Ese amasutiye Drake yerekanye yayakuye he?
Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira ifoto y'umuraperi Drake ahagaze imbere y'amasutiye atari make. Uyu ukaba ari umwe mu misaruro y'ibitaramo bye.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, 06 Nzeri nibwo abakoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye zirimo Instagram bakomeje gusangizanya ifoto y'umuraperi karundura Graham Drake uzwi nka Drake, ahagaze imbere y'amasutiye menshi yatondekanyije ku murongo nk'uwanda imifungo y'ibijumba.
Uyu Drake ukunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo na God's Plan, yaciye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza amasutiye menshi yatondekanyije ku murongo nk'uwanda imifungo y'imboga, ubona ko yayujuje icyumba cyose maze na we ayajya imbere, agaragara ko yayishimiye.
Drake yaciye ku mbuga nkoranyambaga ahishura ko ayo masutiye (utwenda twambarwa n'abagore mu mabere) ari ayo yegeranyije mu yo yatewe ku rubyiniro igihe yari mu mujyo w'ibitaramo bitandukanye.
Aya masutiye yatewe n'abakobwa batandukanye, akenshi babaga bakuruwe n'imiririmbire ndetse n'uburyo bataramiwe n'uyu muraperi Drake ukomoka mu gihugu cya Canada ariko umenyerewe mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.