Ubukwe bwasumbye ubundi mu kinyejana cya 20 cyose

Nta Mpeta , indabyo, ibirori n'ibindi byose biba mu bukwe byari bihari,umugeni yari Adolf Hitler na Eva Braun.

Sep 2, 2022 - 18:24
Nov 21, 2022 - 10:25
 0
Ubukwe bwasumbye ubundi mu kinyejana cya 20 cyose

Mu mvura y'ibisasu bisenya burikimwe n'imitingito ihanura amazu, ingabo Red Army z'Abasoviyeti zarimo kwinjira muri Berlin mu Budage, zisenya burikimwe, zishakisha Hitler uruhindu. Mu gihe we yari gusezerana akaramata  n'umukobwa bakundanye.Akaramata kamaze amasaha 36.

Kuri tariki ya 28 ishyira iya 29 Mata 1945 ubwo intambara ya kabiri y'isi yose yari iri kurangira  ni bwo bwana  Adolf Hitler yasezeranaga na madamu Eva Braun ubukwe butarimo ibirori, impenta,indabo n'ibindi byose biba mubukwe bw'ibikomerezwa nta byari bihari. Gusa hari abantu bake, nabo bahafi ya Hitler. Eva na Hitler bari bamaranye imyaka 16 babana mu nzu nk'umugore n'umugabo gusa nta bukwe bari barakoze.

Hitler washinze umugambi wo guhitana abayahudi miliyoni esheshatu, wahitanye Abarusiya b'abasirikare n'abasivire bagera kuri miliyoni  20, n'abandi basanga miriyoni 165 mu Burayi hose ni we wari uri gukora ubukwe n'umukobwa yakunze Eva Braun.

Benshi bamenye Hitler bamumenye nk'umuntu utaragiraga urukundo n'impuhwe na nkeya. Abantu ntibiyumvishaga ko yagiraga umuntu akunda. Nyamara Adolf Hitler yakunze Eva Braun by'ukuri nubwo atigeze agendana nawe muruhame cyangwa ngo atangaze ko babana.Iyo Hitler yagiraga abashyitsi batunguranye, cyane abakuru b'ingabo mu rugo,Eva yarimbwirizaga agahita agenda bakaganira.

                                        Uko Adolf Hitler  yamenye Eva Broun

Mu mwaka 1929 rimwe Hitler ari mu mugi wa Munich yaciye aho Eva yakoraga, amakubise amasomo barareba umukobwa agira isoni ,Hitler arikomereza. Nyuma yaho Eva yaje kumenyana na Hitler bahuriye mu kazi ko gufotora Eva yakoraga, aho bahuraga inshuro nyinshi cyane.Byaje kugeza ubwo amafoto meshyi ya Hitler ari we wayafotoraga .

Muri icyo gihe babonye umwanya munini wo kujya baganira birangira banakundanye.Gusa nta wari gucyeka ko bari mu rukundo kuko Hitler yarushaga imyaka 16 Eva, abantu babonaga ari nk'umukobwa uri kumwe na se. Nyamara nti byaribyo, barakundanaga.

                                         Eva Broun yagerageje kwiyahura kubera gukunda Hitler

Eva Braun yakundaga Hitler cyane kuburyo yashatse kwiyahura inshuro ebyeri zose biranga,kubera Hitler atamuboneraga umwanya wo kumwitaho.Hitler yihoreraga mu mipangu y'intambara bahuraga gake gashoboka. Eva yandikaga amabaruwa meshyi ari ko akabona ibisubizo bigufi bivuye kwa Hitler.

Umunsi umwe byaramurenze afata imbunda ya se yipima urusasu kukico ari ko ntiyapfa,bamujyana kwa muganga Hitler amusangayo amuzaniye impano y'akabwana kuko yahoraga akamusaba. bwa kabiri nanone yanyweye ibinini byinshi nabwo aravurwa arakira.

Eva yahoranaga agahinda kuko Hitler atamwitagaho,cyane ko yari yarananze ko babyara umwana. Eva yahoza kunkeke Hitler amumbwira ko ashaka umwana, ari ko Hitler akamusubiza ati " si nshaka kubyara umwana kuko nta mwanya nabona wo kurera abana nabona,ndacyafite intambara nyishyi zo kurwana ,ikindi kandi abana bavuka kubantu bakomeye bahora kugitutu cyo gukora ibyo iwabo bakoze cyangwa se bakaba ibimara."

Eva ibyo Hitler atarashakaga kubyara yagezeho arabyakira,kuko nawe yumvaga kuba iruhande rw'umugabo w'ikirangirire mu Burayi bwose ntacyo yabinganya nacyo.Yiyibagije umubabaro wose akirirwa mu mikino yo gutwara amafarasi, akirirwa atembera mu mugi Hitler yabaga yarashe we n'umuryango we, yumva ntakindi yabinganya.

                                           Urupfu rwa Eva Broun na Hitler

Mu ntambara ya kabiri Eva Braun yabaga ku ngoro ya Berghoff mu Burasirazuba bw'u Budage. Mu gihe Hitler we yari i Berlin aho yateguriraga intambara.Hitler yari yarabwiye Eva ko agomba kuguma mu ngora Berghoff nta zaze muri Berlin,kuko intambara yacaga ibintu.

Ari ko Eva yabonye neza ko umugabo we intambara ari kunyitsindwa yiyemeza kumusangayo, bagafatanya intambara bagatsinda cyangwa bagatsindwa. Niko gufata inzira ajya kureba umugabo Hitler muri Berlin. Yahise anasezerana nuwo yakunze ibihe byose kuri tariki 28 mata 1945.

Nyuma y'amasaha 36 basezeranye akaramata bahise biyahura kuko ingabo z'Abasoviyeti zendaga kubafata mpiri.Bivugwa ko Hitler yikubise urusasu mu mutwe naho umugore afata uburozi ariyahura .Ibyo bimaze kuba imibiri yabo yarasohowe iratwikwa.Inkuru y'urukundo rwabo itangaje irangirira aho. mu cyumweru cyakurikiye intambara mu Burayi yararangiye.