Nsengiyumva François 'IGISUPUSUPU' yaraharawe ahora nk'isosi y'intama

Nsengiyumva Francois benshi baje guhimba Igisupusupu bitewe n'indirimbo yari yahimbye ''Mariya Jeanne'' ubu biragoye kumwumva mu ndirimbo zigezweho ndetse utondetse 10 ziharawe iye wasanga ntayirimo kuko aheruka iyo mu 2020, nyamara 2019 yayisoje ari we uri ku ruhembe mu kuvugwa, mu kwandikwa ndetse amashusho (Video) yabaga yamufashwe mu biganiro cyangwa se mu bitaramo yinjirizaga agatubutse ba nyiri shene za YouTube zabaga zamutunze Camera.

Apr 2, 2021 - 06:28
 0
Nsengiyumva François 'IGISUPUSUPU' yaraharawe ahora nk'isosi y'intama

Nsengiyumva Francois benshi baje guhimba Igisupusupu bitewe n'indirimbo yari yahimbye ''Mariya Jeanne'' ubu biragoye kumwumva mu ndirimbo zigezweho ndetse utondetse 10 ziharawe iye wasanga ntayirimo kuko aheruka iyo mu 2020, nyamara 2019 yayisoje ari we uri ku ruhembe mu kuvugwa, mu kwandikwa ndetse amashusho (Video) yabaga yamufashwe mu biganiro cyangwa se mu bitaramo yinjirizaga agatubutse ba nyiri shene za YouTube zabaga zamutunze Camera.
Itariki ya 15 ukuboza 2018 (15-12-2018) nibwo hasohotse amashusho ya ''Mariya Jeane'' yaje guhabwa akazina ka Igisupusupu. Muri iyo ndirimbo hari aho aririmba ati:''ni igisupusupu igisukari majyane ehhhh Mariya weee''. Aho niho haje kuva izina bitiriye uwo muhanzi.
Iyo ndirimbo yarahawe cyane ndetse ugasanga irakinwa cyane mu bitangazamakuru ari nako itavugwaho rumwe. Imibare yerekana ko kugeza ubu imaze kurebwa na miliyoni eshatu zirengaho ibihumbi 108 (3.108,912). Iyo mibare ni myaka itarenze imyaka ibiri. Mu kukumvisha ko yaharawe cyane mu gihe gito hari abahanzi bafite amazina muri uyu muziki batarakora indirimbo nibura imwe ngo bageze miliyoni y'abazirebye kuri shene zabo za YouTube. 

Urugero: Riderman, Tom Close, Peace Jolis n'abandi bahanzi bakunzwe ariko kuri shene zabo nta ndirimbo bafite yari yageza mliyoni y'abayirebye. Nsengiyumva Francois ku itariki ya gatatu Gicurasi mu 2019 (3-5-2019) yakoze iyitwa''Icange'' imaze kurebwa na miliyoni 2.5 mu myaka ibiri. Ku ya mbere Kanama 2019 (1-8-2019) yaje gusohora iyitwa''Rwagitima'' yanafatiye amashusho iwabo aho yakuriye. Ubu imaze kurebwa na  1,335,311 mu myaka itageze kuri ibiri.
izo ndirimbo zamuhaye igikundiro abasha kwitabira ibitaramo byari bikomeye icyo gihe birimo n'icyo yaririmbye ku rubyiniro rumwe na Diamond Platnumz, cya Iwacu Muzika Festival ubwo yasozwaga.
Imibare yerekana ko indirimbo zaherukaga yazihoraga haciyemo igihe cy'amezi atatu. Kuva mu kwezi kwa Gatanu kwa 2019 nibwo yasohoye Icange mu kwezi kwa munani mu 2019 asohora Rwagitima. ku Itariki ya  18 Ukwakira mu 2019 (18-10-2019) yasohoye iyitwa Uzaze urebe mu Rwanda ariko nta mashusho yayo yagiye hanze, ikoze mu buryo bwa lyrics. Ku itariki ya 17 Ukuboza mu 2019 (17-12-2019) yasohoye iyitwa Umutesi imaze kurebwa na 792,314.
Umwaka wa 2020 ntiwamuhiriye kimwe n'abandi bahanzi bagowe no kwigobotora ingaruka za Covid-19. benshi bibajije aho yagiye ariko mu kwezi kwa gatandatu mu 2020 (10-6-2020) hari hashize amezi yenda kuzura 10 nta ndirimbo nshya abamukundaga baratangiye kumwibagirwa abandi bibaza ese yagiye he? Yaje gusohora iyitwa''Isubireho'' kugeza ubu imaze kurebwa (919,717) n'abatageze kuri miliyoni kandi umwaka uraburaho ukwezi kumwe ngo wuzure nyamara agiharawe yakabaye yarujuje nibura miliyoni imwe nkuko indirimbo zayibanjirije zayuzuzaga umwaka utaragera. 
Mu mpera za 2020 (29-12-2020) yasohoye iyitwa''Ngarura'' imaze kurebwa na (342,740) nayo ntiranageza kimwe cya kabiri cy'abahoze bareba indirimbo ze mu ntangiriro yo kuza kwe muri muzika nyarwanda. Imibare yerekana ko mu 2020 yasohoye indirimbo ebyiri ari zo ''Isubireho'' na ''Ngarura''.

