Judith yavuze uko afata Muyoboke Alex, ahishura n' igihembo (award) agiye gutegura we n' ibindi byamamare
Judith yatangaje uko afata Muyoboke alex, atangaza byinshi kuri we. Hari icyo yasabye ibyamamare byo mu Rwanda.
Mu kiganiro cyirambuye Judith Niyonizera uzwi nk' umufasha w' icyamamare mu muziki nyarwanda, Safi Madiba, ndetse n' umushabitsi, yagiranye na Thechoicelive, yatangarijemo uko afata Muyoboke Alex. Yanahishuye igihembo (award) agiye gutegura ku bufatanye n' ibyamamare bya hano mu Rwanda.
Judith yatangaje ko Muyoboke Alex ari mu bantu mu Rwanda bafatiye runini uruganda rw' imyidagaduro, abona ko akwiye igihembo kihariye. Yagize ati;" Nge mbona Muyoboke nk' umuntu w' umugabo wirwanyeho. Nahoze mbona amafoto atandukanye, amugaragaza ahetse umwana; yareze umwana akiri muto kugeza akuze."
" Ni umugabo ufasha abantu batandukanye, yahinduye inzozi z' abantu ukuri."
Yemeje ko Muyoboke Alex ari mu bantu bamufashije kugera aho yageze, ati;" Muyoboke Alex ari mu bantu b' ingenzi bamfashije. Kubera ibyo bikorwa byose yankoreye, mu mwaka ushize namugabiye inka."
Yahishuye ko we n' ibyamamare bitandukanye bya hano mu Rwanda, bagize igitekerezo cyo gutegura igihembo ( award), cyigahabwa umuntu wirwanyeho(witeje imbere mu ruganda rw'imyidagaduro).
Yagize ati;" Nge na Mc Nario na Tijara Kabendera, twagize igitekerezo cyo gutegura igihembo (award), igahabwa umuntu bigaragara ko yiteje imbere. Yahabwa nk' umuntu wagize aho yikura akagera ku rundi rwego. Umuntu wagize abo afasha, aba ari ingenzi. Turacyabinoza."
Yasabye abantu batandukanye ko byaba byiza bashimiye ababafashije bakiriho. Yagize ati; " Byaba byiza ushimiye uwakugiriye neza ukiriho. Hano mu Rwanda hamaze iminsi abagiriwe neza bashimira ababikoze; Bamporiki Eduard yashimiye Alliah Cool Isimbi ko yamugabiye inka, ni byiza cyane."
