Umuziki w’u Burundi wakiranye n’u’w’u Rwanda uwutera umuranduranzuzi none kweguka bizasaba ubutabazi bwa Leta ya Perezida Ndayishimiye

Muri uyu mwaka wa 2022 turi kubona abahanzi nyarwanda basimburana I Burundi gusarura akayabo mu gihe abahanzi babo baba biyicira isazi mu maso. Ni urugendo rukomeje kuko umuziki ndundi wifashe mapfubyi bitewe n’uko nta mpirimbanyi ufite, nta gahunda Leta ifite yo kuwuteza imbere kuko irajwe ishinga no kwigizayo abashaka guhirika ubutegetsi ndetse abahanzi bakuru baharuye inzira barigendeye abandi basigaye bakora umuziki utakijyanye n’igihe. Muzika nyarwanda yagize muzika ndundi nk’ibyo ifundi ikorera ibivuzo ku mbuga.

Sep 9, 2022 - 09:46
Sep 9, 2022 - 10:59
 0
Umuziki w’u Burundi wakiranye n’u’w’u Rwanda uwutera umuranduranzuzi none kweguka bizasaba ubutabazi bwa Leta ya Perezida Ndayishimiye

Turebe impamvu abahanzi nyarwanda bari gusimburana I Burundi

Muzika nyarwanda iri ku ibere mu Burundi ku buryo indirimbo zigezweho hano I Kigali iyo igeze I Bujumbura isunika izaho zigakinwa ariko yarangiye. Intandaro ni uko abahanzi baho bacitse intege bitewe n’uko iterambere  ry’igihugu riri hasi cyane kandi abagateje imbere uriya muziki nabo nta mikoro bafite. Iyo abahanzi badakora ibihangano bitanga ibyishimo ku banyagihugu nta kabuza ushaka gutegura igitaramo yiyambaza abahanzi bashobora gucuruza bagakurura abafana n’abaterankunda badasize no gutanga umunezero ku bitabiriye igitaramo muri rusange. Mu Burundi niba umuhanzi uhagaze neza ari Sat-B akaba yariyambaje Meddy muri Beautiful bikaba inkuru ko abaye umuhanzi wa mbere I Burundi wujuje miliyoni y’abayirebye bakanayumva (views). Icyo gihe Meddy byavuzweko yanze kumufasha kuyimenyekanisha ariko abonye ko yujuje miliyoni akorwa n’isoni amuha ikaze mu bahanzi bujuje miliyoni.

 

Ibi siko byahoze ahubwo ikibuga cyaricuritse gihengamira ku bahanzi nyarwanda ku mpamvu zirimo ko igihugu cyiyubatse kigateza imbere murandasi, ibikorwaremezo, ishoramari rikurura abanyamahanga ari naho abahanzi nyarwanda bagira amahirwe yo kureba icyo abandi babarusha kuko u Rwanda rumaze kuba ubukombe ku ruhando mpuzamahanga ku buryo umuhanzi w’igihangange uko byagenda kose aba azi neza ko akeneye isoko ry’u Rwanda. Aha rero niho muzika nyarwanda yagiriye amahirwe izimya iriya y’I Burundi kuko igihugu cyabo cyazahajwe n’ubukene n’ishoramari rikiri hasi cyane. Ndetse hari abahanzi bo mu karere bafite ubushobozi buruta kure ubw’abategura ibitaramo hariya I Burundi ku buryo batabasha kubigondera keretse hiyambajwe ingengo y’imari ya Leta.

Mu 2016 umuhanzi Big Fizzo yari ameze neza ku buryo yari amahitamo meza yo kumenyekanisha Charly na Nina mu ndirimbo Indoro. Hari mu 2019 ubwo Marina yiyambazaga Kidumu mu ndirimbo Mbwira. Uyu Kidumu ari mu bahanzi basaruye agatubutse mu bitaramo byatangiraga umwaka bitegurwa na EAP ya Mushyoma Joseph wamamaye nka Boubou ndetse no muri Kigali Jazz Junction ari mu bahanzi bagiye baza gutarama inshuro nyinshi. Kuri ubu Kidumu igitaramo yazamo cyaba ari icy’abo mu rungano rwe (abasaza n’abacyecuru) kuko abakiri bato (urubyiruko) umuziki we ntibawibonamo doreko berekeje amaso kuri ba Ruger, Joe Boy, Omah Lay, Tems, n’abandi bahagaze neza muri iyi minsi.

