Umugore witwa Gosiame Sithole w’imyaka 37 yibarutse abana 10
Muri Afurika y’epfo umubyeyi witwa Gosiame Sithole w’imyaka 37 yibarutse abana 10. Akuyeho agahigo kari gafitwe na Natalie Suleman wo muri California mu 2009 muri Mutarama yibarutse abana 8 bakaba baherutse kwizihiza isabukuru y’imyaka 12.
Hari umubyeyi wo muri Mali witwa Halima Cisse wibarutse abana 9 mu bitaro byo muri Morocco ariko rero baracyitabwaho n’abaganga ku buryo mu byumweru bitandatu bazoherezwa mu rugo. Mu 1970 muri Sydney hari umubyeyi wibarutse abana 9 ariko nta numwe wabayeho bose barapfuye. Mu 1999 muri Malaysia hari umugore witwa Zurina Mat Saad wibarutse abana 9 nabo barapfuye bose mu masaha atandatu. Ubu rero agahigo gafitwe na Gosiame Sithole wibarutse abahungu 7 n’abakobwa batatu muri Afurika y’epfo kuri uyu wa mbere tariki 7 Kamena mu 2021.
Uyu mubyeyi akuyeho agahigo kari kafitwe n’uwo muri Mali wabyaye abana 9 mu kwezi gushize. Umugabo wa Gosiame Sithole yabwiye ibitangazamakuru bitandukanyeko umugore we yibarutse abahungu barindwi ku wa mbere tariki 07 Kamena 2021 abakobwa batatu nabo akabakurikizaho. Umuyobozi w’umujyi batuyemo yabahize hasi hejuru biza kurangira ababonye kugirango bahabwe ubufasha abo bana ntihagire icyo baba. Uyu mubyeyi wibarutse abana 10 yasobanuyeko kubyara kwe nta nzitizi zabayemo kandi yatwise nta kibazo agize. Hari umugore wo muri Mali witwa Halima Cisse wibarutse abana 9 mu bitaro byo muri Morocco. Uyu mubyeyi rero wo muri Afurika y’epfo yamaze gukuraho ako gahigo kari gafitwe n’uwo wabyaye 9 mu mezi ashize. Mwazandile Masina uyobora Ekurluleni akarere batuyemo yakoresheje ibishoboka byose ashakisha uwo muryango.
Ariko rero hari itangazo ryari ryaturutse mu biro by’umukuru w’igihugu I Pretoria rivugako buri wese uzi aho uwo muryango uba yakwihutira gutanga amakuru bakaba bafashwa nta kibazo kiraba. Mu 1970 muri Sydney hari umubyeyi wibarutse abana 9 ariko nta numwe wabayeho bose barapfuye. Mu 1999 muri Malaysia hari umugore witwa Zurina Mat Saad wibarutse abana 9 nabo barapfuye bose mu masaha atandatu. Mu 2009 umugore witwa Nadya Suleman yabyaye abana 8 mu bitaro bya California. Aba bose baracyariho kandi mu minsi ishize bizihije isabukuru y’imyaka 12. Uyu Suleman ni we wari ufite agahigo ko kubyara abana benshi bakiriho. Kuba umubyeyi yabyara abana benshi birasanzwe kuko ubumenyi bwa gihanga nta mubare runaka bugaragaza wo kubyara abana runaka. Icyokora umubyeyi ubyara impanga aba afite ibyago byinshi byo kurwara Anaemia. Ikindi aba ashobora kubyara mbere y’igihe kandi abana bakavuka bafite ibiro bike ibintu bishobora kubakururira ibibazo by’ubuzima bamwe bagapfa. Kugeza ubu abana benshi bari baravutse bazwi ku isi ni 8 ba Natalie Suleman wo muri California mu 2009 muri Mutarama. Muri Gicurasi uwitwa Halima Cisse wo muri Mali yibarutse abana 9 ariko barakitabwaho n’abaganga muri Maroc kandi bazakomeza kwitabwaho mu gihe cy’ibyumweru bitandatu babone koherezwa mu rugo.
