Israel Mbonyi yashyize hanze ubutumire 1000 bw'abazitabira igitaramo ke

Abazitabira iki gikorwa bazaba babaye aba mbere bagize amahirwe yo kumva kuri album nshya ya Israel Mbonyi cyane ko indirimbo zose ziyigize azazifatira amajwi n’amashusho imbonankubone muri iki gitaramo.

May 4, 2023 - 12:18
May 4, 2023 - 15:04
 0
Israel Mbonyi yashyize hanze ubutumire 1000 bw'abazitabira igitaramo ke
Israel Mbonyi agiye gushyira hanze indi alubumu mu gihe hadaciyemo n'amezi atandatu ashyize hanze iziheruka, (photo; Internet)

Israel Mbonyi yashyize hanze ubutumire bw’abantu igihumbi bifuza kuzitabira igitaramo agiye gufatiramo amajwi n’amashusho y’indirimbo zigize album ye nshya ateganya kumurika mu minsi iri imbere.

Iki gitaramo kizabera mu Intare Arena i Rusororo ho mu Mujyi wa Kigali ku wa 19 Gicurasi 2023.

Israel Mbonyi, yavuze ko iki gitekerezo cyaturutse ku kuba amaze igihe akora album ze mu buryo bwa live agatumira inshuti ze gusa ariko akaza kwisanga hari abakunzi be bifuzaga kwitabira batabashije kubimenya.

Ati “Inshuro nyinshi nakoraga ibitaramo nk’ibi ngatumira inshuti zanjye ariko nkaza kubona abandi bambwira ko bifuje kubana nanjye ariko ntibabashe kubimenya. Ni yo mpamvu natekereje gutumira abantu byibuza igihumbi twazabana muri iki gikorwa.”

Abazitabira iki gikorwa bazaba babaye aba mbere bagize amahirwe yo kumva kuri album nshya ya Israel Mbonyi cyane ko indirimbo zose ziyigize azazifatira amajwi n’amashusho imbonankubone muri iki gitaramo.

Nta giciro cyatangajwe ku bantu bazitabira iki gitaramo ariko Mbonyi yasobanuye ko hari uburyo bizamenyekanishwa.

Yagize ati “Ni yo mpamvu nta giciro twatangaje, abifuza kubana natwe bashyiriweho umurongo wa telefone bazajya bahamagara, babwirwe ibisabwa hanyuma nyuma yo gusobanurirwa ashyikirizwe ubutumire bwe.”

Nta byinshi Israel Mbonyi yifuje kuvuga kuri iyi album agiye gukora cyane ko ahamya ko ari agaseke gapfundikiye ndetse abazitabira igitaramo bazabarira inkuru abatazahagera.

Israel Mbonyi yaherukaga kumurika album ye nshya kuri Noheli y’umwaka ushize aho yanditse amateka yo kuzuza BK Arena, aha yamuritse album ebyiri “Mbwira” na “Icyambu”.

Mu 2014, Israel Mbonyi yasohoye album ye ya mbere yise ’Number one’, yamurikiye mu gitaramo yakoreye muri Kigali Serena Hotel mu 2015. Iya kabiri yise ’Intashyo’ yamuritswe mu gitaramo yakoreye muri Camp Kigali mu 2017.

Dushimimana Elias My Names Dushimimana Elias, I'm Journalist, NEWS Repoter and Radio Presenter. He writes investigative stories on Violances, politics, science, Entertainment, Documentary, Sport, international diplomacy.and Culture. More you Contact me on Email: dshmmnelias@gmail.com or call:+250-784-283-635/ +250-725-385-366