Kalisa Ernest wamamaye nka Samusure muri Sinema Nyarwanda yabaye umuboyi none yubakiye inzu nyina Kimironko mu Mujyi wa Kigali

Ni mu kiganiro bombi bari abatumirwa muri The Choice Live aho Samusure yeruye ahamya ko nta kabuza ashobora kurongora Nyiramana mu gihe yaba afashe icyemezo. Nyiramana ati:’’Ahubwo naba ngize amahirwe nari nziko atanyemera’’

Apr 2, 2021 - 10:19
 0
Kalisa Ernest wamamaye nka Samusure muri Sinema Nyarwanda yabaye umuboyi none yubakiye inzu nyina Kimironko mu Mujyi wa Kigali

Samusure yakomeje abwira Nyiramana ko nubwo hari amakuru amufiteho adakwiriye kuyitaho kuko’’ Niyo nakabya se narenza inshuro zingahe mu ijoro?’’ aha yarimo abwira Nyiramana kutagira impungenge mu gihe baba bageze mu buriri ko yamumara irurungu.

Nyiramana yanahishuye ko afite ubukwe mu mezi abiri ari imbere, ndetse Samusure avuga ko iyo arebye abona koko bishoboka. Ati:’’Uko mbibona byaciyemo kuko Nyiramana ntagitega asigaye afite umutwara akamuzana ku kazi urumva ko yaje gusubizwa’’.

Samusure ubwo amaze kwamamara abikesha gukina amafilimi yanyuze mu buzima bugoye burimo kurinda umuceri inyoni, aka kazi yagakoreraga mu bishanga bya Bugarama iwabo ku ivuko, yakoze mu rugo ahembwa amafaranga 700 ku kwezi aza kugera kuri 2000. Yaje i Kigali mu 1997 aje kureba Lucky Dube asanga yaratashye. Yinjijwe mu gukina filimi na Kanyomba. Yabaye umunyonzi, yacuruje ikarito mu cyaro iwabo ndetse yanacuruje ibiryo muri resitora. Ubu ni umwe mu bahiriwe no gukina filimi ndetse arahenze mu gusabira umugeni mu bukwe nubwo yize amashuri atatu abanza yonyine.

Mu 1997 yabaza gitari

Kalisa Erneste wamamaye ku izina ‘Samusure’ muri sinema, kuvuga amazina y’inka, umuziki no mu zindi ngeri z’ubuhanzi akora, ku myaka 39 avuga ko anyuzwe n’umusaruro amaze kugeraho kuko yabitangiye atizeye kuzagera ku rwego ariho.

-Izina Samusure ryamamaye muri filime bita ‘Kanyombya’
 Nyiraryo Kalisa Erneste avuga ko yaribonye ariruhiye
 Ubukene bwatumye atarenga amashuri abanza
 Mu 1997, yavuye mu cyaro i Rusizi ajya i Kigali ashaka guhura na Sebanani no kuvugira kuri Radio
 Ubuzima bwari ihurizo, yarogoshe, yotsa inyama, aba umunyonzi, umusekirite…
 Ubu ni icyamamare muri filime, kuyobora ubukwe, kuririmba, gusetsa…
 Yubakiye nyina ku Kimironko,….

Iyo umubajije uko yakwibwira abatamuzi akubwira ko yitwa “Kalisa wa Butera, Butera wa Ntamakiriro, Ntamakiriro wa Mujyabwamwi, Mujyabwami wa Mirenge, Mirenge wa Muhimano nkaba umuzigaba w’umuzirangwe nkaba umusizi, ndi n’indatabigwi, umuhanzi ubereye u Rwanda.”

Ni umuhanzi ufite indirimbo zirenga esheshatu zizwi, yamenyekanye cyane muri filime yakinnye mu yitwa “Ntawe umenya aho bwira ageze”, “Umwali ntazire kirazira”, “Haranira kubaho”, “Zirara zishya”, “Akatari amagara”, “Intamenya” n’izindi nyinshi. Muri iki gihe Samusure akina muri filime ikunzwe cyane yitwa “Seburikoko”, yahawe izina rya Rulinda.

, uyu mukinnyi wa filime wamenyekanye mu yakunzwe cyane yitwa ‘Haranira kubaho’ yasobanuye byinshi ku buhanzi bwe, inzira y’inzitane yanyuzemo kuva agituye iwabo mu cyaro ahitwa i Bukunzi ahahoze hitwa Cyangugu kugera ageze i Kigali agatangira kugaragara kuri Televiziyo.

