Daniel Sturridge arashinjwa ubwambuzi n’umugabo watoraguye imbwa ye yari yibwe none hagiye kwiyambazwa inkiko

Uwahoze ari umukinnyi wa Liverpool na Chelsea, Daniel Sturridge,arashinjwa ubwambuzi bw’ibihumbi 37 by’amapawundi n’umuntu wamutoraguriye imbwa ye yari yabuze mu rugo rwe ruherereye mu mujyi wa Los Angeles.

May 26, 2021 - 08:41
May 26, 2021 - 08:46
 0
Daniel Sturridge arashinjwa ubwambuzi n’umugabo watoraguye imbwa ye yari yibwe none hagiye kwiyambazwa inkiko

Muri Nyakanga 2019,uyu rutahizamu w’Umwongereza ariko wabuze ikipe yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze amafoto n’amashusho menshi asaba umugiraneza wabona imbwa ye kuyigarura.

Ibisambo byinjiye mu rugo rwa Sturridge i Los Angeles biramwiba ndetse binatwara imbwa ye yitwa Lucky Lucci.

Sturridge akimara kubura imbwa ye yahise atangira kuyishakisha ku mbuga nkoranyambaga aho bivugwa ko yanashyizeho igihembo cy’ibihumbi 37 by’amadolari ku muntu wese wayibona.

Yagize ati “Ndashaka imbwa yanjye kandi nzishyura icyo aricyo cyose.Igiciro ntabwo ari ikibazo.20 cyangwa 30,mungarurire imbwa yanjye…..Nutuma nyibona nzakwishyura menshi.”

Sturridge yahise ashyira amafoto menshi y’imbwa ye ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’amashusho ya CCTV ayigaragaza.

Hashize amasaha 24 iyi mbwa ibuze,uwiyita Killa Fame ku mbuga nkoranyambaga ariko amazina ye nyakuri ni Foster Washington,yahise avuga ko iyi mbwa yayibonye.

Aba bombi bahise bahura ariko uyu mukinnyi w’Umwongereza ntiyigeze yishyura uyu mugabo agahimbazamusyi ko yamuboneye imbwa ye.

Nkuko TMZ ibitangaza,uyu mugabo agiye kurega Sturridge mu nkiko amushinja ko atamwishyuye ibi bihumbi 37 by’amadolari.

Washington yavuze ko yabonye iyi mbwa Lucci ku muhanda nyuma y’amasaha make nyirayo avuze ko ayibuze gusa ngo ntiyishyuwe amafaranga yari yashyizweho na Sturridge.

Kamukama Fred Self Employed Professional Videographer Chief Operating Officer at Thefacts.rw