Quavo yagiranye ikiganiro na Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Harris

Umuraperi Quavo yagaragaye ari kugirana ikiganiro na Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Kamala Harris baganira ibijyanye no kurwanya ubwicanyi bukoresheje imbunda, ni na bwo Takeoff yaguyemo.

Sep 21, 2023 - 09:48
Sep 21, 2023 - 09:53
 0
Quavo yagiranye ikiganiro na Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Harris

Mugitondo cyo kuri uyu wa Kane, amashusho n'inyandiko byasakaye mu bitangazamakuru bitandukanye zigaragaza ko umuraperi Quavo yagiranye ikiganiro n'Inteko Rusange na Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Kamala Harris kigaruka ku kurwanya ubwicanyi bukoresheje imbunda.

Quavo ubarizwa mu itsinda rya Migos ariko akaba anakora umuziki ku giti ke. Ni umusore washenguwe bikomeye no kubura mwenewabo Takeoff bari no mu itsinda rimwe rya Migos watabarutse ku wa 01 Ugushyingo 2022 azize uwamurashe ari kumwe na we hafi yaho bafatira icyo kunywa.

Uyu muraperi Quavo yagaragaye yabyambariye aho yari yambaye ikoti ry'ikositime yafunze na karovati, yambarira kujya guhura n'Inteko Rusange na Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Harris. Baganiriye ibijyanye no kurwanya iyongera ry'iraswa hirya no hino muri icyo gihugu mu guha icyubahiro ababiguyemo barimo na Takeoff.

Ngo ntabwo ashaka ko byakongera kuba ku wundi muntu, hagabanywe imibare yazamutse y'abaguye muri iryo raswa, hakenewe ibishoboka byose mu kurwanya ikoreshwa nabi ry'izo mbunda.

Umubare umaze kuba munini w'abahanzi baguye mu iraswa muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika barimo Tupac, Pop Smoke na Takeoff. Ibyo bitera ubwoba abahari, bakeka ko isaha n'isaha baraswa. Ni muri urwo rwego Quavo yafashe iya mbere ajya kuganira n'ubuyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika mu kurwanya icyo kibazo kibugarije.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.