Umuhanzi Nsengiyumva Francois uzwi nk’"Igisupusupu" yarekuwe

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare rwafashe icyemezo cyo kurekura Nsengiyumva Francois uzwi nka Gisupusupu, nyuma y’igihe yari amaze afungiye muri Gereza ya Rwamagana.

Aug 27, 2021 - 04:16
Aug 27, 2021 - 04:17
 0
Umuhanzi Nsengiyumva Francois uzwi nk’"Igisupusupu" yarekuwe

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 26 Kanama, nibwo urukiko rwafashe iki cyemezo rutegeka ko Nsengiyumva ahita arekurwa.

Urukiko rwavuze ko ibimenyetso by’ubushinjacyaha by’uko yakekwagaho gusambanya umwana w’imyaka 13, nta shingiro bifite. Rwavuze ko indwara uwo mwana yasanganywe, na mbere y’uko agera kwa Gisupusupu yari asanzwe ayifite nk’uko byemejwe n’ibipimo byo kwa muganga.

Mu mpera za Gicurasi nibwo Nsengiyumva yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 13.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kiramuruzi ku wa 26 Nyakanga 2021 rwamukatiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo ariko yari yajuriye, iburanisha riheruka rikaba ryarabaye ku wa 24 Kanama 2021.

Nubwo Nsengiyumva yarekuwe, yategetswe kujya yitaba buri wa Gatatu wa nyuma w’ukwezi ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare ndetse iburanisha mu mizi rishobora kuzabaho.

Umwunganira, Me Nizeyimana Boniface yavuze ko yishimiye ko ibyo yavuze ko umukiliya we arengana, Urukiko rwabihaye agaciro rukaba rumurekuye.

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175