Lil Wayne yahakanye ibyo Google imuvugaho

Umuraperi Lil Wayne yavuze ko Google ibeshya kubijyanye n'umutungo we.

Mar 28, 2023 - 11:56
Mar 28, 2023 - 11:59
 0
Lil Wayne yahakanye ibyo Google imuvugaho

Umuraperi ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Dwayne Michael Carter Jr wamenyekanye nka Lil Wayne yavuze ko urubuga rwa Google rutangaza ibinyoma ku mutungo we. Yaboneyeho guhishura iby'ukuri kuri we.

Uyu Lili Wayne w' imyaka 40, yahishuye ko urubuga rwa Google rutangaza ibihuha ku mutungo we. Iyo unyarukiye kuri urwo rubuga usanga Lil Wayne atunze hagati yagera kuri miliyoni 150 na 170 z' Amadolari y' Abanyamerika.

Mu kiganiro aherutse kugirana na kimwe mu bitangazamakuru byo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, yavuze ko imibare ya interineti cyangwa se Google ibeshya. Ahamya ko umubarw w' amafaranga atunze utari hafi y' uwo batangaza.

Yagize ati;" Iyo mibare ya interineti si yo. Bantangajeho ibinyoma. Yego, sinyafite ariko nta nubwo mfite hafi yayo."

Uyu Lil Wayne uzwi kandi nka "Young Money Millionaire" akomeje gukorera amafaranga uko bwije nuko bukeye. Arateganya gukora igitaramo karundura akaba yarakise " Welcome to tha Carter Tour." Icyo gitaramo kikaba giteganyijwe kuba ku wa 4 Mata uyu mwaka.

Umugabo wa Beyoncé, Jay Z ni we muraperi wa mbere utunze agatubutse, aho atunze agera kuri miliyari 2.5 z'Amadolari y'Abanyamerika. Ni agahigo yaciye amaze kugurisha 50% cy'ikirango cy' ikinyobwa cye cya D'USSÉ cyagurishijwe ku yindi kompanyi ya Bacardi, ariko na n'ubu aracyagifiteho ububasha.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.