umusimbura, nubwo amakuru yizewe ahari ari uko uruzinduko rwa Macron muri iki cyumweru ruzasiga igihugu cye kibonye ambasaderi mushya mu Rwanda.

Inyungu kuri Emmanuel Macron mu kubanira neza u Rwanda

Muri Gicurasi 2018, Perezida Kagame yasuye u Bufaransa aganira na Perezida Macron bemeza kunoza umubano. Mu Ukuboza 2018, abacamanza b’u Bufaransa bahagaritse iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ryari rimaze imyaka 20 rihora ritera umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi.

Uretse Komisiyo Duclert, u Bufaransa bwanemeje tariki 7 Mata buri mwaka nk’umunsi wihariye wo kwibuka ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’.

Abashoramari bo muri iki gihugu kandi batangiye kubenguka u Rwanda, nk’aho “Groupe Duval” yashoye miliyoni 69 z’amadolari mu kubaka inyubako zigezweho zitabangamira ibidukikije ku Kimihurura ahahoze Minisiteri y’Ubutabera.

Kuri uyu wa Kane tariki 27 Gicurasi, Perezida Macron azatangira uruzinduko mu Rwanda ruzasozwa tariki ya 28 Gicurasi 2021. Ni urwa mbere Perezida w’u Bufaransa azaba agiriye mu Rwanda mu myaka icumi ishize, bikagaragaza icyerecyezo cy’ubuyobozi bwe.

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175