Ni ukuvuga ko kugeza ubu muri uyu mwaka wa 2021 nta ndirimbo nshya arasohora. Iyo urebye ku rukuta rwe rwa Instagram usangaho ko aheruka kugira icyo ashyiraho ku itariki ya karindwi Mutarama 2021 (7-1-2021) aho yasabaga abantu gukomeza kureba indirimbo ye nshya ''Ngarura''.
Iyo urebye kuri Instagram y'umukoresha we (Bosi) Alain Muku usanga arajwe ishinga (ashishikajwe) n'amarushanwa yateguye y'ababyina indirimbo ye #UnitedAfrikaChallenge.
Mu 2019 Igisupusupu yarakunzwe kugeza naho Meddy yifuza ko bakorana indirimbo
Nsengiyumva akimara kuririmba muri Iwacu Muzika Festival yari yitabiriwe n'abasaga ibihumbi 15 yavuze ko nta muhanzi yarutisha Meddy. Meddy akimara kubona amashusho ya Igisupusupu amuvugaho yaranezerewe afata ayo mashusho y'amasegonda 21 ayapostinga kuri Instagram ayahererekesha amagambo agira ati:''“Imitekerereze myiza #Igisupusupu! Ndashaka indirimbo yacu twembi sasa. Ababishinzwe mubitugiremo”. 

Kugeza ubu iyo ndirimbo yarategerejwe amaso ahera mu kirere. Mu gusobanura neza ikinyarwanda cyakoreshejwe ku mutwe w'inkuru ni uko isosi y'intama iyo uyikuye ku ziko iba ishyushye cyane watindaho iminota mike utarayirya usanga yafatanye idasukika. Uyu muhanzi yaje mu mwaka umwe arakundwa ariko mu mwaka wakurikyeho yaje kugenda acogora. Umujyanama we Alain Mukuralinda asobanura ko Igisupusupu ntaho yagiye ahubwo Coronavirus nicogora ibikorwa bya muzika bizakomeza nubwo abahanzi bafite umurongo uhamye wo gukoramo batigeze bacogora ahubwo barushijeho gukora indirimbo bafasha abakunzi babo kumererwa neza muri ibi bihe bya Guma mu rugo. 

Tubibutse ko uyu mugabo (Nsengiyumva Francois) wahoze acurangira umuduri mu masoko yo mu karere ka Gatsibo, abantu bakamwishyura amafaranga y’intica ntikize, impano ye yaje gushimwa na Alain Mukuralinda maze yiyemeza gutunganya ibihangano bye. Indirimbo ye ya mbere yitwa “Mariya Jeanne” benshi bita Igisupusupu yamuhesheje igikundiro cyo ku rwego rwo hejuru, iracurangwa mu bitangazamakuru bitandukanye, mu tubari two mu cyaro n’utubyiniro two mu mijyi. 

Ibi byatumye atumirwa mu bitaramo bitandukanye birimo Iwacu Muzika Festival aho yazengurutse igihugu cyose. Muri Kamena mu 2019 kuri stade Amahoro yuzuye abafana yasusurukije abari bahari ubwo Rayon Sports mu mukino batwariyemo igikombe. Yasinye amasezerano yo kwamamariza Airtel n’ibindi byamuhaye amafaranga atigeze atekereza gukozaho imitwe y’intoki. 

Kuva yatangira kugeza ubu amaze gusohora indirimbo zirindwi: Mariya Jeanne, Icange, Rwagitima, Uzaze urebe u Rwanda,Umutesi, Isubireho na Ngarura yo mu 2020. Usibye kuba mu gihe gito amaze mu muziki yarasaruyemo igikundiro yanakuyemo inzu nziza iherereye i Rwagitima-Kiramuruzi, ifite amazi n'amashanyarazi ndetse yubatse ku muhanda w'umukara (kaburimbo). Nsengiyumva ni urugero rwiza rw'abahanzi bifuza kumenyakana mu gihe gito aho bishoboka niba uzanye ibintu bifite umwihariko bitandukanye n'ibyo usanze mu muziki nta kabuza abanyarwanda baragukunda ugahirwa, ugatunga ahubwo ugasigara urwana no kubungabunga cya gikundiro kuko iyo urangaye kirayoyoka.

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175