Rayvanny na Hamisa Mobeto bari bakurikiranyweho gushora Paulah mu busambanyi barekuwe batanze ingwate

Umuhanzi wo muri Tanzania Rayvanny n’umunyamideli Hamissa Mobetto barukuwe na Polisi batanze ingwate nyuma yo gutabwa muri yombi bakurikiranyweho gushora umwana

Feb 20, 2021 - 08:31
Feb 20, 2021 - 16:12
 0
Rayvanny na Hamisa Mobeto bari bakurikiranyweho gushora Paulah mu busambanyi barekuwe batanze ingwate

Mu ntangiriro z’iki Cyumweru nibwo Rayvanny yakwirakwije amashusho ari gusomana n’umwana w’umukobwa bivugwa ko afite imyaka 18.

Hamisa Mobeto yajyanye Paulah kwa Rayvanny

Ibinyamakuru byo muri Tanzania birimo Bongo5 byanditse ko Uyu mwana witwa Paulah Kajalah akaba umwana wa Kajalah Masanja uzwi muri sinema ya Tanzania.

Byavuzwe ko uyu mwana yahuye na Rayvanny bigizwemo uruhare na Hamisa Mobetto usanzwe ari inshuti y’impande zombi.

Inkuru wasoma bijyanye 

Ku wa Kabiri w’iki cyumweru batawe muri yombi na Polisi ngo bisobanure ku cyaha gikomeye bashinjwa, gusa nyuma y’umunsi umwe baje kurekurwa nk’uko byemejwe n’Umuyobozi wa Polisi mu gace ka Kinondoni ACP Japhet Kibona.

Hamisa Mobeto yarekuwe atanze ingwate

Ati “Nibyo koko ejo barafashwe. Iki ni kibazo kiri muri polisi ntitugomba gutangaza ibyo bavuze, gusa igihari cyo ni uko ari ugukwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga amashusho umwe muri ba nyirayo atabitangiye uburenganzira. Bose barekuwe batanze ingwate.”

R

Rayvanny na Paula bari gusomana 

Harmonize udacana uwaka n’abahanzi bo muri Wasafi, yuririye ku byabaye kuri Rayvanny amunenga kuba yarasomanye n’umwaka w’umukobwa ukiri mu ishuri.

 

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175