Imbwa yambuye mikoro umunyamakurukazi ari gukora inkuru ayirukaho

Umunyamakurukazi witwa Nadezhda Serezhkina ukora kuri TV yahuye n’uruva gusenya ubwo yatambutsaga inkuru y’ibijyanye n’ikirere live nuko imbwa iraza imwambura Mikoro irayirukankana.

Apr 5, 2021 - 08:51
 0
Imbwa yambuye mikoro umunyamakurukazi ari gukora inkuru ayirukaho

Uyu munyamakurukazi ukorera Mir TV yo mu Burusiya yari atangiye gukora inkuru avuga ku kirere cyo muri uku kwezi nibwo imbwa basanzwe ari inshuti yaje imwambura mikoro irayirukankana agerageza kuyirukaho.

Uyu Nadezhda yakoraga inkuru y’ikirere cy’ahitwa Sprarrow Hills mu mujyi wa Moscow.

Ubwo yari amaze guhamagara muri studio yahise atangira kuvuga uko ikirere kimeze ari nabwo iyi mbwa yahise iza imuturutse inyuma imushikuza mikoro ye iriruka.

Uyu munyamakuru yahise yiruka kuri iyi mbwa avuga ati “hagarara,hagarara,ngwino hano.”

Uyu munyamakurukazi ntiyagize amahirwe kuko iyi mbwa yamusize imwicira akazi.

Abarebaga Mir TV, ikorera mu bihugu byahoze ari iby’abasoviyeti gusa,batangajwe n’iyi mbwa nibyo yakoze.

Umunyamakuru wari muri studio Elina Dashkueva w’imyaka 27 yumiwe ahita abwira abantu ko amashusho abuze.

Nyuma y’umwanya,uyu munyamakurukazi yahise agaruka akomeza inkuru ye noneho yicaranye n’iyi mbwa yamanje kumuhemukira.

Yabwiye abantu ko nta muntu wakomeretse ariko iyi mbwa yarumye iyi mikoro nka kabiri anabyerekana kuri camera.

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175