Bamwe baketse ko yambaye ubusa! Imyambarire y'umukobwa muri Bk Arena yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga

Umukino wahuje ikipe ya APR Basketball Club na REG Basketball Club wari witabiriwe n'abantu batandukanye, ariko imyambarire y'umukobwa wagaragayemo yakangaranyije abatari bake.

Sep 9, 2023 - 08:57
Sep 9, 2023 - 09:03
 0
Bamwe baketse ko yambaye ubusa! Imyambarire y'umukobwa muri Bk Arena yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga
Uyu mukobwa wagaragaye muri Bk Arena yavugishije imbaga, (photo; Internet)

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu nibwo habaga umukino wa basketball wahuje ikipe ya basketball ya APR na REG, ni umukino witabiriwe n'abantu batandukanye mu ngeri zose. Abo kandi niko bari bambaye mu buryo bunyuranye, hari umukobwa wahagaragaye yambaye mu buryo bwihariye.

 Uyu mukobwa watumye abatari bake basimbukira ku mbuga nkoranyambaga bakavuga uko bamubonye, yari yambaye ipantalo y'umukara, hejuru nta kintu yambaye uretse imishumi ifashe amabere.

Hari uwatanze igitekerezo, ubona ko atunguwe n'iyi myambarire y'uyu mukobwa ati" Ubu kandi ibi na byo byadutse mu Rwanda!"

Impaka zakomeje kuba nyinshi, zose zishingiye kuri uyu mukobwa, hari uwikanze ko iyi myambarire ishobora gutuma atabwa muri yombi. Undi yemeza ko ibi byerekana ko Abanyarwanda bamaze gusirimuka.

Muri iyi minsi hakomeje kugaragara abana b'abakokwa cyangwa se abagore bambara imyambarire itavugwaho rumwe aho usanga hari abambara utwenda dupfuka imyanya y'ibanga n'amabere gusa ubundi bakajya mu bitaramo. Ni ibintu bamwe bavuga ko uretse kuba byica rubi umuco nyarwanda ngo ntibikwiriye kuko bishora abatari bake mu ngeso mbi.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.