Dore ubwiza bw’abakobwa bagiye guhagararira u Rwanda muri Miss Eloquent [AMAFOTO]

Miss Eloquent Africa ni irushanwa rigamije guteza imbere umuco wa kinyafurika ndetse no gukomeza ubumwe bw’Abanyafurika. Abaritegura bagendera ku bwiza, umuco n’ubwenge nk’andi marushanwa menshi agendanye n’ubwiza.

May 21, 2021 - 06:45
May 21, 2021 - 06:46
 1
Dore ubwiza bw’abakobwa bagiye guhagararira u Rwanda muri Miss Eloquent [AMAFOTO]


Miss Eloquent Africa ikaba yaratoranyije Niheza Deborah kuzahatana muri iri rushanwa


Umutoni Cynthia uri mu bakobwa babiri bahagarariye u Rwanda, yabwiye Igihe gukesha iyi nkuru ko nyuma yo kugera muri 30 byamuhaye ikizere andi afite ishyaka ryo guhagararira igihugu cyiwe neza.

Yagize ati"Ati “Nyuma yo gutsinda turishimye cyane. Igisigaye ni ukwitegura kandi tuzahesha ishema igihugu nta kabuza. Turasaba Abanyarwanda kutuba hafi nk’uko no mu bindi byiciro byagenze.”

Yakomeje avuga ko kandi we na bagenzi 29 bazahurira i Lagos muri Nigeria mu mpera za Kanama uyu mwaka irushanwa ribe mu ntangiriro za Nzeri.

Umutoni Cynthia afite imyaka 22 mu gihe mugenzi we Niheza Deborah afite 21. Umutoni avuga ko amahame y’ubuzima bwe ari uko nta muntu wizera Imana ujya atsindwa mu buzima gusa akavuga ko byose bituruka ku muhate.

Mugenzi we Niheza yagize ati ‘kora cyane kugeze igihe icyo ushaka kibonetse’.

Aba bakobwa bahanganye n’abandi barimo uwo muri Botswana, Benin, Nigeria, Afurika y’Epfo, Ghana, Namibia, Zimbabwe n’abandi batandukanye bo mu bihugu bya Afurika.

Miss Eloquent Africa aba bakobwa bazitabira izahemba abakobwa batandatu, aho uzegukana ikamba azahabwa 2000 $ (asaga miliyoni 2 Frw) n’imodoka nshya mu gihe uwa kabiri azahabwa $1500 (asaga miliyoni 1,5 Frw) n’imodoka nshya.

Uzegukana ikamba ry’igisonga cya kabiri azahabwa 1000$, ni ukuvuga asaga miliyoni 1 Frw. Abazagera mu cyiciro cya nyuma bazitabira iri rushanwa muri Nigeria muri Nzeri uyu mwaka. Ikamba rya Miss Eloquent Africa 2020 rifitwe na Pamela Manuel ukomoka muri Sierra Leone.


Umutoni Cynthia witeguye guhesha ishema u Rwanda muri Miss Eloquent Africa


Niheza Deborah ari mu bakobwa bageze mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa

Kamukama Fred Self Employed Professional Videographer Chief Operating Officer at Thefacts.rw