Rayvanny na Hamisa Mobeto bari bakurikiranyweho gushora Paulah mu busambanyi barekuwe batanze ingwate
Umuhanzi wo muri Tanzania Rayvanny n’umunyamideli Hamissa Mobetto barukuwe na Polisi batanze ingwate nyuma yo gutabwa muri yombi bakurikiranyweho gushora umwana
Mu ntangiriro z’iki Cyumweru nibwo Rayvanny yakwirakwije amashusho ari gusomana n’umwana w’umukobwa bivugwa ko afite imyaka 18.
Hamisa Mobeto yajyanye Paulah kwa Rayvanny
Ibinyamakuru byo muri Tanzania birimo Bongo5 byanditse ko Uyu mwana witwa Paulah Kajalah akaba umwana wa Kajalah Masanja uzwi muri sinema ya Tanzania.
Byavuzwe ko uyu mwana yahuye na Rayvanny bigizwemo uruhare na Hamisa Mobetto usanzwe ari inshuti y’impande zombi.
Ku wa Kabiri w’iki cyumweru batawe muri yombi na Polisi ngo bisobanure ku cyaha gikomeye bashinjwa, gusa nyuma y’umunsi umwe baje kurekurwa nk’uko byemejwe n’Umuyobozi wa Polisi mu gace ka Kinondoni ACP Japhet Kibona.
Hamisa Mobeto yarekuwe atanze ingwate
Ati “Nibyo koko ejo barafashwe. Iki ni kibazo kiri muri polisi ntitugomba gutangaza ibyo bavuze, gusa igihari cyo ni uko ari ugukwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga amashusho umwe muri ba nyirayo atabitangiye uburenganzira. Bose barekuwe batanze ingwate.”
R
Rayvanny na Paula bari gusomana
Harmonize udacana uwaka n’abahanzi bo muri Wasafi, yuririye ku byabaye kuri Rayvanny amunenga kuba yarasomanye n’umwaka w’umukobwa ukiri mu ishuri.