Bapfuye bizihiriza Noheri.

Umugabo yakubise umugore we kugeza ubwo amuhitanye na we ahita yiyahura.

Dec 27, 2021 - 09:35
Dec 27, 2021 - 09:38
 0
Bapfuye bizihiriza Noheri.

Muri Zambia, umugabo w'imyaka 44 Steven Yamba, ku munsi mukuru w'ivuka rya Yesu wabaye ku wa gatandatu taliki ya 25 ukuboza 2021, umugabo yabyutse akubita umugore we bigera ubwo amwica nawe ahita yiyahura.

Umugore wa Steven Yamba w'imyaka 33, Kangwa Mwago,  yakubiswe guhera saa moya za mu gitondo hanyuma yitaba Imana saa tatu ku ibitaro bya University Teaching aho yari yajyanwe n'umugabo nyuma yo gukubitwa.

Steven Yamba amaze kumva ko umugore we yitabye Imana, yahise aca ku isoko agura umuti wica udukoko arawunywa na we ahita yitaba Imana.

Ubu imibiri y'abo bose iri mu ubuhukiro bw'ibitaro bya University Teaching. Amakinbirane akaba ataramenyekanye kubera ko bose bitabye Imana ntawasigaye wo kuvuga icyo bapfuye.

Chekhov Journalist ✅