Agitangira kwiyumvamo impano yo gukina amakinamico no kuririmba akiri umwana muto aho yigaga mu mashuri abanza i Bukunzi. Ubwo yari mashuri abanza, yatangiye kwigaragaza nk’umwana ushabutse ndetse udatinya kuvugira mu ruhame, yari umwe mu bana bakinaga udukino dusekeje no guhimba indirimbo.

Samusure agitangira ubuhanzi bwe yatangiye ahimba indirimbo z’abasaveri muri Paruwasi yabo. Ati “Kuva nkiri umwana muto niga mu mashuri abanza abantu bambonagamo iyi mpano, hari n’igihe nahimbaga uturirimbo tw’ibirori byo ku ishuri cyangwa indirimbo z’abasaveri kuko nigeze kuba umukuru w’inteko y’abasaveri aho mvuka ahitwa i Bukunzi muri Cyangugu.”

Kubera uburyo yari ingimbi ishabutse, avuga ashize amanga muri bagenzi be, yagizwe umuyobozi w’inteko y’abasaveri muri Sentarali yabo nyuma atangira gukaza umurego mu buhanzi kuko yari abonye urubuga rumufasha kugaragaza impano ye.

Yabyirutse abaza gitari

Agitangira kwigaragaza nk’umuhanzi ukomeye unafite ubuhanga mu gucuranga, mu bugimbi bwe Samusure yabazaga gitari ze bwite akaba ari nazo yigiraho gucuranga ndetse no mu marushanwa yoroheje yajyagamo akitabaza iki gicurangisho.

Ati “Nyuma narakomeje, natangiye kujya kuririmba muri Korali, buriya nkiri muto nacurangaga gitari rimwe na rimwe nkazikorera ubwanjye. Nagiye menya gucuranga buhoro buhoro kugeza ubu mbasha gucuranga neza gitari.”

No mu buzima busanzwe, Samusure yakundaga kwibanda cyane ku kwiyongerera ubumenyi mu gucuranga gitari, piano n’ingoma, byinshi yagerageje kwiga ntiyabimenye neza nk’uko byamugendekeye kuri gitari.

Ati “Kubimenya byarangoye kuko natorokaga iwacu nkababeshya ko nagiye mu basaveri kumbi nagiye kureba abaporoso ukuntu bacuranga nataha nkabigana. Nyuma nko mu 1992 nibwo nakoze gitari yanjye mu giti ntangira gucuranga ariko bigoye.”

Umuruho ubangikanye n’amahirwe aza i Kigali

Yavuze ko yaje i Kigali mu 1997, akihagera ubuzima ntibwamworoheye nk’uko yabikekaga, ntiyahise avugira kuri radio ndetse n’iby’ubuhanzi ntiyahise abikora gusa yagendanaga na byo muri byose.

Samusure avuga ko ubuzima yanyuzemo mbere yo kumenyekana bwari bugoye kuko yabanje gukora akazi karuhije cyane. Ati “Nakoze imirimo inyuranye, hari byinshi umuntu yirengagiza, nrafotoye, narogoshe, nabaye muchoma, naranyonze, narogoshe, nakoze mu rugo, nabaye umusekirite, ni byinshi.”

Akigera i Kigali nibwo yize gitari neza, gusa uwamwemereye kumwigisha yamusabye ko yabanza kubaza iye kugira ngo adaca imirya y’iz’abandi. Ati “Mu 1997 nibwo nakoze indi gitari nziza, iyo nayikoze naramaze kugera i Kigali. Umuntu wanyigishije gucuranga yambwiraga ko abacuranzi b’abiga baca imigozi bityo ansaba kwishakira iyo azajya anyigishirizaho nyikora ntyo.”

Uko yinjiye muri sinema

Yagize ati “Ibya filime navuga ko nabyinjiyemo nko mu 1989, icyo gihe natangiye dukina udukino tw’abasaveri nyine nabwo nkagaragara nk’umukinnyi w’umuhanga, nari nshabutse cyane.”

Kanuma na Kanyombya, ni bo bavumbuye impano ye muri sinema ndetse bamufasha kuba yayigaragaza aho bamufashije kwinjira mu Itorero ‘Abasare’ ryakinagamo abakinnyi bakomeye nka ‘Mukarujanga’, ‘Samusure’, ‘Kanyombya’, ‘Nzovu’ n’abandi.

Samusure akigera i Kigali ahagana muri 2000 nibwo yahuye na Kanyombya na Kanuma bamufasha kwinjira muri sinema byeruye.