Big Fizzo wiyambazwaga mu kuzamura umuhanzi nyarwanda kuri ubu asigaye yiyambaza abahanzi ba hano I Kigali kugirango umuziki we ubashe kongera kwibona ku isoko. Kuri ubu abahanzi b’I Burundi basigaye bakora indirimbo bakaza kuzamamaza I Kigali mu gushaka isoko ryaho nubwo birangira ntaryo babonye kuko umuziki wabo uracyishakisha ugereranyije n’u w’abanyarwanda.

Abahanzi nyarwanda bahembwa make ugereranyije n’ab’ifuzwa hariya I Burundi

Dufashe urugero rwa vuba, Bruce Melodie mu 2018 yahawe miliyoni ebyiri ($2k) yo kujya gutaramira I Bujumbura yahagera akazahabwa andi yari asigaye kuri miliyoni esheshatu z’amanyarwanda ($4k). Yose hamwe ni miliyoni esheshatu z’amanyarwanda ariko ni miliyoni 12 z’amarundi. Uriya mushoramari witwa Bankuwiha Toussaint yari gusarura miliyoni 30 z’amarundi ni hafi miliyoni 15 z’amanyarwanda bivuzeko yari kunguka nibura miliyoni icyenda z’amanyarwanda, aya arimo ay’abaterankunda, n’ayatike zo kwinjira mu gitaramo n’ibindi byari gukusanywa birimo kwifotazanya n’umuhanzi (Meet and Greet).

Umujyana w’abahanzi bo muri WCB witwa Salam Sk aherutse gusobanura ko kugirango utumire Zuchu hanze ya Tanzania usabwa kwishyura miliyoni 20 Frws ($20k) ukanishyura ibizakoreshwa byose birimo ingendo , aho kuba, ikipe bari kumwe yose n’ibindi byose bizakenerwa. Ni ukuvugako nta mushoramari Wabasha gutumira Zuchu hariya I Burundi niba bigondera Bruce Melodie wa miliyoni 6 Frws kandi yishyuza make nyamara yahagera akakirwa nk’umwami inkuru zose zigahinduka. Nta n’undi muhanzi wo muri WCB babasha kwigondera kuko nka Diamond Platnumz aherutse kugura indege ye bwite akaba yarazamuye ayo yishyuza mu gitaramo.

Aherutse kwishyurwa miliyoni 43 Frws ku ndirimbo ebyiri yaririmbye mu bikorwa byo kwamamaza Raila Odinga wiyamamarizaga kuyobora Kenya nubwo urugendo rutamuhiriye agakubitwa inshuro. Diamond Platnumz aheruka gutaramira i Burundi ku itariki 16 Kanama mu 2019. Kuri ubu ku itariki ya 03 Ukuboza mu 2022 azataramira i Kigali aho azaba ahagaze nibura miliyoni 100 Frws ($125k) arimo miliyoni 70 Frws yishyuwe ndetse na ziriya miliyoni 45 Frws zizagenda ku ikipe y'abantu 15 bazazana guceza hano i Kigali.  Abarundi bazajya batahira kureba abahanzi bo muri Nigeria ku nsakazamashusho (Tvs) kuko nta bushobozi bafite bwo kubazana ngo babataramire ariko abashoramari bifatanyije babikora nubwo hatizewe neza ko bayagaruza bitewe n'ubushobozi buke bw'abaturage. Nubwo abahanzi nyarwanda bari kujya gutaramira i Burundi hari abatabyishimiye kuko ayo bishyurwa yakabaye ahabwa abarundi nabo bakiteza imbere. Nabonye igitaramo cy'urwenya cyari ku munsi umwe na kiriya gitaramo cya Bruce Melodie. hari abifuzagako icyo gitaramo cy'urwenya cyaba noneho icya Bruce Melodie ntikibe bityo abafana bagiye kureba Bruce Melodie bari kuba baragiye kureba cya gitaramo cy'urwenya cyateguwe n'abarundi doreko cyarimo abahanzi babo.

