Davis D yasubiye i Dubai gukora amashusho ya 'Pose'
Davis Icyishaka umaze kwandika izina muri muzika nyarwanda nka Davis D yafashe rutemikirere yerekeza i Dubai hamwe mu hagezweho mu mashusho y’abahanzi nyarwanda aho yagiye gukorera indirimbo 'Pose'.
Umwe mu nshuti za hafi za Davis D yasobanuriye InyaRwanda ko impamvu bari kwibanda gufatira amashusho i Dubai ni uko ariho hari ibyo bashaka yaba ibikoresho, ikirere gikeye ndetse n’ibindi byose nkenerwa mu gukora amashusho abereye ijisho.
Yagize ati:’’Dubai buri wese yahifuza ni uko ari ubushobozi bukoma mu nkokora abahanzi gusa twe dushaka kuzamura ireme ry’amashusho y’indirimbo za Davis D’’.
Davis D akomeje gukora indirimbo ziri kuri album yise 'Afro killer' izasohoka coronavirus niva mu nzira ibitaramo bigasubukurwa. Mu mpera za 2020 yasohoye indirimbo yitwa ‘Bon’ iri mu zarangije umwaka zikanatangira undi wa 2021 zikunzwe bitewe n’amashusho ayirimo.