Yagize ati “Ngeze i Kigali nibwo ninjiye muri filime nyayo, nasangiraga na ba Kanuma na Kanyombya, banyweraga mu kabari aho nabaga i Gikondo. Twaraganiraga bakumva ndimo umukinnyi mwiza, nibwo bahise banyinjiza muri filime ‘Haranira kubaho’.”

Avuga ko ubuhanzi yifitemo yabuvukanye ndetse ko yiyumvagamo kuzaba umuntu ukomeye nubwo atabonaga inzira agomba kuzabinyuzamo.

Yagize ati “Inzozi zanjye, buriya kuva nkiri gato nkireba na filime zisobanuye nakundaga umukinnyi witwa Schwarzenegger . Niga kureba filime narebye filime ya Jimmy, za Rambo […] Njyewe narebye filime kera, mu 1990 filime twayireberaga amafaranga icumi, nyuma nibwo haje ibi bisobanuye nyuma, izi mwatangiye kuzireba njye mbisaziyemo, urumva narebye filime bacyishyuza icumi, ni kera.”

Mu bakinnyi ba filime n’amakinamico mu Rwanda, Samusure yakundaga kandi akunda Sebanani Andereya. Ati “Ikinamico za Sebanani n’Indamutsa narazikundaga cyane, mu bandi bahanzi nakuyeho umuhamagaro wo kuririmba cyane ni Rugamba, nkunda uburyo yakoraga umuziki wihariye.”

Ariko se izi mpano zose ni ibintu wigishijwe?

Ntabwo nabyize, nta n’amashuri ngira. Nize amashuri abanza ahantu kure, iyo ahitwa i Nyamubembe muri Nyakabuye hejuru y’amashyuza iyo ngiyo. Ibyinshi narabyiyigishije no gushakashaka ubumenyi.

Kuki utabashije gukomeza amashuri numva wari umuhanga?

Ni ubuzima busanzwe bwo mu giturage bitewe n’ahantu umuntu aba yaravukiye, ni ibibazo by’ubukene

Ukiva mu ishuri rero uhitamo kwiyizira i Kigali?

Oya, ntabwo nahise nza, nabanje mu bindi bintu bitandukanye […] Naje kubera ibintu bibiri, nashakaga kuzavugira kuri Radio cyangwa ngakina amakinamico nka ba Sebanani, nifuzaga kuzakina mu itorero Indamutsa. Ikindi ni uko naje i Kigali nje gushaka imibereho.

Ndumva warahise ugera ku nzozi zawe?

Ibyo ni gutyo ubitekereza, ni kwa kundi Imana iyobora umuntu akisanga yageze ku bintu bikomeye atatekerezaga ariko mbitangira nahise mbona amafaranga menshi bintera imbaraga, bwa mbere bampembye ibihumbi 300, niyo menshi nari mpembwe.

Urakina, uramamara, byakumariye iki?

Ni ibintu byinshi, icya mbere namenyanye n’abantu benshi b’umumaro, ikindi gikomeye ni uko nubakiye mukecuru yaje gutura hano i Kigali, mama n’abo tuvukana bose batuye aho ku Kimironko narabubakiye. Ikindi kandi ubu mfite ikindi kibanza hariya i Nyamata aho bita kuri Arrete, ikindi ni uko bintunze, bene mama bariga, abandi bararangije, mba mu nzu y’ibihumbi ijana kandi byose ni ubuhanzi bubikora.

Niyo mpamvu ubona umuntu atagura imodoka kandi byakagombye, umuntu abanza kubaka umuryango ibyo by’amamodoka bikazaza nyuma. Ni amaraha nta mpamvu yo kubitaho umwanya.

Ibinyamakuru mbona bigushyira mu bahanzi ba mbere babyaye abana benshi hanze?

Abana ndabafite ariko ntumbaze umubare wabo, abana ntabwo babarwa ni nk’inka.

Ko hari batandatu bavugwa se?

Itangazamakuru ribivuga ritazi ibyo rivuga, nta n’umwe wari watangaza ko mfite abo bana bose byibuze ngo yerekane n’agafoto k’umwana umwe, ni ukwivugira gusa.

Nta n’umugore wigeze noneho?

Abana narababyaye, ntabwo ndasezerana byemewe n’amategeko, ariko hari uwo twigeze kubanaho gutyo biza kurangira.

Nta n’ubwo uteganya kuzarushinga?

Ndateganya kuzarushinga ariko ntabwo ndamenya igihe, nta mukunzi mfite naboneka nzakora ubukwe. Ntawe uroba ifi y’undi, uwawe aba aria ho ubwo igihe nikigera azaza.

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175