Keretse bo ubwabo (Nigerian artists) bagize impuhwe bakahategura ibitaramo nubwo nta soko rifatika babona riri hariya I Burundi kuko n’amafaranga yabo ari hasi cyane. Niba Kizz Daniel yishyurwa miliyoni 60 Frws ($60k) ku gitaramo kimwe hano mu Rwanda cyo kimwe no muri Tanzania ntabwo abarundi babona ayo bamuha keretse Leta ikoze mu isanduka ikabasha kumuzana nubwo nayo itabikora kuko iriya sanduku irimo make adahagije ku buryo bajya kuyatera inyoni. Usibye n’abariya bahanzi navuze bahanze biranagoye kuba batumira The Ben kuko niba akora indirimbo na Diamond Platnumz ikajyaho miliyoni 70 Frws ($70k) ndavuga Why byabahagiza kumwishyura kuko mbere ya Guma mu rugo hari umunyarwanda wigeze kunyibira amakuru ko bigeze kumuha miliyoni 20 Frws ($20k) bari bumwishyurire ibintu byose birimo tike y’indege, hoteli, imodoka nziza n’ikipe bari kumwe irimo abafotora n’abandi ngo ajye gutaramira hariya muri Canada byarangiye ayafashe ariko abona akandi kazi karuta ako arayabasubiza. Bivuzeko kuri ubu byahenda abarundi kumuhagurutsa kuko arahenze.

 

Abarundi ntibakunda muzika yabo (imibare n’ibimenyetso birabigaragaza)

Uwavugako abarundi bari kubaho nkuko twahoze mbere ya za 2008 sinaba mbeshye. Reba indirimbo ya Sat-B yitwa Dawa (audio-video) yasohotse ku itariki 12 Gashyantare mu 2022 imaze kurebwa na 168k (views) ubwo nandikaga iyi nkuru ndende.

Irenda kunganya abayirebye na Ninjye Nawe ya Isimbi Dee imaze ukwezi igiye hanze imaze kurebwa na 113k nyamara uyu muhanzikazi ntabwo aragira izina riremereye. Benshi muri gusoma iyi nkuru ni ubwa mbere mumubonye.

Abakoresha shene za Youtube baze bakora ibiganiro byibanda ku makuru y’ibyamamare (showbiz) baze kureba muri dashboard z abo ku ruhande rw’abakurikira ibyo bakora (top viewers, geographical location of audiences) barasanga abarundi bari ku isonga mu bakurikira iby’I Rwanda. Jya ku mbuga nkoranyambaga urasanga nk’umunyamakuru (promoter ) witwa Landry Promoter kuri Instagram ye afite ibihumbi bine (4k followers) kandi ari ku isonga mu bateza imbere muzika ndundi. Nyamara uraza kureba nka Thecatbabalao wiyambazwa na bariya bahanzi b’I Burundi ngo abamamarize indirimbo zabo akurikirwa n’ibihumbi 376 (376k followers) kuri Instagram. Barimo abarundi bamukurikira badashobora gukurikira Landry Promoter kandi ujya gutera uburezi arabwibanza. Mu bitekerezo (comments) bijya kuri ddumba  ukurikira n’ibihumbi 397 (397k followers), abenshi ni abarundi bagaragazako bamukunda cyane kandi koko nawe ajya abafasha kumenyekanisha muzika yabo.

