Perezida Vladmir Putin yatowe nk’umugabo ukurura abagore kurusha abandi bose mu Burusiya

Perezida w’Uburusiya, VLADIMIR Putin,yatowe n’abarusiya benshi ko ariwe mugabo ukurura abagore cyane muri iki gihugu amaze igihe kinini ayobora.

Apr 5, 2021 - 09:23
 0
Perezida Vladmir Putin yatowe nk’umugabo ukurura abagore kurusha abandi bose mu Burusiya

Mu matora yakozwe n’ikinyamakuru The Moscow Times report akitabirwa n’abantu ibihumbi 2000,hemejwe ko perezida Putin ariwe ukurura abagore cyane mu Burusiya ndetse no mu byamamare bikomoka muri iki gihugu nta wamwegereye.

Uyu munyacyubahiro w’imyaka 68 akunze kwifotoza yambaye ubusa hejuru iyo ari mu biruhuko bigatuma abagore bo mu Burusiya bamwifuza.

Ubwo iki kinyamakuru cyatangizaga aya matora,abagabo 18 % mu Burusiya batoye Putin mu gihe abagore 17% nabo bamutoye.

Uyu mugabo wahoze ari umutasi wa KGB mbere yo kuba Perezida,niwe wabashije kugira amajwi arenga 10 mu gihe abo bari bahanganye bari munsi yaryo.

Uru rubuga rwagize ruti “Abarusiya baremeza ko Vladimir Putin ariwe mugabo ukurura abagore ndetse unakunzwe kurusha abandi mu gihugu.Muri iki cyiciro nta mukinnyi,umunyapolitiki cyangwa ikindi cyamamare kimuri imbere.”

Vladimir Putin yatangiye guca ibintu muri 2009 ubwo yashyiraga hanze amafoto yambaye ubusa hejuru atwaye ifarasha ahitwa Tuva.

Amafoto ye yaje gushyirwa mu ndangaminsi yo muri iki gihugu yaguzwe cyane muri icyo gihe.

Andi mafoto Putin yashyize hanze nayo yabaga afashe imbunda mu mashyamba ya Siberia.

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175