Umusore yirwaje umutima ageze mu muhanda rwagati kugira ngo atungure umukunzi we amwambike impeta [AMAFOTO]

Abantu benshi mu mujyi wa Kampala batunguwe cyane n’umusore wituye mu muhanda abeshya ko arwaye umutima hanyuma agatungura umukunzi we akamwambikira impeta mu kivunge cy’abantu.

Apr 21, 2021 - 14:51
Apr 21, 2021 - 14:57
 0
Umusore yirwaje umutima ageze mu muhanda rwagati kugira ngo atungure umukunzi we amwambike impeta [AMAFOTO]

Mu gihugu cya Uganda no hirya no hino ku isi,abantu bakomeje gukora udushya mu gutungura abakunzi babo babambika impeta aho bamwe bashyira ubuzima bwabo mu kaga kugira ngo babakore ku mitima.

Bamwe bahitamo guterera ivi mu mazi,ku bibuga by’umupira,ku masumo,cyangwa ku mihanda ahari abantu benshi kugira ngo bababere abahamya b’urukundo rwabo.

Nkuko amafoto yagiye hanze ku mbuga nkoranyambaga yabitangaje,umusore witwa David Katongole wo muri Uganda yakoze aka gashya ku munsi w’ejo ubwo yituraga hasi mu muhanda bigatuma umukunzi we n’abandi bantu bahangayika ko arwaye umutima.

Uyu mukunzi we yahise ahangayika atangira guhamagara abahisi n’abagenzi asaba ubufasha ariko igihe bamaze kumwuzuraho abona uyu musore wari wuzuyeho ivumbi ateye ivi amusaba ko yamubera umugore.Uyu mukobwa yahise amwemerera hanyuma abacuranzi bari hafi aho baramucurangira.

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175