 

Imbuga ngurukanabumenyi hariya I Bujumbura ziri hasi cyane

Mu Burundi bari mu bataramenya ko hari serivisi zicuruza ibijyanye n’imbuga nkoranyambaga nka Instagram followers, YouTube views, subscribers, YouTube channels n’ibindi (ubikeneye wahamagara 0786126175/0788644547 bakagufasha). Ikindi abarundi barakibereye kuri Facebook kurusha izindi mbuga nyamara ntibamenyeko na za , Instagram, Twitter, TikTok ziri mu kazi. Nkubu Shaddy hari ikirori yari kujyamo bakamwishyura arenga miliyoni umunani ($8K) utabariyemo ibyo yari gukoresha byose n'ikiguzi cy'ingendo zo mu kirere no ku butaka. Byarangiye atagiyeyo ku mpamvu yavuzeko ari imitegurire mibi y'abamutumiye. Niba yarariye ay'ibanze (advance) najyayo bazamwumvisha nkuko babikoze Bruce Melodie. Kuri ubu nta mukobwa (umugore) utitiza imbuga nkoranyambaga w'i Burundi ushobora kwifashishwa mu guteza imbere muzika ndundi nkuko Shaddyboo abikorera muzika nyarwanda. Abakobwa ba hariya i Burundi bararangaye cyane ndetse bahugiye mu businzi n'ibikorwa by'ishimishamubiri kuko iyo ugiye ku mbuga zicuruza imibonano mpuzabitsina ubusangaho. Iyi ngingo tuzayinononsora ubutaha impamvu ibizungerezi by'i Burundi biri kwipfusha ubusa muri iyi isi y'imbugangurukanabumenyi.

Abahanzi nyarwanda nibirara ntibafate ihene igihebeba amateka azisubiramo

Mu gihe abahanzi bari gusimburana I Burundi twavuga nka Chriss Eazy, Prosper Nkomezi, Bruce Melodie, Afrique n’abandi bazajyenda bajya gusarurayo agatubutse nka Davis D uzakorerayo ibitaramo nagaruka inaha. Abahanzi nyarwanda nibadashingayo imizi abarundi bagakanguka kuko bafite ibitotsi nk’ibyo mu mvura irimo imirabyo n’inkuba amaherezo tuzisanga bongeye kutwigaranzura natwe badukubite rugondihene.

Ni kenshi Big Fizzo yagiye asaba abateza imbere muzika ndundi kuyiha agaciro. Barimo Leta yatereranye umuziki, abanyamakuru badaha umwanya ibihangano by’I Burundi ahubwo bakinira iz’I Mahanga kuko nta murongo uhamye uhari ikindi abari mu ruganda rw’imyidagaduro ya hariya bafite amikoro make ku buryo kubaha amafaranga make bagakina igihangano bidahenze nko muri Tanzania kuko barikunda cyane kandi ntibakennye.

Ni ngombwa ko abahanzi nyarwanda bagirana ubushuti bwihariye n’abafite ijambo muri muzika ndundi barimo abavanga imiziki, abategura ibitaramo, abanditsi n’abamenyashamakuru, Leta n’abashoramari ku buryo babigiraho inshuti z’akadasohoka byaba ngombwa ikiguzi cyose gikenewe kigatangwa kuko Leta nihumuka igateza imbere muzika yabo doreko hari abavugako ari nziza kurusha iyacu ahubwo ari ikibazo cy’igihe n’iterambere n’ibibazo bya politiki bigihari amaherezo bazatwingaranzura.

Mbaye mpiniye aha, ubutaha tuzareba icyo abarundi bakora mu kongera kwibona ku isoko ryo mu karere kuko bahoze barirema neza. Ibukako Diamond Platnumz yiyambaje Lolilo kugirango yamamare. Ibukako Lizer Classic yahoze akorera I Bujumbura, Diamond akamuha akazi. Ibukako muzika ndundi yo mu gihe cy aba Nziza Desire, Lolilo, Big Fizzo Kidumu n’abandi yari ihagaze neza muri aka karere none ubu bari kwibura ku ruhando mpuzamahanga.

 

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175